Abakozi b’akarere ka Rwamagana bakomeje kuzira agasembuye


Abakozi batatu b’Umurenge wa Gishari uherereye mu Karere ka Rwamagana bahagaritswe mu kazi nyuma yo gufatirwa mu kabari bari kurya, bananywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bakozi bahagaritswe mu kazi amezi abiri barimo umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge, ushinzwe ubutaka n’umukozi w’urwego rushinzwe kunganira uturere mu by’umutekano Dasso bose bakaba basanzwe bakorera ku Murenge wa Gishari.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko aba bakozi mu cyumweru gishize ubwo bari bagiye mu kazi bafatiwe ahantu mu kabari bari kurya ndetse bananywa inzoga mu gihe Akarere ka Rwamagana kari mu turere turi muri guma mu rugo, ubuyobozi ngo bwahise bubahagarika mu kazi mu mezi abiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimangiye ko koko aba bakozi bahagaritswe amezi abiri batari mu kazi nyuma yo gufatwa bishe amabwiriza ya COVID-19.

Ati “Baragiye bararya bamaze kurya bafata n’inzoga baranywa nyuma turabimenya turabahana, bahagaritswe amezi abiri.”

Abajijwe ku kijyanye niba aba bakozi bazakomeza guhembwa muri aya mezi abiri bahagaritswe yavuze ko hari ibyo batari bafataho umwanzuro ariko icy’ingenzi bafashe ni umwanzuro wo Kubahagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri.

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye n’abakozi kwitwararika muri iki gihe bakubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya COVID-19 kugira ngo abaturage bayobora babarebereho.

Ati “Bakwiriye kuba intangarugero ahantu hose kugira ngo abaturage bayobora babarebereho.”

Si ubwa mbere abakozi n’abayobozi mu nzego zitandukanye bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu Karere ka Rwamagana, kuri ubu hamaze kwirukanwa abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bane bazira gufatirwa mu tubari basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.