Impamvu umuryango wa Kabuga usaba gusesa urubanza rwe


Umuryango w’umunyemari Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wasabye ko urubanza rwe ruseswa kuko adafite ubushobozi bwo kuburana.

Félicien Kabuga kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), aho akurikiranyweho ibyaha birimo icya Jenoside no kuba icyitso cy’abakoze Jenoside.

Kabuga akurikiranyweho kandi guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

Abo mu muryango we kuri ubu batangaje ko uyu musaza wavutse mu 1935, akabonera izuba mu yahoze ari Segiteri ya Muniga, Komini ya Mukarange, Perefegitura ya Byumba, arwaye ndetse umwunganira mu mategeko adafite ubushobozi.

Umuhungu we witwa Donatien Kabuga Nshimyumuremyi yabwiye Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko Kabuga adafitiye icyizere umunyamategeko Emmanuel Altit umwunganira.

Ati “Ibyo gusaba ko urubanza ruseswa byarasabwe, ndetse n’umwavoka witwa Emmanuel Altit wunganira umubyeyi wacu yarabisabye, ariko nk’uko tubivuga, uwo avoka ntitumufitiye icyizere n’umubyeyi wacu ntamufitiye icyizere.”

Yakomeje agira ati “Ni umu-Avocat urimo gukora ibintu bimeze nk’imikino, ukora nk’aho umubyeyi wacu noneho ashobora kumuha amategeko akamuyobora kandi umubyeyi wacu afite ibibazo by’ubuzima, bituma adafite imyumvire ihagije yatuma ayobora umwunganizi we.”

Barasaba ko umuburanira yahindurwa kuko ngo ntibamwizeye mu byo abasabira imbere y’umucamanza, ikindi ngo hari ibyo akora yihishahisha bakemeza ko Kabuga adashobye kwiburanira kubera intege nke.

Donatien Kabuga avuga ko mu iburanisha riheruka aho kugira ngo uwo munyamategeko ashyire imbere ko Kabuga adashoboye kuburana yasabye ko bamwongera ubushobozi bwo kugira ngo ashobore kuburana.

Yakomeje avuga ko hashize igihe kirekire basabye ko uyu munyamategeko ava muri dosiye y’umubyeyi we.

Inyandiko y’ibirego igenderwaho mu kurega Kabuga yatanzwe ku itariki ya 14 Mata 2011; uyu musaza yafatiwe i Asnières-sur-Seine, mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.

Yashyikirijwe IRMCT ku wa 26 Ukwakira 2020. Umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere wabaye ku wa 11 Ugushyingo 2020. Icyo gihe, Kabuga yahakanye ibyaha byose aregwa mu nyandiko y’ibirego.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.