Birashoboka ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaranduka- Madame Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko ku bufatanye n’ubushake bw’inzego zose, bishoboka kandi byihutirwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abakobwa ryaranduka. Ibi Madamu wa Perezida wa Repubulika yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth bitabiriye inama ya CHOGM iteraniye i Kigali. Madamu wa perezida wa Repubulika yibukije ko n’ubwo iyi nama yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID19, abantu bishimiye ko u Rwanda rwakiriye iyi nama. Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko yizera ko ingingo zizaganirwaho muri iyi nama izamara iminsi…

SOMA INKURU

Rwanda: Igikorwa cyo gusura abagororwa cyabaye gihagaritswe

Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko rwahagaritse ibikorwa byo gusura abafungiye mu magereza atandukanye kubera ibikorwa by’amasuku n’ubukangurambaga ku Ibarura Rusange ry’Abaturage rigomba kuyakorerwamo. Mu itangazo RSC yashyize hanze yavuze ko iki cyemezo gitangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Kamena 2022 kugeza ku wa 27 Kamena. Ni icyemezo cyafashwe kuko muri gereza zose zo mu Rwanda hateganyijwe “ibikorwa by’isuku birimo gutera imiti yica imibu itera Malaria n’ubukangurambaga ku bacungagereza n’abandi bakozi ba gereza ku birebana n’ibarura rusange ry’abaturage.” Biteganyijwe ko iri barura rusange ry’abaturage rizatangira tariki…

SOMA INKURU

Urubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye CHOGM 2022

Urubyiruko rusaga 1000 ruhagarariye urundi, ruturutse mu bihugu 54 byo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth, ruteraniye muri Intare Arena mu ihuriro ry’urubyiruko rya CHOGM 2022 rizamara iminsi itatu. I Kigali hatangiye Ihuriro rya 12 ry’Urubyiruko rwo mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza Commonwealth. Ni ihuriro ririmo guhuza  urubyiruko rusaga 1,000 ruturutse mu bihugu 54 bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza. Iri huriro  riha urubyiruko rwo muri ibyo bihugu amahirwe yo guhura, kumenyana no kwigira ku byiza bahuriyeho, rujya inama, ndetse rugafata ibyemezo by’ejo hazaza. Insanganyamatsiko y’iri Huriro…

SOMA INKURU

Rwanda: Gahunda yo kwakira abimukira irakomeje

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko gahunda yo kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza ikomeje, kandi ko itatunguwe cyangwa ngo icibwe intege no kuba icyiciro cya mbere cyagombaga kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu cyakomwe mu nkokora. Ni nyuma y’aho ku munota wa nyuma urukiko rw’u Burayi ruburanisha imanza zirebana n’uburenganzira bwa muntu, ruhagaritse by’agateganyo kuzana umwe muri abo bimukira wari waruregeye ndetse abari kumwe nawe mu ndege nabo bakaboneraho. Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangarije RBA ko amasezerano y’ibihugu byombi nta tegeko ahonyora bityo ko iyi gahunda…

SOMA INKURU

I Goma bamwe mu banyekongo bakomeje kwerekana urwango ku banyarwanda

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu nibwo ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC. Uretse amashusho yagaragaye abigaragambya bari ku mupaka, hari andi yasohotse barimo kumanura ibyapa biri ku maduka y’abanyarwanda ndetse n’ibyamamaza sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir. Hari kandi n’ayandi yerekana insoresore zigaragambya ziruka zitanguranwa ku maduka y’abanyarwanda i Goma ngo zisahure ibicuruzwa. Ububiko bw’ibicuruzwa bya Sandro Shyaka, umucuruzi ukomeye mu Karere ka Rubavu ariko ufite ibikorwa mu Mujyi wa…

