Hashize iminsi ibiri abagize Guverinoma ya Boris Johnson batangiye kwegura hamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu, umwe mu bantu ba hafi ba Johnson yatangaje ko mu masaha 48 ashize, yari afite gahunda yo gukomeza guhatana ku buryo adatega amatwi amajwi amusaba kwegura. Gusa aho bigeze ngo ni uko ari bwegure. Bivugwa ko ari buve ku buyobozi bw’ishyaka rye ariko akaguma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo kugeza mu Ukwakira ubwo iri shyaka rizakorera amatora rikemeza umuyobozi waryo mushya. Johnson byitezwe ko ageza ijambo ku baturage b’u Bwongereza kuri uyu…
SOMA INKURUCategory: politike
Ruhango: Umuyobozi w’akarere yahakanye yivuye inyuma ibimuvugwaho
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye itangazamakuru ko nta mukozi atoteza kuko nta baruwa bari bakira y’ufite akarengane. Bamwe mu bakozi b’akarere ka Ruhango kuva ku rwego rw’akarere, abo mu mirenge bakunda guhura kenshi mu nama n’abagize Komite Nyobozi y’aka karere bashinja Umuyobozi w’akarere ka Ruhango kubuka inabi iherekejwe n’ibitutsi ku bintu bitoya baba babajijwe. Bakanenga izo mvugo ko zitari zikwiriye ku muyobozi wo kuri uru rwego watowe n’abaturage. Bakavuga ko iyo ababonyeho ikosa cyangwa ibyo bakoze bitamushimishije byagombye gushyirwa mu nyandiko…
SOMA INKURUImfungwa 600 zatorotse gereza
Minisiteri y’Umutekano muri Nigeria yatangaje ko imfungwa zigera kuri 600 zatorotse gereza ya Abuja.Iyi minisiteri yavuze ko ahagana saa yine z’ijoro kuwa kabiri aribwo muri gereza humvikanye urusaku rw’amasasu y’inyeshyamba zigendera ku mahame ya Islam. Izo nyeshyamba bivugwa ko ari zo zatumye izo mfungwa zitoroka kuko zasenye urukuta rw’igipangu cya gereza, imfungwa zikabona uko zitoroka. Leta ya Nigeria yatangaje ko abasaga 300 batorotse bafashwe abandi bakigarura, nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kubahiga. Izo nyeshyamba kandi zasize zishe umurinzi umwe wa gereza. Mu gihe izo nyeshyamba zagabaga igitero kuri gereza, ni…
SOMA INKURUImpamvu y’isubikwa ry’urugendo rwa Papa Francis muri RDC
Uruzinduko rwa Papa Francis rwasubitswe kuwa 10 Kamena 2022, nyuma y’uko abaganga bamutegetse kubanza gukira neza. Uretse ingendo yari afite muri Afurika zasubitswe, hari n’urugendo yari afite muri Lebanon mu kwezi gushize rwasubitswe ariko urwo mu mpera z’uku kwezi afite muri Canada ntabwo rurakurwa ku rutonde. Papa Francis yagaragaje agahinda yatewe no kutabasha kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Sudan y’Epfo, kubera ikibazo cy’uburwayi bw’ivi. Papa w’imyaka 85 yagize ati “Imana izi uko mbabajwe no kuba narasubitse urugendo rwari rutegerejwe igihe kirekire kandi rwifuzwaga cyane. Reka…
SOMA INKURUMinisitiri Biruta i Burundi
Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda. Minisitiri Biruta yerekeje mu gihugu cy’u Burundi aherekejwe na Brig. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge. Ubusanzwe, tariki 1 Nyakanga buri mwaka, Abarundi bitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, bakuye ku Bubiligi. Umwaka ushize mu ruzinduko nk’uru, Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, ni we…
SOMA INKURUCommonwealth ikenewe nk’ umuryango uhangana n’ibibazo isi ifite- Perezida Kagame
Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama ya Commonwealth none kuwa 24 Kamena 2022, yatangaje ko uyu muryango ukenewe nk’uhangana n’ibibazo isi ifite, ku buryo byitabwaho aho kubirebesha ijisho rimwe. Aha Perezida Kagame yatanze urugero ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu guhanga imirimo igamije gufasha urubyiruko. Ati “Ikitugira abo turi bo mu by’ukuri, ni indangaciro ziri mu mahame ya Commonwealth, umuhate uganisha ku miyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.” Yavuze ko ibyo bituma uyu muryango uhora iteka witeguye kwakira na yombi abanyamuryango bashya, ku buryo…
SOMA INKURUGicumbi: Iterambere ryivugira, umuturage ku isonga
Gicumbi kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, gafite ubuso bwa kirometero kare 829, mu majyaruguru gahana imbibi na Burera n’igihugu cya Uganda, Iburasirazuba hari Nyagatare na Gatsibo, mu majyepfo hari Gasabo n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Iburengerazuba gahana urubibi na Rulindo, aka karere kakaba gakataje mu iterambere rirangwa n’ibikorwa binyuranye aho umuturage aza ku isonga. Gicumbi ni akarere kamaze igihe kavugwaho kudindira mu iterambere ugereranyije n’utundi turere, aho n’abahavuka uwatangiraga gutera imbere yahitaga ahava akajya guteza imbere uturere tw’ahandi, ariko iki kibazo kigiye kuzahinduka umugani…
SOMA INKURUMinisitiri w’i ntebe Boris Johnson yasuye urwibutso rwa Gisozi ahavugira amagambo akomeye
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Kamena 2022, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi, yunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo.Uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe hirya no hino mu turere tugize Umujyi wa Kigali. Batambagijwe ibice bitandukanye birugize ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda hambere n’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse. Minisitiri w’Intebe Boris Johnson n’itsinda bari kumwe beretswe filime mbarankuru yerekana ubugome Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe, uko yahagaritswe n’uko abayirokotse…
SOMA INKURUIgikomangoma cy’Ubwongereza cyitabiriye inama ya CHOGM i Kigali
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we, Camilla Parker Bowles, bitabiriye inama ya CHOGM i Kigali. Ibiro bya Prince Charles bibinyujije kuri Twitter byashyizeho ifoto yabo ari bane iherekezwa n’amagambo agira ati “Murakoze cyane Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku ikaze mwaduhaye mu Rwanda”. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku bufatanye buhari mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi. Igikomangoma Charles azitabira inama zirimo iz’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru yiga ku mihindagurikire y’ibihe, ubuzima…
SOMA INKURUM23 ntiyaciye ukubiri n’ibyemezo by’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko bushyigikiye ibyemezo by’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gukemura intamabara binyuze mu nzira y’amahoro no kurandura burundu amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yashimiye abakuru b’ibihugu ku kuba baramaganye imvugo zibiba urwango n’amacakubiri, yerekana ko hari abayobozi babiri inyuma. Ati “Turashima cyane Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku bushake n’umwazuro bafashe kw’ihagarikwa ry’imbwirwaruhame zibiba urwango ruganisha kw’icengezamatwara rya Jenoside, turasaba Abanye-Congo bose n’imitwe ya Politiki guhuriza hamwe mu…
SOMA INKURU