Mu myitozo ya AS Kigali hagaragayemo amasura mashya


Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo habura iminsi 16 kugira shampiyona itangira tariki ya 15 Kanamana 2024, kuri Tapis Rouge hagaragayemo abakinnyi bashya harimo Sugira Ernest utagiraga ikipe abarizwamo kugeza ubu hamwe n’uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports Ngendahimana Eric.

Abandi bitabiriye iyi myitozo itakoreshejwe n’umutoza mukuru Guy Bukasa utagaragaye ku kibuga, ni abakinnyi basanzwe muri AS Kigali ndetse n’abandi benshi baje kugerageza amahirwe kugira ngo babone ikipe bakoreshejwe n’umutoza wungirije ariwe Guy Bakila.

Muri aya masura mashya hagaragayemo myugariro w’iburyo Nkubana Marc wakiniraga ikipe ya Police FC.

 

 

 

 

INKURU YA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment