Ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi ibiri waberaga mu karere ka Muhanga, wigiraga hamwe ibigomba kwitabwaho mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ka Gisagara ko bagomba kwirinda ibyatuma batagera ku byo bemereye abaturage. Yagize ati “Mufite amahirwe menshi mu kuba mwaragiriwe icyizere n’abaturage bakabatuma kubakorera. Aya mahirwe mufite si aya buri wese ahubwo ni uko mubifitiye ubushobozi. Muyakoreshe mugamije gusimbuka ibizashaka kubabuza kugera kubyo mwatumwe n’abaturage kugira ngo mubashe kubavana mu bukene. Nimubikora muzaba mubashije kubibagezaho…
SOMA INKURUCategory: politike
U Rwanda ntirukozwa abamagana Johnston Busingye nk’uruhagarariye mu Bwongereza
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitangazamakuru n’abadepite bakomeje gusaba ko Johnston Busingye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda atemerwa nka Ambasaderi warwo mu Bwongereza kubera uruhare yagize mu ifatwa rya Paul Rusesabagina. Muri Nzeri 2021 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Ambasaderi mu Bwongereza. Nyuma y’amezi asaga ane ibi bitangajwe, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Chris Bryant, yasabye ko Guverinoma y’iki gihugu itakwemera kwakira Busingye nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda ngo kuko yagize uruhare mu ‘ishimutwa’ rya…
SOMA INKURUU Burusiya bukomeje kotswa igitutu n’amahanga
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Burusiya kuvana ingabo zabwo ku mupaka wa Ukraine cyangwa bugafatirwa ibihano bikakaye n’ibihugu by’ibihangange bibarizwa muri G7. Ibyo gufatira ibihano u Burusiya byatangajwe n’umuyobozi wari uhagarariye Amerika mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu byo muri G7 birimo Amerika, Canada, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani ndetse n’u Buyapani. Aba ba minisitiri bavuze ko intero ari imwe ku kurengera Ukraine imaze igihe iterwa ubwoba n’u Burusiya bwashyize ingabo zirenga ibihumbi 100 hafi y’umupaka uhuza ibi bihugu byombi nyuma y’uko isabye…
SOMA INKURUAbanyamabanga nshingwabikorwa 92 b’utugali bashyikirijwe mudasobwa
Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, mu murenge wa Kitabi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashyikirije mudasobwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 92 tugize akarere ka Nyamagabe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masagara mu Murenge wa Musange, Gatete Emmanuel yavuze ko izo mudasobwa zigiye kubafasha kwihutisha serivisi batanga. Ati “Ubundi twandikaga mu makarine, ariko ubu ngubu icyo bigiye kudufasha bigiye gutuma abaturage bacu tubaha serivisi zitandukanye haba mu kurangiza imanza kuko dusigaye tuzirangiza hifashishijwe ikoranabuhanga. Tukaba dushima ubuyobozi bw’Igihugu bwatugeneye mudasobwa nk’igikoresho cy’akazi.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugali mu…
SOMA INKURUPerezida Kagame mu gihugu cy’abaturanyi “Tanzania”
Kuri uyu wa kane tariki 9 Ukuboza 2021, Perezida Paul Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 Tanzania imaze ibonye ubwigenge, byabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam. Perezida Kagame akaba yaherukaga gusura Tanzania iki nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli akiri ku butegetsi, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi. Tanzania yabonye Ubwigenge mu 1961, nyuma y’igihe yari imaze ikoronizwa n’u Bwongereza. NIYONZIMA Theogene
SOMA INKURUHatowe itegeko ryemerera abahuje ibitsina kubana mu buryo bwemewe
Inteko Ishinga Amategeko ya Chile kuri uyu wa Kabiri yatoye itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina gusezerana byemewe n’amategeko. Iri tegeko rishya ryemerera ababana bahuje ibitsina kuba barera abana batari ababo bakabiyandikishaho mu mategeko. Umushinga w’iryo tegeko washyigikiwe na Perezida Sebastián Piñera nubwo bamwe mu Ihuriro rye barinenze cyane. Guhera mu 2015 muri Chile bemereraga abaryamana bahuje ibitsina kuba babana ariko ntabwo bari bemerewe gusezerana imbere y’amategeko. Chile ibaye kimwe mu bihugu bike byo muri Amerika y’Amajyepfo byemeye ukubana kw’abahuje ibitsina. Ibindi byemeje iryo tegeko birimo Argentine, Brésil, Colombia, Costa Rica,…
SOMA INKURUUSA yihanangirije u Burusiya ko bibaye ngombwa yabufatira imyanzuro ikomeye
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yaganiriye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ko igihugu cye gihangayikishijwe n’ingabo z’u Burusiya ku mipaka ya Ukraine, avuga ko bishobora gutuma Amerika ifata imyanzuro ikomeye. U Burusiya bumaze iminsi buvuga ko nta gahunda yo gutera Ukraine bufite, mu gihe cyose icyo gihugu kitazahitamo kwinjira mu muryango wa NATO uhuza igisirikare cy’ibihugu byo mu Majyaruguru ya Atlantique. Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Amerika nyuma y’inama, rivuga ko Biden yihanangirije Putin kutavogera ubusugire bwa Ukraine kuko byateza umwuka mubi.…
SOMA INKURUIkigega cyo kurihira abarimu kaminuza kiratanga icyizere
Umuyobozi w’Umushinga ‘Menya’ mu Kigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS), Dr Herine Otieno, yatangaje ko hamaze kuboneka inkunga ya miliyoni 80 Frw, agenewe Ikigega cyo gufasha abarimu kwiga kaminuza cyatangijwe. Yabivuze kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, ubwo hatangwaga ibihembo ku barimu b’indashyikirwa mu masomo ya Siyansi n’Imibare, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu turere dukorana na AIMS. Abagera ku 150 ni bo bahembwe ibirimo mudasobwa na tablet. Dr Otieno yavuze ko hari icyizere cy’uko intego AIMS yari ifite ku wa 18 Ugushyingo 2021, hatangizwa ubukangurambaga…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 16 ari ku butegetsi yasezeweho mu cyubahiro
Chancelière w’u Budage, Angela Merkel yasezeweho mu muhango wa gisirikare mbere y’iminsi mike ngo ave ku butegetsi amazeho imyaka 16. Merkel azegura mu cyumweru gitaha aho biteganyijwe ko azasimburwa na Olaf Scholz wari umwungirije ndetse akaba na Minisitiri w’Imari. Olaf Scholz uyobora Ishyaka rya SPD mu Budage biteganyijwe ko azarahirira inshinga nshya nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Umuhango wo gusezera Angela Dorothea Merkel wiswe “Großer Zapfenstreich” wabaye ku wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021. Wizihijwe hacurangwa indirimbo zitandukanye zirimo izo mu myaka yo hambere ahagana…
SOMA INKURURDC: Mu burasirazuba abashinwa basabwe kuhava igitaraganya
Ambasade y’u Bushinwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye Abashinwa bari mu Burasirazuba bw’iki gihugu, kuvayo mu maguru mashya nyuma y’ubwicanyi bwakorewe bamwe muri bo. Ubu busabe bwatanzwe nyuma y’uko hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi bikorerwa Abashinwa, aho bamwe bishwe, abandi bakamburwa ndetse bakanashimutwa. Abibasirwa ni abakora mu mishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri icyo gihugu. U Bushinwa bwasabye abaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri kuhava mu maguru mashya. Ubwanditsi@umuringanews.com
SOMA INKURU