Kwibumbira mu matsinda byabafashije ishyirwa mu bikorwa rya gahunda “Igi rimwe ku mwana buri munsi”

Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa hateguwe ubukangurambaga bw’ “Igi rimwe kuri buri mwana buri munsi” bukazagendana no koroza abaturage inkoko kugira ngo iryo gi riboneke hagamijwe gukumira igwingira mu bana no kurwanya imirire mibi, abatuye muri Kamonyi bakaba bemeza ko kwibumbira mu matsinda bagamije kurwanya igwingira mu bana byabafashije mu gushyira mu bikorwa ubu bukangurambaga. Bamwe mu baturage mu karere ka Kamonyi, bo mu murenge wa Runda, bibumbiye mu matsinda atandukanye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bakora igikoni cy’umudugudu bemeza ko bigiyemo byinshi bijyanye no…

SOMA INKURU

Uko Covid-19 ihagaze mu karere ka Musanze, umujyi w’ubukerarugendo

Musanze ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda, ukaba umujyi wa kabiri mu twunganira umujyi wa wa Kigali, ukaba urangwa n’urujya n’uruza rwa ba mukerarugendo bakurikiye ibyiza nyaburanga biwugize byiganjemo Parike y’Ibirunga n’ibindi. Abahatuye ndetse n’abahagenda batangaza ko nta Covid-19 ikiharangwa. Nubwo byifashe gutya ariko, ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Ruhengeri, hagaragaye ikinyuranyo cy’ibyo bamwe mu baturage bo muri aka karere n’abahagenda bibwira, kuko muri serivise y’umuhezo bakiriramo abarwayi ba Covid-19 hasanzwemo umurwayi ndetse n’umuganga ukuriye iyi serivise atangaza ko hakigaragara abanduye Covid-19. Gusa uwagaragayeho…

SOMA INKURU

Inkomoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icyakorwa mu kurica

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango itanga umuti urambye wo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugomba guturuka ku burere ababyeyi baha abana b’abakobwa n’abahungu bakivuka. Hifashishijwe inyandiko ya MIGEPROF ikomeza igaragaza ko ababyeyi bafite imyumvire yo kurera abana babatandukanya, aho buri gitsina kigira ibikiranga ari nabyo bitera ihohoterwa igihe bamaze gukura, bigasaba kubibakuramo byararengeje igihe. MIGEPFOF, itangaza ko imyumvire mibi mu miryango ari intandaro ikomeye ituma abana b’abahungu bakurana imyitwarire igamije guhohotera igitsina gore, naho abakobwa bagakurana imyitwarire yo kumva ko basuzuguritse. Hifashishijwe urugero rw’ubuzima bwa buri munsi, hagaragazwa ko nk’ababyeyi…

SOMA INKURU

Intungamubiri z’igi ku mwana ni ntagereranwa

Ubushakashatsi buheruka gukorwa, bwerekana ko igi rimwe ku munsi rishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no gufasha abana bafite ibibazo by’imirire gukura neza. Igi ryaba ritogosheje cg ritetse umureti, yose agira akamaro ko gufasha umwana gukura. Igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nkuko ubushakashatsi bubyerekana. Kudakura neza k’umwana cg kugwingira (stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka…

SOMA INKURU

Gakiriro-Kigali: Ibintu bikomeje guhindura isura

Nyuma y’inkongi z’umuriro zakomeje kwibasira mu Gakiriro ka Gisozi, bamwe mu bacururizagamo bararira ayo kwarika nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufunze imiryango y’amaduka 130. Bamwe muri aba bacuruzi bari mu makoperative akorera mu Gakiriro ka Gisozi arimo ADARWA, COPCOM ndetse n’Umukindo na APARWA, batangaje ko babangamiwe cyane n’uburyo ubuyobozi bwabafungiye amaduka mu buryo butunguranye bubabwira ko ari mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro. Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabafungiye amaduka nyuma y’aho mu minsi ishize hari agace gaherereye haruguru y’aho bakorera kafashwe n’inkongi ndetse umuntu umwe…

