Inama ya FIFA mu mujyi wa Kigali


Ku itariki 25 na 26 Ukwakira 2018 mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Center mu Rwanda hateganyijwe Inama y’Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi “FIFA” izayoborwa n’Umuyobozi wayo Giovanni Infantino , ikaba  iya kabiri muri eshatu ziterana buri mwaka, ikaba iziga byinshi birimo no kwemeza imishinga y’amarushanwa abiri mashya ashobora gutangira mu mwaka wa 2021.

Inama ya FIFA mu Rwanda

Mu nama iheruka uyu muyobozi yabwiye abanyamuryango ba FIFA ko hashobora gushyirwaho Igikombe cy’Isi gito gishobora kwitwa ’Final 8’ cyajya cyitabirwa n’amakipe umunani meza kurusha andi ku Isi. Iki gikombe cyajya gikinirwa buri myaka ibiri mu myaka y’ibiharwe, kigasimbura igikombe mpuzamigabane cyabaga rimwe mu myaka ine.

Abantu barenga ijana bazaza mu mirimo itandukanye bategerejwe muri iyi nama, harimo Perezida wa FIFA ariwe uzayiyobora n’abamwungirije umunani bayobora impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku migabane yose y’Isi n’abayobozi 28 b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitumirwa.

 

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment