Yihinduye umuntu ukomeye asambanya abagore n’abakobwa

Umusore wo mu karere ka Mukono w’imyaka 18 ashinjwa gufungura konti kuri Facebook mu mazina ya Medical Scrub Uganda yiyita Dr. Ronnie, akayikoresha yiyegereza abakobwa bashaka imirimo mu buvuzi, ukekwaho abashuka abizeza akazi, bamugeraho akabakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Umwe mu bo yaje gushuka, ni umuforomokazi wo muri Kireka muri Kampala, aho ku wa 11 Werurwe 2023, yaje kumutumira ngo bahurire mu Gace ka Ntunda mu karere ka Mukono, bahuye amufata ku ngufu. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, SCP Enanga Fred, yagize ati “Nyuma yo gushuka abashaka akazi b’abakobwa kuri…

SOMA INKURU

Bamushyingiye ku ngufu birangira aciwe ukuguru n’ukuboko

Umugore w’imyaka 17 uzwi ku izina Malama Hauwa Mohamed yaciwe ukuboko n’ukuguru n’umugabo bamushyingiye ku ngufu ahitwa Kebbi muri Nigeria. Uyu mugore bamushyingiye ku ngufu adashaka uyu mugabo none byarangiye amuteye ubumuga bukomeye. Uyu mugore Hauwa yavuze ko uyu mugabo we yagiye akamara amezi menshi atagera mu rugo hanyuma agaruka afite umuhoro aramutema nta kintu bapfuye. Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo yakundaga kumufata ku ngufu ubwo yarimo kuvurirwa ku bitaro byitwa Birnin Kebbi ibikomere yatewe. Abayobozi bo mu gace uyu mugore yari atuyemo bahise bamenya ibyo uyu mugore yakorewe…

SOMA INKURU

“Je retire ma fille de l’école” : la colère gronde en Iran face aux empoisonnements

En Iran, plusieurs établissements scolaires de jeunes filles ont été ciblés ce week-end et lundi par des intoxications au gaz. Des parents d’élèves ont manifesté, à Téhéran notamment. La colère se répand pour demander des comptes aux autorités et certains envisagent de ne plus envoyer leurs enfants à l’école. “Je retire ma fille de l’école jusqu’à nouvel ordre”. Pour ce père de famille à Téhéran, les nouveaux cas d’empoisonnement d’écolières iraniennes ce week-end, ont été ceux de trop. Sur les réseaux sociaux, il dit ne plus faire confiance au personnel scolaire. “L’enseignante…

SOMA INKURU

Congo: Raporo ku basambanya abagore yahishuye amakuru atangaje

Inzobere zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, zagaragaje ko abakozi bagera kuri 83 b’iri shami n’indi miryango y’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu abagore bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izo nzobere zashyizweho kugira ngo rikore iperereza kuri ibyo bibazo, zivuga ko zitumva impamvu kugeza ubu nta muyobozi muri OMS urirukanwa kubera aya marorerwa yakozwe muri icyo gihugu. Zigaragaza ko gusaba imbabazi gusa zo kuba itarakurikiranye ibyo bikorwa ari ubugwari ndetse ko bidafite ishingiro. Ibikorwa ngo byakozwe hagati ya 2018 na 2020 mu gihe…

SOMA INKURU

Aratabaza nyuma yo guhozwa ku nkeke abwirwa ko azicwa

Ni kenshi twumva hirya no hino umugabo yishe umugore cyangwa umugore yishe umugabo, nyuma inzego z’ibanze zigatangaza ko uwo muryango warangwagamo amakimbirane ariko bikagera aho umwe mu bashakanye yica undi nta cyakozwe ngo hirindwe ubu bwicanye. Ni muri urwo rwego Mukagasana Francine, utuye mu mudugudu wa Kibaye, akagali ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru atabaza biturutse ku kuba umugabo we amuhoza ku nkeke, amukubitira aho amusanze hose ari nako amubwira ko azamwica ariko yagana inzego z’ubuyobozi bw’ibabze ntarenganurwe. Yagize ati “Umugabo wanjye afite undi mugore w’ihabara yashatse, iyo…

SOMA INKURU

Nyaruguru: Bibasiwe n’ihohoterwa ryahindutse uruhererekane rw’umuryango

Ni mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Raranzige, mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amajyepfo, aho ukigera muri aka gace uhasanga inzu ifunze imeze nk’itabamo abantu, abaturanyi bagatangaza ko intandaro ya byose ari ihohoterwa rikabije ryabaye muri uwo muryango. Umuturanyi wa hafi w’uyu muryango, Uwimana Ariyeta yagize ati “Muri uru rugo ruhora rufunze umwaka ushize umugabo waho yishe umugore we, amwica yaramaze igihe amuhoza ku nkoni ari nako yirukana abana, ubu umugabo arafunze, abana basize bamaze kwandagara, babaye ibirara kuko nta hantu bashingiye, nta kurerwa bafite”.…

SOMA INKURU

Abagore bakomejwe kwibasirwa n’abicwa n’inyeshyamba

Amakuru ava mu ntara ya Ituri ya DR Congo aremeza ko mu gitondo cyo ku cyumweru inyeshyamba za ADF zishe abasivile bagera kuri 14. Abishwe barimo abagore 10 nk’uko bivugwa na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, muri iki gitero cyabereye ahitwa Walese Vonkutu muri teritwari ya Irumu.  Muri aba bishwe kandi harimo umwana w’imyaka ibiri. Mu gihe igisirikare cya Congo cyabashije gutabara nacyo kikica abarwanyi babiri ba ADF. Izi nyeshyamba zashegeshe ako gace zakoze icyo gitero ahagana saa kumi z’igitondo ku cyumweru, nk’uko bivugwa n’abagize sosiyete sivile muri Ituri.…

SOMA INKURU