SOMA INKURU

Madamu Jeannette Kagame yazamuye amarangamutima ya benshi anahumuriza abahuye n’ibiza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023,  Madamu Jeannette Kagame yakomeje abahuye n’ibiza bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi, abagenera ubutumwa bwo kubihanganisha, anasura abana bo mu irerero bazanye n’ababyeyi babo bavanywe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Birasanzwe mu muco wacu kuba hafi y’uwagize ibyago. Natwe nk’ababyeyi uyu munsi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza, mukomere kandi mukomeze kwihangana. Iteka kubura uwawe mu buryo nk’uko byagenze bishengura imitima, ababuze ababo mukomere mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe”. Yabashimiye ko bakomeje kwihangana…

SOMA INKURU

Musanze: Uburaya, kwandura SIDA no guterwa inda ari abana, ubuzima busharira bamwe mu bangavu babayemo!

Mu mujyi w’akarere ka Musanze haboneka abangavu bagaragara mu mihanda inyuranye mu masaha y’ijoro, aho udahetse umwana aba atwite cyangwa atwite anahetse, batangaza ko intandaro ya byose ari kuvutswa uburenganzira bwabo, byabashoye mu buraya bahuriyemo n’akaga gakomeye. Mahoro Jeanne (Amazina twahimbiye umwana-mubyeyi) ni umwana w’imyaka 17, akaba atuye mu karere ka Musanze. Ahetse umwana mu mugongo w’umwaka umwe n’amezi atatu, mu muhanda wa Musanze mu mujyi rwagati hafi y’isoko ry’ibiribwa, agace karimo utubari twinshi n’amacumbi. Mu buhamya atanga, avuga ko nyuma yo kuvanwa mu ishuri ageze mu mwaka wa gatandatu…

SOMA INKURU

Sex crimes: What will it take to end the vice?

To curb sexual violence, the Rwandan government and justice system introduced a new development of publicly publishing the names of all individuals convicted of rape or defilement. This was not only intended to strengthen but also to supplement the current policies and measures in place. However, despite various measures put in place to combat such crimes, there has been an increase in the number of people committing sexual offenses, according to the sex offender registry published by the National Public Prosecution Authority (NPPA). The first registry was released in October…

SOMA INKURU

Intandaro y’ibiza byakoze amahano mu Rwanda

Imvura nyinshi muri aya mezi y’itumba irasanzwe mu Rwanda, ariko mu myaka nibura 10 ishize nibwo bwa mbere imyuzure n’inkangu bikomotse ku mvura byishe abantu 130. Imiryango myinshi mu burengerazuba bw’u Rwanda iri mu gahinda. Ibisa n’ibi byaherukaga muri Gicurasi (5) 2020 aho inkangu n’imyuzure byahitanye abantu barenga 70 mu majyaruguru y’u Rwanda. Nabwo ni imvura yari yaguye ijoro ryose. Umuturage wo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero uvuga ko yitwa Twagirimana yabwiye BBC ati: “Imvura yatangiye kugwa nka saa tanu na saa saba z’ijoro, abantu benshi twari…

SOMA INKURU

Arashinjwa kwica umwana we amuziza kurira

Umugabo wo muri Zambia wafashe umwanzuro wo kuniga umwana we w’amezi umunani (8) aramwica, ngo kuko yariraga adaceceka. Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Zambian Observer cyandikirwa muri icyo gihugu, icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyabereye ahitwa Riverview mu Karere ka Mazavuka, mu Ntara yo mu Mujyepfo ya Zambia. Biravugwa ko uwo mugabo ufite imyaka 27 y’amavuko, yishe umwana we w’amezi umunani gusa, amunize. Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Zamnbia, Danny Mwale, yahamije ko nyina w’uwo mwana wishwe na se, Esther Lwiindi, yari yasiganye umwana na Papa we mu gihe we yari agiye ku isoko.…

SOMA INKURU