Tariki 16 Nzeli uyu mwaka wa 2018, nibwo ahagana saa moya z’ umugoroba uyu mudamu nyakwigendera wari ufite imyaka 35 yavuye ku isoko ageze mu rugo asanga umugabo afite uburakari budasanzwe avuga ko yatinze. Uyu mugabo w’ imyaka 68 ngo yahise atangira kumutema n’ umuhoro, nyakwigendera yiruka amuhunga, umugabo amwirukaho agenda amutema inzira yose kugeza aguye hasi arakomeza aramutema kugeza amwishe nk’ uko ubuyobozi bwabitangarijwe n’ abanyerondo. Ibi bikaba byabereye mu Mudugudu wa Rudakabukirwa, Akagali ka Munini , mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gikomero Rwamucyo Louis de Gonzage yabwiye itangazamakuru ko ifuhe aricyo kihishe inyuma yo kuba uyu musaza yaratemaguye umugore we bafitanye abana ariko batasezeranye imbere y’ amategeko. Yagize ati “Dukurikiranye icyo baba barapfuye, yavugaga y’ uko yamucaga inyuma, avuga y’ uko umugore yari yagiye agiye guhaha aza akerewe, mpamya rero ko umugabo nk’ uko babana bafite ikintu cy’ urwikekwe umugabo yaketse ko yagiye nko mu mahabara ye agatinda ari naho yavanye umujima”.
Abaturanyi b’ uyu muryango avuga ko bajyaga banyuzamo bakarwana. Ariko ntabwo batekerezaga ko byagera aho kumwica urubozo.
Ubuyobozi bukimara kumenya aya makuru bwakurikiranye uwakoze icyaha, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Rusororo, mu gihe umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma mbere y’ uko ushyingurwa.
Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru ku bijyanye n’ amakimbirane no kutihanira.
NYANDWI Benjamin