Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Muhongerwa Patricie yasabye buri wese wamwumvise nabi mu mvugo ye yo mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane ko nta kintu kibi yari agendereye. Ni nyuma y’aho tariki ya 5 z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2018 ari bwo uyu muyobozi yumvikanye avuga ko abantu basabiriza ku muhanda yabagereranya n’umwanda. Hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, mu nama y’ubukangurambaga yari igamije guca abasabiriza no gufatanya kurebera hamwe icyatuma ibi bicika burundu, binyuze mu kubafasha kwigira no kwishakamo ibisubizo. Iyi nama…
SOMA INKURUCategory: politike
Mu gihe habura ibyumweru bibiri hakaba amatora y’umunyamabanga mukuru wa OIF, habaye ugusangira ko gushyigikira Minisitiri Mushikiwabo
Ugusangira kwabaye hagati y’ abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, bahuriye mu musangiro ugamije gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku Bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF”, ibi bikaba byabaye mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri kugira ngo mu Mujyi wa Erevan muri Arménie habere amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF”. Muri aya matora Minisitiri Mushikiwabo azaba ahanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, umaze imyaka ine kuri uwo mwanya, azaba ku itariki 11 na 12 Ukwakira uyu mwaka wa 2018. Mushikiwabo watanzwe nk’umukandida wa Afurika, yashimiye abari muri iki…
SOMA INKURUPerezida Kagame yitabiriye inama ya Komisiyo y’umurongo mugari wa Interineti
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeli 2018, ubwo Perezida Paul Kagame yitabiriraga inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti, i New York, yateguwe na komisiyo afatanya kuyobora na Carlos Slim, yatangiye aha ikaze abakomiseri bashya muri iyi komisiyo, avuga ko umusanzu wabo uzaba ingirakamaro ku bikorwa byayo. Perezida Kagame yagize ati “Ubwo abantu benshi bamaze kugerwaho na Interineti, tugomba gutekereza ku buryo buri wese yagerwaho n’iryo koranabuhanga mu buryo bungana kandi ntawe ubangamiwe. Kugira ngo tubyaze umusaruro udushya tuzanwa n’Ikoranabuhanga tugomba no gutekereza ku bigenga”. Ku bijyanye n’abakoresha ikoranabuhanga imibare…
SOMA INKURUPS Imberakuri ya Mukabunani yihakanye ku mugaragaro itangazo rya Maitre Ntaganda
Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwitandukanya n’itangazo Ntaganda aherutse gusohora avuga ko Ingabire Victoire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ashyirwaho iterabwoba, Perezida w’ishyaka PS Imberakuri Mukabunani Christine yavuze ko Maitre Ntaganda Bernard wiyitirira iri shyaka, politiki yo mu Rwanda yamunaniye akaba asigaye avuga nk’uwavangiwe mu mutwe. Mukabunani yabwiye abanyamakuru ko ishyaka rye ryitandukanyije n’itangazo rya Maitre Ntaganda ndetse ko atarivugira kandi atakiri umunyamuryango waryo. Mukabunani yemera ko ishyaka ayoboye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, icyakora ngo umurongo waryo ni ukunenga ibitagenda neza ariko mu buryo…
SOMA INKURUUko mwabagezeho mubashakaho amajwi, ariko muzakomeza kubageraho –Perezida Kagame
Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abadepite batowe 80 mu muhango wabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, yibukije abadepite bamaze kurahira ko kwegera abaturage ndetse no gukurikiranira ibikorwa bya guverinoma ari inshingano zabo. Yagize ati “igihe mwese mwamaze mwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, mwabonanye n’abanyarwanda, uko mwabagezeho mubashakaho amajwi kandi mukaba mwaragiye hose ariko bizakomeza kubageraho, mubasanga. Mufatanya gukemura ibibazo bafite mugomba kubakemuririra”. Perezida kagame yakomeje yibutsa aba badepite bari bamaze kurahira inshingano, aho yagize ati “iyi nteko ya kane ifite umwihariko benshi muri mwe muri bashya. Imbaraga,…
SOMA INKURUEjo nibwo bazarahirira inshingano nshya nyuma yo kwitorerwa n’abaturage
Abadepite bashya bazarahizwa ejo ku wa Gatatu tariki 19 Nzeri 2018, aho biteganyijwe ko bazatangira imirimo yabo ku wa 5 Ukwakira, aba badepite bakaba bari baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho hinjiyemo amaraso mashya. Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo, bazaba bafite ubwiganze mu Nteko kuko batsindiye imyanya 40, Ishyaka PSD ryatsindiye imyanya itanu naho PL ibona ine, naho amashyaka yinjiye mu Nteko Ishinga Mategeko bwa mbere ni PS Imberakuri yabonye imyanya ibiri naho Democratic Green Party ibona ibiri, indi myanya 24 igenerwa abagore, ibiri igenerwa…
SOMA INKURUAbari impunzi z’abanyarwanda bakomeje gutahuka
Umuyobozi Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Rwahama Jean Claude, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda benshi bari impunzi, hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi yarangiranye n’iya 31 Ukuboza 2017. Yagize ati “Kugeza ubu hamaze kuza abasaga 2400, abenshi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko hari n’abandi bagenda baza bava nka za CongoBrazzaville”. Rwahama yakomeje avuga ko ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo, u Rwanda rwakoze ibyo rugomba gukora, kandi rukomeje kwakira abatahuka. Avuga ko kugeza ubu u Rwanda rutazi…
SOMA INKURUAbafite ubumuga mu itorero ryitezweho byinshi
Ejo hashize ku cyumweru tariki 16 Nzeli 2018, hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’abafite ubumuga 612 baturutse mu gihugu hose bagiye gutozwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, Ryatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yatangaje ko ryitezweho umusaruro mwiza kuko ari iriba ry’ubwenge. Iri torero ry’abafite ubumuga ribaye ku nshuro ya kabiri, irya mbere ryabaye mu mwaka wa 2010 bakaba bari bahawe izina “Indashyikirwa”. Bamporiki yagize ati “Itorero ni iriba ry’ubwenge, mukwiye gukomeza kuba indashyikirwa kuko ibintu mukora mu buzima bwanyu bwa buri munsi ku…
SOMA INKURUMu bagororwa 2140 barekuwe n’Inama y’abaminisitiri Kizito Mihigo na Ingabire Victoire barimo
Umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140, muri bo hakaba harimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, Biteganyijwe ko uyu mwanzuro uhita ushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018. Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko “Bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena 2018.” Mu mwaka wa 2015 nibwo Kizito Mihigo yari yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo…
SOMA INKURUHatanzwe miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu miryango 23 yigenga
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), batanze inkunga ya miliyoni 600 Frw ku miryango 23 itari iya leta kugira ngo irusheho kugira uruhare mu kuzana iterambere n’impinduka mu buzima bw’abanyarwanda. Iyo miryango 23 yatsinze irushanwa ry’imishinga myiza yagize amanota 70% yahawe inkunga y’amafaranga miliyoni 25 Frw buri muryango, binyuze mu mushinga wa RGB ugamije kubaka ubushobozi bw’Imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza. Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard, yavuze ko gutera inkunga iyi miryango byazanye impinduka nziza mu buzima rusange…
SOMA INKURU