Kigali: 17 baguwe gitumo bari mu kirori birengagije Covid-19


Mu ijoro ryo kuwa 9 Mutarama 2021, abasore n’inkumi 17 baguwe gitumo na Polisi y’u Rwanda bateraniye mu rugo birengagije ibihe bidasanzwe u Rwanda rurimo byo kwirinda Covid-19.

Polisiy’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze muri Kicukiro mu murenge wa Kagarama, akagali ka Kanserege bafashe uru rubyiruko ruri mu birori bizwi nka “House Party” birengagije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru. Abafashwe bari biteretse amacupa y’inzoga, bamwe banasinze.

Aba basore n’inkumi bafashwe bari mu birori, babanje kujyanwa kwipimisha COVID-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze, nyuma bajyanwa muri stade kwigishwa ndetse nyuma bakaza gucibwa amande angana 25 000 Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yanenze uru rubyiruko avuga ko kuba rwarenze ku mabwiriza yo kwirinda C0VID-19, ari ibintu biteye isoni mu gihe hari urundi rubyiruko rwo ruri gufatanya n’ubuyobozi mu kurwanya COV-19.

Ati “Uru rubyiruko rwarenze ku mabwiriza, ni ibintu biteye isoni ,ni ibintu bibabaje. Uko bameze, uko baraye muri izi nzoga ni ibintu bigayitse. Mu gihe dufite rubyiruko rufatanya n’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo amabwiriza yubahirizwe, hari abandi barimo bacungana n’ubuyobozi kugira ngo barenge ku mabwiriza.”

Umutesi yashimiye abaturage bafashije inzego z’ibanze mu gutanganga amakuru ndetse ashimangira ko bazakomeza gukurikirana abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi w’u Rwanda , CP Kabera John Bosco, yavuze ko Polisi itazihanganira abantu bose bakorera ibirori mu rugo.

Ati “Ibintu byo gukorera ibirori mu rugo ni ikibazo gikomeye cyane kandi nubwo Polisi itaba iri ku rugo rw’umuturage, bamenye ko abaturage iyo baduhaye amakuru, turaza tukayakurikirana”.

“Aba bantu nubwo baba bazi ko bikingiranye, bamenye ko hari abantu baturanye, bababonye basohoka, bazajya babivuga tubikurikirane.”

Yasabye abantu kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse n’amakoraniro atemewe.

KAYITESI Anne 


IZINDI NKURU

Leave a Comment