Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi mu Karere ka Nyabihu, cyatangijwe kuya 2 Gicurasi 2023, n’ Ihuriro ry΄imiryango itegamiye kuri leta igamije kurwanya imirire mibi mu Rwanda ( Sun Alliance) yibukije ababyeyi bo muri aka Karere ko kutita ku mwana akagwingira aba ahawe umurage mubi w΄ubukene. Umuyobozi uhagarariye gahunda za “Sun Alliance”, Muhamyankaka Venuste, asaba Akarere gushyira mu nshingano zabo za buri munsi guhagurukira ikibazo cy΄imirire mibi mu bana no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa kwabyo. Ati “Gahunda yo kurwanya imirire mibi n΄igwingira mu bana bato twayiteguye kubera…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Rubavu: Abaturage bakomeje gutabaza
Abaturage bo mu karere ka Rubavu barinubira uburyo abacuruzi binangiye, bakanga kubahiriza ibiciro bishya ku biribwa bitandukanye nk’uko biherutse gutangazwa. Ibi bibaye nyuma y’uko Leta iherutse gushyira hanze ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe birimo , Umuceri, Akawunga ndetse n’Ibirayi, nyamara abacuruzi ntibagire icyo bahindura kubiciro byari bimaze iminsi byarazamutse bikabije. Abaturage kandi bagasaba Leta guhagurukira iki kibazo kugira ngo abaturage nabo bareke kubigwamo mugihe Leta yavuze ko abaturage bagomba kubahiriza ibyo bociro hanyuma bakerekeza ku biro bishinzwe imisoro kugira ngo basubizwe imisoro bari batanze kuri ibyo biribwa. Mu mujyi wa…
SOMA INKURURwamagana: Urubyiruko rwahagurukiye kurwanya umwanzi urwibasiye
Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere turangwamo ibigo by’amashuri byinshi, muri ibyo bigo hakaba higanjemo abari mu myaka y’urubyiruko kandi ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko, ni muri urwo rwego hifujwe kumenya imigabo n’imigambi yabo mu rugamba rwo kurwanya virusi itera SIDA. Mukamwezi, w’imyaka 18, wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri kimwe mu bigo by’amashuri biri i Rwamagana yagize ati “Njye numva nakwirinda virusi itera SIDA nirinda kuryamana n’umuhungu udasiramuye kuko namenye ko abantu batisiramuje baba bafite ibyago byinshi byo…
SOMA INKURUIgitungwa urutoki nk’intandaro y’ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Matimba
Mu murenge wa Matimba, mu karere ka Nyagatare, ababyeyi banyuranye bagiye bagaragagaza ko ikibazo kibaremereye ari ubushomeri mu bana babo by’umwihariko abamaze kurenza imyaka 16, ibi bikaba intandaro yo kudashimishwa n’ibyo ababyeyi babaha, uko kujya gushakisha ibijyanye n’ibyifuzo byabo bikabaviramo kwandura virusi itera SIDA n’inda zitateganyijwe zidasigaye. Umubyeyi Uwicyeza wo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Matimba, akagali ka Kagitumba yagize ati “Nutarabyara si uko atabikora, ubukene buri mu rubyiruko buterwa n’ubushomeri bafite, ntacyo gukora, nta bushobozi, ibi byose nibyo bituma abana bacu bishora mu baraya bakanduriramo virusi itera…
SOMA INKURUNyagatare: Abanyeshuri bagaragaje icyabafasha kwibona muri gahunda yo kurwanya SIDA
Ubushakashatsi bwerekanye ko buri mwaka mu Rwanda handura abantu 5000, muri bo 33% ni urubyiruko ni ukuvuga abantu 1500, igitsina gore bakaba ari 1000 mu gihe igitsina gabo ari 500. Nubwo bimeze gutya urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Nyagatare batangaza icyo bakeneye cyabafasha kwirinda iki cyorezo, dore ko harimo n’abemeza ko nta makuru ahagije yo kurwanya no kwirinda virusi itera SIDA bafite. Ibi aba banyeshuri banyuranye bo mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu mirenge ya Karangazi na Kagitumba byo mu karere ka Nyagatare batangaje byo kutagira ubumenyi n’amakuru ahagije kuri virusi…
