COP27 ni iki? Dore akamaro kayo mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe


None Tariki 7 Ugushyingo 2022, nibwo abategetsi batandukanye bo ku isi n’abo mu karere badasigaye bahurira i Sharm El-Sheikh mu Misiri mu nama yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere izwi nka “COP” . 

Uyu munsi ni uw’ibirori bikomeye byo kuyitangiza.

Nibwo abategetsi bo ku isi bajya hamwe tukabona “ifoto y’umuryango” y’inama ya ONU ku by’ikirere. Abagera ku 120 baregerana bakajya mu ifoto imwe.

Benshi ni abava mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Nka perezida wa Kenya, urugero, niwe uri buvuge mu izina ry’itsinda rya Africa.

Hitezwe ijambo ryuje amarangamutima kuri we ubwo aza kuba avuga akaga k’ihindagurika ry’ikirere ririmo guteza amapfa mu ihembe n’uburasirazuba bwa Africa, akaza no gusaba ibihugu bikize kwihutisha inkunga yo kurwanya ibi.

Abategetsi bakuru b’Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza n’Ubumwe bw’Uburayi baritabira iyi nama, ariko hari abakomeye bataboneka.

Abakuru b’Ubushinwa, Uburusiya n’Ubuhinde ntabahari, na Perezida wa Amerika azahanyura kuwa gatanu, ntahari uyu munsi.

Perezida wa Uganda cyangwa DR Congo nabo ntibari mu bagiye mu Misiri.

Ni ibiki abategetsi biyemeje ubushize?

Hashize umwaka leta zo ku isi zihaye intego nshya ku kurwanya ihungabana ry’ikirere mu nama nk’iyi yabereye i Glasgow. Ibi ni ibyo bemeranyijwe:

COP27 ni iki?

Mu murongo umwe: COP27 yatangiye tariki 6 – 18 Ugushyingo ihurije hamwe abategetsi bo ku isi mu kiganira kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Kuki ari ingenzi: Imyuka ihumanya umuntu yohereza mu kirere irimo guteza gushyuha kw’isi none turimo kubona ibihe bidasanzwe by’ikirere nk’ingaruka z’ibyo. Ibikorwa byihutiwe birakenewe ngo hataba akaga kuri uyu mubumbe n’abawutuye.

Kuki yitwa COP27? Inama za ONU ku kirere ziba buri mwaka, kugira ngo leta zemeranye ibyo zakora ku bushyuhe burimo kwiyongera. COP bivuze Conference of the Parties”. Abo ni ibihugu byasinye amasezerano ya ONU ku ihindagurika ry’ikirere yo mu 1992. Iyi ni COP ya 27, ubushize i Glasgow habaye COP26.

Ni iki twakwitega?: Icy’ingenzi muri izi nama ni uko buri gihugu gishyiraho intego mu kugabanya imyuka ihumanya. I Glasgow izo ntego zarazamuwe, ariko nubwo zagerwaho ntabwo byaba bihagije ngo bigere ku kugabanya ubushyuhe ku ntego ya 1.5C iyo abahanga muri siyanse bavuga ko ariyo ikenewe mu kwirinda ingaruka mbi cyane.

Misiri, yakiriye iyi nama, irashaka kwibanda ku buryo ibyo ibihugu byiyemeje bishyirwa mu bikorwa. Ibihugu bikennye ubu birimo guhura n’akaga k’ingaruka ziva ku ihindagurika ry’ikirere birashaka andi mafaranga ava ku bihugu bikize byangiza ikirere.

Source:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.