Icyo Minisitiri Gatabazi atangaza ku bayobozi bahohotera abaturage


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Leta itazigera na rimwe yemera ko abaturage bavutswa uburenganzira bwabo, ananenga abayobozi babakubita ko bafite ubudahangarwa budakwiye kuvogerwa.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ababazwa n’umuyobozi uhohotera umuturage mu gihe afite ibyo amugomba kandi biri mu nshingano ze.

Yabitangarije mu Kiganiro “Zinduka” cya Radio 10 cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Nyakanga 2021.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda iha umuturage agaciro. Umuturage ni umunyagitinyiro no mu Itegeko Nshinga biranditse rero afite kuhabwa, guhabwa agaciro no kwigishwa. Iyo twigisha abaturage tuba dushaka kugira ngo bumve ko Leta ibatekerereza ibibafitiye akamaro.”

Yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bihanijwe ku guhohotera abaturage gusa avuga ko n’umuturage afite inshingano zo kumvira.

Ati “Abayobozi ntibagomba guhohotera abaturage uko byagenda kose ndetse n’abaturage bafite inshingano yo kumva. Iyo urebye umuyobozi wahohoteye umuturage yitwaza ko umuturage yanze kumva.”

Yakomeje ati “Umuturage rero turamugira inama yo kumva amabwiriza aba yahawe mu nyungu ze n’iterambere ry’ubuzima bwe no kuburengera ariko nta muyobozi ukwiye gukubita umuturage. N’inka ntabwo zigikubitwa ngira ngo umuturage ntabwo ari we ukwiye gukubitwa imigeri, inkoni ngo yambikwe ubusa. Ibyo ntabwo dushobora kubyemera.”

Minisitiri Gatabazi yifashishije urugero rw’umuturage uherutse gukubitirwa mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ariko akurikiranye icyo kibazo asanga afite uburwayi bwo mu mutwe. Yibukije abayobozi ko nubwo umuntu yaba afite uburwayi hari uburyo wamutwara aho kumuhohotera.

Yanagarutse no ku makuru aheruka gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko mu Karere ka Nyagatare aho umunyamakuru wa Radio Flash uhakorera yakubiswe n’umuyobozi w’umudugudu, avuga ko itangazamakuru ridakwiye guhishira ibibi ahubwo ko rikwiye kumenya ahari ibibazo rikabigaragaza.

Ati “Umunyamakuru ashobora kujya gushaka amakuru hanyuma agahura n’abandi bari gukora amakosa, bamara kubona ko amakosa yabo agiye kujya ahagaragara bakaba bamuhohotera. Ni ukuri twifatanyije na we mu karengane yagiriwe. Itangazamakuru rishaka amakuru kugira ngo ridufashe kumenya ibikorwa ntabwo rishinzwe kutwamamaza, rishinzwe kugaragaza ibibazo by’abaturage.”

Yakomoje ku baturage b’i Rubavu bakoze igisa n’imyigaragambyo

Mu minsi ishize hari amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuye mu rugo bigaba mu mihanda bataka ko bafite inzara bakeneye guhabwa ibiribwa nk’abandi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko icyabaye kuri aba baturage bashobora kuba baratekereje ko kuba ibiribwa bitarabageraho byaba byahawe abandi ariko icyo gihe ngo byari bitaragera mu karere kuko byarimo bikurwa mu bubiko.

Ati “Biragaragara ko bariya baturage ba Rubavu ndetse n’ahandi bo batangiye gushaka kujya gufata ibiryo tukibipakira ku Kicukiro. Tukibibakira ku Kicukiro no mu bundi bubiko hirya no hino mu gihugu, abahegereye mu gitondo bahise batangira kubibona. Ab’i Rutsiro na Rubavu bo byari bitarabageraho, bakumva ko ahandi bari kubona ibiryo na bo bakumva ko ibyabo bababeshya ariko uyu munsi hari indi video bagaragaramo bakira ibiryo bishimye.”

Abaturage bibukijwe ko bakwiye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyane cyane uturere turi muri guma mu rugo kugira ngo iminsi icumi izatange umusaruro abantu bongere basubukure imirimo nk’ibisanzwe.

 

 

Source: Radio & Tv 10


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.