Leta yahagurukiye ikibazo cy’ibigo by’ubwishingizi n’amavuriro


Leta y’u Rwanda yinjiye mu kibazo cy’amavuriro yigenga ashinja ibigo by’ubwishingizi bitatu kutayishyura, itegeka ko habarwa ibirarane byose aya mavuriro aberewemo bikishyurwa bitarenze amasaha 24.

Iki kibazo cyatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hateranaga inama idasanzwe y’inteko y’Ishyirahamwe ry’Amavuriro Yigenga mu Rwanda (RPMFA).

Iyi nama yigaga ku kibazo cy’amavuriro yigenga ashinja Britam, Radiant na Sanlam kutayishyura amafaranga bayabereyemo, kuri serivisi yahaye abakikiya b’ibi bigo by’ubwishingizi.

Inama yarangiye hafashwe umwanzuro ko abakiliya b’ibi bigo by’ubwishingizi batazongera kuvurwa mu gihe batiyishyuriye 100%.

Ni icyemezo cyakuruye impaka ndetse bamwe mu baturage bakoresha ubwishingizi bw’ibi bigo batangira kwibaza uko bazivuza.

Mu gihe ibi byabaga, ibi bigo by’ubwishingizi byagaragazaga ko nta bubasha bwo kubahagarika iri shyirahamwe rifite kuko amasezerano biyagirana na buri vuriro ukwaryo, bityo ko no kuyahagarika ari yo nzira byacamo.

Ibyo bigo bivuga kandi ko impamvu bitinda kwishyura ari uko bibanza kugenzura kuko hari amwe mu mavuriro abyishyuza amafaranga y’umurengera kurusha serivisi biba byatanze.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Perezida wa RPMFA, Dr Mugenzi Dominique Savio yavuze ko iki cyemezo bagifashe kuko bashakaga ko aba banyamuryango babo bishyurwa nubwo bari bazi ko kizagira ingaruka.

Ati “Iki cyemezo kikimara gusohoka abantu benshi cyarabahungabanyije, abafite ubwo bwishingizi bati tuzivuza gute? natwe nk’ishyirahamwe tukavuga tuti niba twishyuwe tuzakomeza tuvure abantu. Twari tuniteguye kuvura ariko biyishyuriye kuko twe nk’abaganga dutanga serivisi igihe cyose umuntu aje atugana.”

“Kiriya cyemezo gifatwa ntabwo twari tugamije kugira uwo duhungabanya mu rwego rwo kuvuga ngo asebe, ahubwo twari turimo turengera inyungu z’abanyamuryango. Umuntu ashinga ivuriro kugira ngo ribashe gukora, rigure ibikoresho, ritere imbere, rivure Abanyarwanda ariko ikigo cy’ubwishingizi kikamara amezi atandatu cyangwa umunani kitaramwishyura.”

Leta yabyinjiyemo

Ubwo iki kibazo cyamenyekanaga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, Dr Uhagaze Blaise yavuze ko bandikiye Minisiteri y’Ubuzima bayimenyesha ibyemezo bafatiwe.

Amakuru IGIHE ifite ni uko kugeza ubu iki kibazo cyamaze kuganirwaho ndetse mu masaha make hari busohoke imyanzuro migari yagifashweho.

Dr Mugenzi Dominique Savio yavuze ko icyifuzo cyo kwishyurwa kitahise cyubahirizwa ko ariko Leta yabafashije ibumvikanisha n’ibi bigo by’ubwishingizi.

Ati “Abantu bakomeje kwandikirana amabaruwa ariko dufite ubuyobozi bw’igihugu bwiza bubibona mbere, buravuga buti turabona bano bantu batarimo guhura neza baraduhuza.”

“Bagomba kuduhuza kuko Leta iratureberera, iraduhuza tubiganiraho kandi imyanzuro yavuyemo iza kumenyeshwa n’Abanyarwanda ni myiza, igena ko Abanyarwanda bafite ubwo bwishingizi bazakomeza bavurwe.”

Uretse gukomeza kuvura abanyamuryango b’ibi bigo by’ubwishingizi, hafashwe n’icyemezo cy’uko hagomba kubarurwa amafaranga yose bibereyemo amavuriro yigenga akishyurwa bitarenze amasaha 24.

‘Nta mwenda turimo’

Ubwo iki cyemezo cyatangazwaga, Radiant nka kimwe mu bigo by’ubwishingizi cyashyizwe mu majwi, byavugwaga ko kimaze amezi arindwi kitishyura amavuriro yigenga.

Muri iki kiganiro, Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Marc Rugenera yavuze ko nta mwenda udafite impamvu barimo ko ndetse batumva impamvu bashyizwe kuri uru rutonde.

Ati “Abanyarwanda nibo baca umugani ngo abantu bicwa no kutavugana. Iyo abantu bavuganye ukuri kukagaragara nibyo byoroshya ibibazo byose. Ndongera gushimangira ko Radiant yubahiriza ibyo yasezeranye, twebwe muri Radiant intego yacu ni uko isezerano ari isezerano. Icyo twasezeranye turacyubahiriza.”

“Nta mwenda turimo udafite impamvu umuganga uwo ari we wese. Ibyo gufata ibintu rero muri rusange ngo Radiant ntabwo yishyuye amezi arindwi, ntabwo bishoboka n’atatu ntibishoboka, n’abiri ntayo.”

Yakomeje agaragaza ko muri 2021 Radiant yasabwe n’amavuriro kuyishyura agera kuri 644 193 477Frw kugeza uyu munsi ngo yishyuye 615 517 477Frw isigaramo miliyoni 28 575 987Frw.

Ati “Ni bya bindi Abanyarwanda bavuga ngo ntabwo warya umuntu ngo unanirwe urutoki. Wakwishyura arenga miliyoni 600Frw ukananirwa miliyoni 28Frw?”

Yavuze ko kugeza ubu bataramenya impamvu bivugwa ko barimo umwenda w’amezi arindwi, yemeza ko banditse amabaruwa basaba ibisobanuro.

 

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment