Umushinga wakomwe mu nkokora na Covid-19 ugiye gusubukurwa


Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iratangaza ko umushinga wa Gari ya Moshi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ugiye gusubukurwa ndetse ukihutishwa kurushaho nyuma yaho ukomewe mu nkokora n’ibibazo birimo n’icyorezo cya COVID-19.

Ni umushinga wo kubaka inzira ya gari ya moshi yambukiranya umuhora wo hagati (Central Corridor), igomba guhuza Dar Es Salam na Kigali ndetse igakomeza muri DRC inyuze i Rubavu.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete, avuga ko uyu mushinga ugiye gukomeza nyuma y’uko undi wo mu muhora wa ruguru (Northern Corridor) wagombaga guhuza u rwadwo uhagaze kubera impamvu za politiki.

Yagize ati “Mu Muhora wa Ruguru habaye ikibazo kijyanye na politiki aho bitashobotse kuko twari twakoze ibishoka byose kugira ngo dutangire akazi twese kimwe. Muri Kenya gari ya moshi yaratangiye iva Mombasa iraza igera Nayivasha ariko ntiyakomeza ngo igere ku mupaka wa Uganda, Uganda na yo ntiyagira icyo ikora. Ikindi cya 2 ni umushinga wo mu muhora wo hagati (Central Corridor) naw o twaganiriye tukanawumvikanaho.”

Yakomeje agira ati: “U Rwanda, DRC, Tanzania na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) twagombaga guhura mu kwezi kwa 3 k’umwaka ushize haza iki cyorezo cya Koronavirusi, bituma tutongera guhura twese ariko ubu twongeye kubisubukura. Twatangiye kuganira na Tanzania kuko nyuma y’icyo gihe na bwo hajemo amatora muri Tanzania hazamo n’ibyago bagize byo gupfusha Umukuru w’Igihugu akazi kagenda buhoro ariko ubu twongeye kubisubukura no mu byumweru 2 bishize twaganiraga na Tanzania kuri iki kibazo noneho dutangire dukore koko. Ibyangombwa bindi byose byararangiye ibisigaye.”

Ubwo yagezaga ku Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi, Minisitiri Gatete yasobanuye ko kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rigenga inzira ya gari ya moshi ririho kandi ibikorwa byo kuyubaka bishyizwemo imbaraga na guverinoma y’u Rwanda.

Ati: “Uretse kugenga inzira ya gari ya moshi uyu mushinga w’itegeko ugamije kuziba icyuho mu mategeko asanzwe ariho, no kugenga ibikorwa bitari bifite amategeko abigenda nko gutwara abantu n’ibicuruzwa ku butaka no mu mazi ubusanzwe bigengwa n’amabwiriza y’urwego ngenzuramikorere, RURA.”

Aha abadepite bakaba babajije minisitiri w’ibikorwa remezo uburyo iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa ntawe uhutajwe ndetse n’inshingano RURA izasigarana.

Murebwayire Christine ati “Mbere twajyaga mu bwato uwo muntu tumwita umusare, wajya muri Burera, Ruhondo, Muhazi, mu Kivu ndetse n’ahandi ukabona bafite ubwato bw’ibiti, abandi bafite ubw’ibiti bashyizemo dynamo ahandi hari ubwato bwiza.. Ese abo bantu muri uyu mushinga ko bigaragara ko bazahugurwa ariko se abari basanzwe batwara abantu bo bimeze bite?.”

Aimée Sandrine Uwambaje ati: “Ibyakorwaga akenshi byashingiraga ku mabwiriza y’urwego ngenzuramikorere, RURA, cyane cyane ibishingiye kuri transport (ubwikorezi). Nshingiye kandi ku buremere bw’amategeko ngira ngo iri tegeko nituritora rigasohoka mu igazeti ya leta ariya mabwira ya RURA ngira ngo arahita avaho. Hano ndibaza mu bijyanye n’ubwikorezi RURA irasigarana iki?.”

Minisitiri Gatete yasubije ko iri tegeko rizafasha abari muri uru rwego kurushaho gukora kinyamwuga, ndetse n’amabwiriza ya RURA agashingira ku mategeko.

Ati “Ku bijyanye na bariya bantu basanzwe batwara amato bariya nabo nubwo basanzwe banabikora akavuga ati njyewe mbikoze imyaka myinshi hagomba kubaho isuzuma kugirango noneho ibyo abuze abibone ariko akomeze kubikora mu buryo bwa kinyamwuga. Aha ngaha ikibazo cyari gihari ntabwo mu by’ukuri iri tegeko risimbura regulations (amabwiriza) ahubwo izi regulations ntabwo zari zifite itegeko zishingiraho. Itegeko ryo rizajyaho hanyuma regulations zitangwa na RURA zizakomeza zishingiye ku itegeko niba hari n’ibibuzemo byongerwemo ariko byombi bizaba bihari.”

Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ministiri w’Ibikorwa Remezo, Inteko Rusange yemeje ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko, hakazakurikiraho kuwohereza muri Komisiyo ikawunononsora mbere y’uko ugarurwa mu Nteko Rusange ngo utorwe ingingo ku yindi.

 

Source:RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.