SOMA INKURU

Ukurahira kwa Perezida kwatumye bashyira abaturage muri guma mu rugo

Igihugu cya Somalia cyashyize umugi wa Mogadishu muri guma mu rugo kubera imihango yo kurahira kwa Perezida mushya President Hassan Sheikh Mohamud. Minisitiri w’intebe Hussein Roble yasobanuye ko bafashe iki cyemezo kugirango bizeze umutekano abashyitsi mpuzamahanga bitabira uwo muhango Ni icyemezo biteganijwe ko kirangira mu masaha ya saakumi n’imwe z’umugoroba muri iki gihugu ubwo umuhango nyirizina uzaba urangiye. Yagize ati“ndasaba nshikamye abaturage ba Mogadishu kwihanganira ko imihanda yafunzwe kuva mu masaha ya nijoro y’ijoro ryakeye kubera ko turi kwakira abashyitsi barimo n’abakuru b’ibihugu by’amahanga baje kwifatanya na Perezida wa Somaliya”…

SOMA INKURU

Haratangwa integuza ku ihungabana ry’ubukungu mu bihugu birimo n’u Rwanda

Banki y’Isi yagabanyije cyane ikigereranyo cyayo cy’uko ubukungu buziyongera ku isi muri uyu mwaka, iburira ko ibihugu bimwe biri mu byago byo kubamo ihungabana rikomeye ry’ubukungu kubera intambara y’Uburusiya muri Ukraine hamwe na coronavirus. Iyi banki yavuze ko Afurika y’uburasirazuba n’ibice bimwe by’Uburayi ari byo byugarijwe mu buryo bw’umwihariko. Yavuze ko hari ibyago by’uko ikizwi nka ‘stagflation’ ni ukuvuga guta agaciro gukomeye kw’ifaranga hamwe n’ubukungu bwiyongera gacyeya – gishobora kongera kubaho bwa mbere kuva mu myaka ya 1970. Aganira na BBC, umukuru wa Banki y’Isi David Malpass yavuze ko bigoye…

SOMA INKURU

Urukingo rwa kane rwa covid-19 rwemejwe muri Amerika

Abajyanama b’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (FDA), bashigikiye cyane ko urukingo rwa Novavax ruhabwa uruhushya rwo gukoreshwa mu gukingira Covid-19 abantu bakuze. Inteko y’aba bajyanama kuri uyu wa Kabiri yashyigikiye uru rukingo ku majwi 21 hifata umwe gusa, basaba ko Novavax yakoreshwa ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura. Rwakozwe n’ikigo Serum Institute cyo mu Buhinde. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Novavax, John Trizzino, yavuze ko bizeye ko uru rukingo ruzaba rwageze mu bubiko bwabo muri Amerika mu mpera z’uku kwezi. Yavuze ko biteguye kugeza za miliyoni…

SOMA INKURU

Ukraine: Imirambo y’abarwanaga ku ruganda Azovstal ‘yageze i Kyiv’

Imirambo ya bamwe mu barwanyi ba Ukraine bishwe barwana ku cyambu  cy’ingenzi cyo mu majyepfo ashyira uburasirazuba cya Mariupol yageze mu murwa mukuru Kyiv, nk’uko imiryango y’aba basirikare ibivuga. Iyi miryango ivuga ko ibi byakozwe muri gahunda yo guhererekanya imirambo n’Uburusiya, buri ruhande rubona imirambo 160 y’abasirikare barwo. Abarwanyi bamaze ibyumweru baraheze mu ruganda rwa Azovstal rwo mu mujyi wa Mariupol. Mu kwezi kwa gatanu, abaharokokeye bafashwe nk’imfungwa. Amakuru avuga ko abasirikare ba Ukraine barenga 1,000 bafatiwe i Mariupol boherejwe mu Burusiya. Abo basirikare, bari bafungiwe mu bice bigenzurwa n’abarwanyi…

SOMA INKURU

Perezida Tshisekedi yashinjije u Rwanda

Perezida Felix Tshisekedi wa RD Congo ku cyumweru yatangaje ko “nta gushidikanya” ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ariko ashimangira ko bashaka kubana mu mahoro na Kigali. Kuva aya makimbiranye yubuye, ni ubwa mbere yumvikanye kumugaragaro ashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe. Abategetsi b’u Rwanda bagiye bahakana ibi birego, bavuga ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cya DR Congo ubwayo. Avugira mu ruzinduko yari arimo muri Congo Brazaville aho yabonanye na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, mu ijambo ryaciye kuri televiziyo Tshisekedi yavuze adaca ku ruhande. Yagize ati: “Igihe…

SOMA INKURU