Perezida Kagame yavuze ku bijyanye n’ibiribwa muri Afurika


Ubutumwa bukubiye mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubufatanye Bugamije Iterambere rya Afurika (NEPAD), yagejeje ku bayobozi bitabiriye inama ibanziriza Ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye riziga ku bijyanye n’ibiribwa hibandwa ku bimaze kugerwaho mu cyerekezo 2030.

Ati ” Kuri Afurika, umugambi ni uwo guhagarika gukomeza kwishingikiriza bikabije ku biribwa biva mu mahanga, kurandura imirire mibi no guhanga amamiliyoni y’imirimo mu bukungu bushingiye ku ruhererekane rw’ibiribwa. Nitubikora dutyo tuzaba dushyizeho iringaniza rizima hagati y’abantu n’umubumbe”.

Iyo nama yakiriwe na Roma mu Butaliyani guhera ku wa Mbere taliki ya 26 kugeza ku ya 28 Nyakanga, irategura iryo huriro ryitezwe kubera i New York muri Nzeri 2021 mu gihe hazaba hateranye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame yashimiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Mario Draghi OMRI, ku bwitonzi n’ubushishozi bashyize mu gutumiza iyo nama no gutegura ihuriro riziga ku ngamba zihutirwa zikenewe mu guhindura ruhererekane rw’ibiribwa ruhangana n’ikibazo cy’inzara n’imirire mibi ku Isi.

Yavuze ko nubwo guteza imbere ubuhinzi ari ingingo ikenewe byihutirwa ku Isi yose,  ubuhinzi n’ishoramari rishingiye ku buhinzi ni inkingi ya mwamba yo kugeza Afurika ku iterambere rirambye, bikazafasha n’urugendo rwo kwikura mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko ibyo bizagerwaho ari uko habaye impinduka zifatika mu rwego rw’ubuhinzi, zifasha abahinzi n’abakora mu ruhererekane rw’ibiribwa kubona umusaruro ujyanye n’ingufu bakoresha.

Perezida Kagame ati: “Muri Afurika, hejuru ya 70% by’abaturage barengeje imyaka fatizo yo gutangira gukora, bafite akazi mu rwego rw’ubuhinzi. Ariko usanga amasoko yo ku mugabane wacu acagaguritse, ndetse habura n’uburyo bwo kuyahuza na serivisi zo gutunganya ibiribwa no kubyongerera agaciro.”

Yakomeje avuga ko hakiri indi mbogamizi y’uko ikoranabuhanga rigezweho rikiri ingume ku bahinzi benshi bo muri Afurika kandi ari ryo ryitezweho koroshya impinduka zikenewe, hakiyongeraho ko na serivisi z’imari ndetse n’izindi serivisi zirimo n’iz’ubwishingizi na zo zikiri hasi.

Ati: Ibyo bituma abahinzi muri Afurika batabona urugero rw’ubutunzi buhagije bari bakwiye kubona, kandi bagomba guhangana ingorane ndetse n’ibihe bidasobanutse ku rwego rwo hejuru. Impinduka zirakenewe. Ni yo mpamvu NEPAD yakoze ibishoboka yorohereza Gahunda z’Iterambere zihuriweho muri Afurika (Common African Position/CaP) mu gushyira ku murongo gahunda zijyanye n’icyerekezo 2063 na gahunda z’iterambere rirambye”

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi mu guhindura uruhererekane rw’ibiribwa ku Isi

Uburyo Afurika yiteguye kwishakamo ibisubizo mu buhinzi

Perezida Kagame yagarutse ku ngingo eshanu Afurika yishingikirijeho mu rugendo rwo kuvugurura ubuhinzi no guharanira kwihaza mu biribwa.

Iya mbere ni ijyanye no gushyiraho politiki zimakaza kongera ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, gushyiraho ububiko bw’ibiribwa no kongera gahunda zo kugaburira abana ku ishuri.

Iya kabiri ni ugushyigikira amasoko y’imbere muri Afurika n’uruhererekane rw’ibiribwa, gushora imari mu guhinga no gutunganya ibiribwa bikungahaye, no kwagura ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi muri Afurika.

Iya gatatu ni uguharanira kongera inkunga mu buhinzi kugera ku 10% by’amafaranga akoreshwa na Leta hibandwa kuri gahunda ziteza imbere ubushakashatsi, guhanga udushya no kubungabunga ibidukikije mu buryo buramba.

Iya kane ni ugufasha abahinzi baciriritse, kubashishikariza kwibumbira mu makoperative no guharanira ko abagore bagera ku bushobozi buhagije bubafasha kongera umusaruro mu buhinzi.

Iya gatanu ni ugushyiraho gahunda zishimangira umutekano w’ubuhinzi no kongera imari mu ikoranabuhanga ritangira amakuru ku gihe ku bijyanye n’imiterere y’ikirere.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho, kubazwa inshingano (accountability) bizashyirwa muri gahunda yagutse yo gukurikirana ibikorwa by’umugabane, ikubiyemo n’isuzuma rihoraho binyuze muri Gahunda Nyafurika y’Iterambere ry’Ubuhinzi (CAADP).

Yakomeje yizeza ko mu Ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye ku buhinzi riteganyijwe muri Nzeri, abayobozi b’Afurika bazatangiza ibisubizo bishya bikubiye muri Gahunda z’Iterambere zihuriweho muri Afurika baniyemeze kongera ishoramari muri gahunda zemejwe ko zishobora gutanga umusaruro.

Yasoje ashimangira ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi mu gushyigikira iterambere ry’ubuhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa ku Isi.

Ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye ku biribwa rigiye kuba mu gihe mu bihugu bitandukanye ku Isi hagaragara ubwiyongere bw’ibura ry’ibiribwa, by’umwihariko bwongerewe ubukana n’icyorezo cya COVID-19.

Raporo ya 2021 ku miterere y’umutekano w’ibiribwa n’imirire ku Isi, igaragaza ko abagera kuri miliyoni 811 bahuye n’inzara mu mwaka wa 2020, bakaba bariyongereyeho miliyoni zisaga 161 z’abaturage ugereranyije n’umwaka wa 2019.

Mu mwaka wa 2020 kandi, ababarirwa muri miliyari 2.37 ntibabashije kubona ibyo kurya bihagije, bakaba bariyongereyeho miliyoni 320 mu gihe cy’umwaka umwe gusa bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.