Icyo Minisitiri Gatabazi atangaza kuri gitifu washyizeho ‘Guma mu rugo’

Tariki ya 3 Kanama 2021, nibwo hasohotse itangazo ryanditswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatare ashyira muri Guma mu Rugo akagari ka Gatare kari mu murenge ayobora. Ni ibintu byatunguye benshi ndetse abandi batanga ibitekerezo ko uyu muyobozi yarengereye, abandi bamushima gufata icyemezo agamije kurinda abaturage ayobora. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwahise butesha agaciro itangazo ry’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatare, ndetse abantu batangira kuvuga ko uyu muyobozi ashobora gufatirwa ibihano, abandi bakavuga ko ashobora no kwirukanwa. Ministiri Jean Marie Vianney Gatabazi aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyo umuyobozi yakoze nta gikuba yaciye.…

SOMA INKURU

Impamvu umuryango wa Kabuga usaba gusesa urubanza rwe

Umuryango w’umunyemari Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wasabye ko urubanza rwe ruseswa kuko adafite ubushobozi bwo kuburana. Félicien Kabuga kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), aho akurikiranyweho ibyaha birimo icya Jenoside no kuba icyitso cy’abakoze Jenoside. Kabuga akurikiranyweho kandi guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994. Abo mu muryango we kuri ubu batangaje ko uyu…

SOMA INKURU

Abakozi b’akarere ka Rwamagana bakomeje kuzira agasembuye

Abakozi batatu b’Umurenge wa Gishari uherereye mu Karere ka Rwamagana bahagaritswe mu kazi nyuma yo gufatirwa mu kabari bari kurya, bananywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aba bakozi bahagaritswe mu kazi amezi abiri barimo umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge, ushinzwe ubutaka n’umukozi w’urwego rushinzwe kunganira uturere mu by’umutekano Dasso bose bakaba basanzwe bakorera ku Murenge wa Gishari. Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko aba bakozi mu cyumweru gishize ubwo bari bagiye mu kazi bafatiwe ahantu mu kabari bari kurya ndetse bananywa inzoga mu gihe Akarere ka Rwamagana kari…

SOMA INKURU

Perezida Samia Suluhu mu Rwanda, uruzinduko rwitezweho byinshi

Kuri uyu wa mbere tariki 2 Kamena nibwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yasesekaye i Kigali, uru ruzinduko rwe rw’imisi ibiri rukaba rwitezweho byinshi mu iterambere ry’u Rwanda.  Uru ruzinduko rwa Perezida Samia, rwitezweho ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye. Perezida Samia wagiye ku butegetsi muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuri, yageze mu Rwanda muri iki  gitondo, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, akaba yaherukaga mu Rwanda muri 2016 akiri visi perezida ubwo yari yitabiriye inama…

SOMA INKURU

Zambia: Ibintu bikomeje guhindura isura, Perezida yashyizeho amabwiriza mashya

Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021,  Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yemeje ko igisirikare kizafatanya na Polisi gusubiza ibintu mu buryo, hirindwa imvururu zibanziriza amatora. Muri iki gihugu hashize iminsi hari imvururu mu murwa mukuru Lusaka no mu bice by’Amajyaruguru no mu Majyepfo y’igihugu, aho abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi Patriotic Front (PF) n’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, United Party for National Development (UPND) bamaze iminsi bashyamirana ndetse rimwe na rimwe bakarwana bakoresheje imihoro, amashoka n’ibindi. Perezida Edgar Lungu kuri ubu ufite imyaka 64, yagiye ku butegetsi mu…

SOMA INKURU

Rwanda: Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyafashe indi ntera

Abasenateri bavuze ko ubushomeri mu rubyiruko bukomeje kuzamuka ndetse umubare munini w’imishinga yarwo ihomba rugikubita, bakaba basanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye. Bimwe mu byo bashingiyeho birimo ibikubiye muri raporo ya komisiyo ya sena y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, yavuye mu isesengura ku bikorwa bya guverinoma muri gahunda yo guhanga imirimo. Senateri Umuhire Adrie uhagarariye Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yagarutse ku bipimo by’ubushomeri bigaragaza ko bwiyongereye mu rubyiruko aho bwari ku kigero cya 22.4% ugereranyije na 17.9% by’ubushomeri muri rusange ku rwego…

SOMA INKURU

Umushinga wakomwe mu nkokora na Covid-19 ugiye gusubukurwa

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iratangaza ko umushinga wa Gari ya Moshi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ugiye gusubukurwa ndetse ukihutishwa kurushaho nyuma yaho ukomewe mu nkokora n’ibibazo birimo n’icyorezo cya COVID-19. Ni umushinga wo kubaka inzira ya gari ya moshi yambukiranya umuhora wo hagati (Central Corridor), igomba guhuza Dar Es Salam na Kigali ndetse igakomeza muri DRC inyuze i Rubavu. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete, avuga ko uyu mushinga ugiye gukomeza nyuma y’uko undi wo mu muhora wa ruguru (Northern Corridor) wagombaga…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yavuze ku bijyanye n’ibiribwa muri Afurika

Ubutumwa bukubiye mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubufatanye Bugamije Iterambere rya Afurika (NEPAD), yagejeje ku bayobozi bitabiriye inama ibanziriza Ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye riziga ku bijyanye n’ibiribwa hibandwa ku bimaze kugerwaho mu cyerekezo 2030. Ati ” Kuri Afurika, umugambi ni uwo guhagarika gukomeza kwishingikiriza bikabije ku biribwa biva mu mahanga, kurandura imirire mibi no guhanga amamiliyoni y’imirimo mu bukungu bushingiye ku ruhererekane rw’ibiribwa. Nitubikora dutyo tuzaba dushyizeho iringaniza rizima hagati y’abantu n’umubumbe”. Iyo nama yakiriwe na Roma mu Butaliyani guhera ku wa Mbere…

SOMA INKURU

Icyo Minisitiri Gatabazi atangaza ku bayobozi bahohotera abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Leta itazigera na rimwe yemera ko abaturage bavutswa uburenganzira bwabo, ananenga abayobozi babakubita ko bafite ubudahangarwa budakwiye kuvogerwa. Minisitiri Gatabazi yavuze ko ababazwa n’umuyobozi uhohotera umuturage mu gihe afite ibyo amugomba kandi biri mu nshingano ze. Yabitangarije mu Kiganiro “Zinduka” cya Radio 10 cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Nyakanga 2021. Yagize ati “Leta y’u Rwanda iha umuturage agaciro. Umuturage ni umunyagitinyiro no mu Itegeko Nshinga biranditse rero afite kuhabwa, guhabwa agaciro no kwigishwa. Iyo twigisha abaturage tuba dushaka…

SOMA INKURU

Rwanda: Menya umubare w’abamaze guhabwa ibiribwa bari muri ‘Guma mu rugo’

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) imaze gutangaza ko ingo ibihumbi 184 ziri mu Mu mujyi wa Kigali n’ingo ibihumbi 26 ziri mu turere twashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo, zimaze kubona ibiribwa. MINALOC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yanagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali ingo ibihumbi 184 kugeza ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu zari zimaze kubona ibiribwa bizitunga muri iki gihe cya Guma Mu Rugo. Iti “Gahunda yo gutanga ibiribwa ku baturage bagizweho ingaruka na Guma Mu Rugo irakomeje, ku mugoroba wo ku wa Gatatu ingo ibihumbi 184…

SOMA INKURU