Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyizeho amarushanwa mu mirenge y’icyaro n’iy’umujyi yo kurwanya umwanda kandi abazahiga abandi bashyiriweho igihembo cy’imodoka. Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry’imirenge Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushyizeho icyo gihembo nyuma yo guhemba utugari twa Karambo mu Murenge wa Kanama, na Nsherima mu Murenge wa Bugeshi twabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye. Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba avuga ko Karambo yabaye iya mbere mu gukusanya ubwisungane mu kwivuza mu karere no mu ntara y’Iburengerazuba, na ho Nsherima ni akagari gafite umudugudu utarangwamo…
SOMA INKURUCategory: politike
Perezida wa Afurika muri bake utunguranye nyuma yo gutsindwa
Perezida wa Zambia ucyuye igihe, Edgard Lungu ku ikubitiro yari yanze kwemera ibyavuye mu matora, ariko ejo hashize kuwa Mbere tariki 16 Kanama 2021, yavuye ku izima ndetse akora ibikorwa na bake mu ba perezida ba Afurika iyo batsinzwe amatora. Kuri Twitter ya Edgard Lungu yashimiye abaturage ba Zambia bamugiriye icyizere mu mwaka wa 2015 ndetse na manda ya mbere bamutoreye mu 2016. Ati “Icyo nifuzaga ni ugukomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye kandi dufatanyije hari byinshi twagezeho. Yego hari ibibazo byagiye bitwitambika ariko nashimye ubufasha mwagiye mumpa.” Yakomeje agira…
SOMA INKURUAba-Taliban bagiye kwegukana Afghanistan
45Kabul umurwa mukuru wa Afghanistan, niwo wonyine usigaye mu maboko ya Leta ya Afghanistan, nyuma y’uko Aba-Taliban bigaruriye imirwa y’intara 23 muri 34 zigize Afghanistan, nubwo izindi zisigaye mu maboko ya Leta ariko usanga ari nto, cyangwa zidatuwe cyane. Ni urugamba rutarashwemo isasu na rimwe, umutwe w’Aba-Taliban wigaruriye Jalalabad, Umurwa Mukuru w’Intara ya Nangarhar, uri mu bice bya nyuma byagenzurwaga na Leta. Uyu mujyi watumye Aba-Taliban bagenzura imijyi yose ikomeye, ndetse n’inzira zose zihuza Afghanistan idakora ku Nyanja na Pakistan, kimwe mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi na Afghanistan. Amakuru avuga…
SOMA INKURUZambia hashobora kuba impinduka mu bimenyerewe mu matora y’Afurika
Nubwo amajwi yose atarashyirwa hanze y’amatora yabaye ejo hashize, amahirwe menshi ari guhabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi Hichilema wigeze gutsindwa na Edgar Lungu mu matora yo mu 2016, aho hanavuzwe ko habayemo kwiba amajwi. Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa 14 Kanama 2021, yagaragaje ko muri site z’itora 15 mu 156 z’iki gihugu, umuherwe Hakainde Hichilema w’imyaka 59, umukandida w’Ishyaka United Party for National Development (UPND) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambia, yagize amajwi 171.604 mu gihe Edgar Lungu umaze imyaka itanu ayobora Zambia yagize 110.178. Ishyaka riri…
SOMA INKURUMu ngamba nshya zo guhangana no covid-19 dore ibikorwa byakomorewe
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho ingamba nshya zo guhangana na COVID-19, muri zo harimo ibyakomorewe Ingamba zashyizweho zizubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa 12 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2021. Muri zo harimo ko amasaha yo kugera mu rugo yavuye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ashyirwa saa mbili z’ijoro. Ibikorwa byakomorewe harimo resitora zemerewe kongera kwakira abakiliya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, izakira abicaye hanze zemerewe…
SOMA INKURUMenya imirenge 10 yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu “Minaloc” yatangaje ko hari imwe mu mirenge yari imaze igihe muri guma mu rugo yavanywemo mu gihe indi 10 ikomeje kugumamo kugeza ku itariki ya 31 Kanama 2021 kubera kuko ikomeje kugaragaramo ubwandu bwa covid-19 bukiri hejuru. Iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’isesengura ryakozwe ku bufatanye n’inzego zishinzwe ubuzima, hafashwe icyemezo cyo gushyira muri gahunda ya guma mu rugo imirenge 10 yo mu turere dutandukanye. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko imirenge yashyizwe muri guma mu rugo harimo uwa Byimana…
SOMA INKURURusizi: Batunguwe n’igihano bahawe nyuma yo guhohotera umucamanza
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Kanama 2021, abagore umunani bari bakurikiranywe n’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe, bane bahamijwe icyaha rubakatira igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 1, batungurwa bavuga ko batari bazi ko ibyo bakoze ari icyaha, abandi bagirwa abere, bahita banarekurwa. Abaregwa gusagarira Umucamanza bo babwiye urukiko ko ibyo bakoze batari bazi ko bigize icyaha cyatuma bagezwa imbere y’ubutabera. Bavuze ko uko iminsi bamaze bafunze babonye uburemere bw’icyaha bakoze abaregwa basabye urukiko guca inkoni izamba ari nako basaba imbabazi. Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari amashusho menshi yagiye hanze…
SOMA INKURUYashyikirije Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Ambasaderi Jacqueline Mukangira woherejwe n’u Rwanda kuruhagararira mu gihugu cya Maldives ariko afite icyicaro i New Delhi mu Buhinde, yashyikirije Ibrahim Mohamed Solih, Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Ni umuhango wabereye Malé, Umurwa mukuru wa Maldives. Mu ijambo rye, Perezida wa Maldives yahaye ikaze Ambasaderi Jacqueline Mukangira, anamushimira ko ari we ubaye uwa mbere uhagarariye u Rwanda muri Maldives. Perezida Solih yaboneyeho gushimira u Rwanda kuba rwarashyigikiye kandidatire ya Maldives mu matora y’Umuryango w’Abibumbye mu nama yawo ku nshuro ya 76. Muri ayo matora…
SOMA INKURUYaragiye kwihekura Imana ikinga ukuboko, dore icyo urukiko rwamuhanishije
Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu. Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, kuba uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi. Ku wa 29/07/2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nibwo haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo uwo mugore w’imyaka 41 wabyaye umwana agahita amujugunya mu cyobo cyagenewe kuvidurirwamo imyanda,…
SOMA INKURUHafi igihugu cyose cyaguye mu icuraburindi
Byatangajwe ko kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, umuriro w’amashanyarazi wiriwe wabuze hafi muri Zambia yose, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe ingufu muri icyo gihugu ‘Zesco’. Icyo kigo cyatangaje ko ikoranabuhanga rikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ryagize ikibazo ariko ko bari gukora ibishoboka byose ngo umuriro wongere uboneke. Ibice byinshi by’igihugu birimo n’umurwa mukuru Lusaka ndetse n’agace ka Copperbelt kiganjemo ibirombe by’ubutare (Cuivre), byiriwe nta muriro bifite kuri iki cyumweru. Zesco nyuma yatangaje ko umuriro watangiye kugaruka mu duce tumwe na tumwe kandi ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyabiteye. Umuriro…
SOMA INKURU