SOMA INKURUGutsindwa ni intandaro y’ubuzima budasanzwe bw’abakinnyi -Umutoza Bizumuremyi wa Etincelles FC
Umutoza wa Etincelles FC, Bizumuremyi Radjab, yatangaje ko abakinnyi be babayeho ubuzima bugoye cyane ku buryo no kubona ifunguro ari ikibazo gikomeye. Aganira n’itangazamakuru, Bizumuremyi, yavuze ko umusaruro mubi ikipe ye iri kubona muri iyi minsi uri guterwa n’ubuzima bubi abakinnyi babayemo. Yagize ati “Ikibazo ni ubuzima bubi bari kubamo (abakinnyi). Icyo twanga ni ibihano bya Federasiyo byo kutitabira umukino ariko ikipe ibayeho nabi cyane.” Yongeyeho ko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busa n’ubwabatereranye muri iki gihe ku buryo batakibubona. Yakomeje ati “Umupira ni amafaranga, nta buyobozi kuko n’ubw’akarere busa nk’aho…
SOMA INKURUYishe nyine amushinja kumuroga umwanya w’ibanga
Umugabo ufite imyaka 34 y’amavuko ukomoka ahitwa Binga mu ntara ya Matabeleland y’Amajyaruguru muri Zimbabwe, bivugwa ko yishe nyina w’imyaka 67 nyuma yo kumushinja ko yaroze ubugabo bwe ntibukore neza Amakuru avuga ko ubwo nyina yari yicaye mu gikoni hamwe n’abandi bagize umuryango, Juma yinjiye iwabo mu rugo afite ishoka. Uyu ngo yahise atangira gushinja nyina ko ari umurozi ndetse ngo yaroze igitsina cye kikaba kibura mu minota mike hanyuma kikongera kugaruka. Yahise amutema n’ishoka inshuro nyinshi bimuviramo urupfu. Nyuma yo gukora icyo cyaha,uyu Juma ngo yagerageje guhunga ariko abagize…
SOMA INKURUGeneral Alain Guillaume Bunyoni yatawe muri yombi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, amakuru yaturukaga i Burundi yavugaga ko General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe, yafatiwe mu Mujyi wa Bujumbura Rural. Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Pacifique Nininahazwe ukunze kugaragaza ibibazo biri mu Burundi, yavuze ko amakuru yizewe yahawe n’umuntu, ari uko Alain-Guillaume Bunyoni yafatiwe muri uriya mujyi. Mu butumwa burebure bw’uyu Pacifique Nininahazwe, yavugaga ko uwamuhaye amakuru, yamubwiye ko na we ari kwihishahisha ku buryo na we ashobora gufatwa. Pacifique Nininahazwe yavuze kandi ko uretse gusaka ingo za…
SOMA INKURUIsenywa ry’amazu y’ahitwa kwa Dubai rizacura iki?
Bamwe mu baturage mu murenge wa Kinyinya, mu mujyi wa Kigali bategetswe gusohoka mu nzu zabo ngo zisenywe kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni mu mudugudu w’Urukumbuzi uzwi cyane nko ‘Kwa Dubai’, umushoramari wazubatse yashinjwe ko yakoze ibintu bitujuje ubuziranenge, ariko zarubatswe ziruzura ndetse hari abazimazemo imyaka isaga itanu. Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Paul Kagame yanenze abategetsi b’Umujyi wa Kigali “uburangare” kuko izo nzu zubatswe zikuzura ariko nyuma zimwe zigatangira kugwira abazituyemo. Umwe mu baturage ba hano yambwiye ati “Aho kugira ngo zizatugwe hejuru se ntitwagenda? “Urabona…
SOMA INKURUAgashya: Hashyizweho Imva z’abantu bazima
Kaminuza ya Radboud yo mu Mujyi wa Nijmegen mu Buholandi, yashyizeho uburyo butamenyerewe bwo kwitekerezaho, aho yacukuye imva umuntu aryamamo mu gihe runaka agatekereza ku bimufitiye umumaro kuruta ibindi. Iki gitekerezo cyo gucukura iyi mva yahawe izina rya “purification grave” cyazanwe n’iyo kaminuza mu 2009, aho umunyeshuri ashobora kuyiryamamo mu gihe cy’amasaha atatu, agatekereza ku bintu by’ingenzi mu buzima. Kujyana telefoni, igitabo cyangwa ikindi kintu cyakurangaza kigatuma utitekerezaho neza ntibyemewe. Iki gitekerezo cyatangijwe mu mushinga w’imyaka ibiri w’iyi kaminuza waje kurangira mu 2011, ariko nyuma mu 2019 abanyeshuri bakongera gusaba…
SOMA INKURU