Ingengabihe y’amashuri mu Rwanda iri kuvugururwa, igisubizo cyayo gitegerejwe mu myaka 3


Umwanzuro wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15, ugaruka ku gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, ibi bikaba bytumye Minisiteri y’Uburezi yemeza ko iri kuvugurura ingengabihe y’amashuri, ku buryo umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzongera gutangira muri Nzeri, mu myaka itatu iri imbere ni ukuvug mu mwaka wa 2022.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yemeje ivugururwa ku ingengabihe y’amashuri

Uyu mwanzuro ufshwe nyuma y’aho Umuyobozi w’Inama y’uburezi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Nzakamwita Servelien, agaragarije ko Nyakanga na Kanama, ari amezi arangwa n’ubushyuhe, hamwe amazi akabura bigasaba abanyeshuri kujya kuyavoma, bikabangamira imyigire.

Musenyeri Nzakamwita yavuze ko mu mpeshyi aribwo abana baba bakenewe mu miryango kubera iminsi mikuru. Yagize ati “Bishobotse rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ibiruhuko bisoza umwaka byashyirwa mu mpeshyi kandi ni icyifuzo cya benshi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yabwiye Radiyo Rwanda, ko imyiteguro yo gutangiza umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye muri Nzeri, byatangiranye n’uburyo ingengabihe ya 2019 yakozwemo.

Igaragaza ko uzatangira ku wa 14 Mutarama ugasozwa ku wa 8 Ugushyingo 2019, na ho ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ayisumbuye bikorwe hagati ya 4-20 Ugushyingo 2019.

Ati “Hatagize imbogamizi zindi ziba zitunguranye, mu myaka itatu iri imbere tuzaba twinjiye mu bihe byo gutangira umwaka mu kwezi kwa Cyenda.”

“Ni ukuvuga ngo kubitwara buhoro buhoro, icyo gihe nicyo bizahurirana nuko na Kaminuza yongera kwakira abana barangije umwaka umwe, bitabaye imyaka ibiri iziye icyarimwe.”

Impuguke mu burezi zigaragaza ko guhindura ingengabihe y’umwaka w’amashuri ari ibintu bikoranwa ubushishozi kuko bishobora kugira ingaruka ku banyeshuri, abarezi n’urwego rw’uburezi muri rusaange.

Mu  mwaka wa 2005 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uko umwaka w’amashuri watangiraga muri Nzeri ushyirwa muri Mutarama, ugahuzwa n’ingengabihe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment