Abagore bakwiriye guhagurukira kurwanya ruswa kuko aribo izahaza cyane-Mme Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kurwanya ruswa muri Afurika bikwiye kuba ibya buri wese by’umwihariko abagore kuko ari bo bazahazwa cyane n’ingaruka zayo, ibi akaba yarabitangaje ejo hashije tariki 31 Ukwakira 2018, ubwo yatangizaga Inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika ku Burenganzira bw’Abagore igamije guhashya ruswa. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko aho ruswa yageze nta mushoramari uhifuza kuko nta nyungu n’umutekano w’amafaranga ye aba ahabona. Yagaragaje kandi ko imunga imitangire ya serivisi nziza, ibikorwa remezo ntibikorwe cyangwa bigakorwa nabi ku buryo ingaruka zigaragara ku bagore n’abana. Yanavuze ko…

SOMA INKURU

Hasojwe ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri hanashimirwa Abarinzi b’Igihango

Mu gusoza Ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop Rucyahana John, yasobanuye ko buri mwaka bafatanya n’uyu muryango gushimira Abarinzi b’igihango. Mu kubatoranya, yibukije ko hashingirwa ku gusuzuma imyitwarire yaranze ugirwa Umurinzi w’igihango, irimo kuba yaragize uruhare mu kurwanya amacakubiri, Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Kuri iyi nshuro, hatoranyijwe Umuhanzi Rugamba Cyprien; Musenyeri wa Diyozezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin; Mukandanga Dorothée wari umuyobozi wa “Ecole des Sciences infirmirèes de Kabgayi” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; n’Umuryango wa AERG. Mu…

SOMA INKURU

Icyo CG Gasana Emmanuel yasabye abo azakorana nabo

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yari amaze imyaka hafi 10 ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda,  agiye kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Marie Rose Mureshyankwano wayiyoboye kuva mu Ukwakira 2016, CG Gasana yasabye abo bazakorana gushirika ubute bagakorera hamwe kugira ngo bagere ku nshingano zabo zo guteza imbere Intara no kuzamura imibereho myiza y’abayituye Ejo hashize kuwa kane tariki 25 Ukwakira 2018 nyuma yo guherekanya ububasha na Marie Rose Mureshyankwano, CG Gasana Emmanuel yabwiye abo agiye gukorana nabo ko bakwiriye kwirinda ibintu bitandatu birimo ubunebwe, uburangare, kutavugisha ukuri, kwirara,…

SOMA INKURU

Nyuma yo gufungurwa byemejwe ko abayobozi babiri bo muri Nyamagabe beguye ku bushake bwabo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yatangaje  ko amakuru y’ubwegure  bw’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Twayituriki Emmanuel, n’Umuyobozi w’amashami (Division Manager), Ngabonziza Jean Bosco ari ukuri beguye ku miromo yabo, ko Amabaruwa y’ubwegure bwabo bayashyikirije Inama Njyamana y’Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018 kandi ko bombi bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite. Abo bombi beguye nyuma y’igihe gito bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta ariko baje kuburana bararekurwa basubizwa mu kazi. Twayituriki Emmanuel weguye ku Bunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka…

SOMA INKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo kuwa 24 Ukwakira 2018

Inama y’Abaminisitiri yateranye  kuri uyu wa gatatu tariki 24 Ukwakira 2018, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ifata ibyemezo bikurikira: Inama y’Abaminisitiri yifurije ikaze n’imirimo myiza Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta binjiye muri Guverinoma mu ivugururwa ryayo ryo ku wa 18 Ukwakira 2018. Inama y’Abaminisitiri yishimiye itorwa rya Madamu Mushikiwabo Louise ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi ry’Igifaransa (La Francophonie). Inama y’Abaminisitiri yashimangiye kongera ingufu mu ikoreshwa ry’Ururimi rw’Igifaransa mu burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 14…

SOMA INKURU

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabonye umuyobozi mushya

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Ukwakira 2018, nibwo Umunyamabanga Mukuru wa “OIF” Mushikiwabo Louise, yasezeye ku bo bakoranye mu myaka icyenda ishize avuga ko yishimiye ko Minisiteri isigaye ahantu heza, yahererekanyije ububasha na Dr Sezibera Richard wamusimbuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Mushikiwabo yavuze ko abashinzwe ububanyi n’amahanga bakwiye kwita ku iterambere ry’igihugu, ati “Ndabashimira Minisitiri Dr Sezibera. Si mushya. Ni umuntu mwiza. Muri mu biganza byiza. Ni umukozi. Afite imico myiza. Ngiye nishimiye ko Minisiteri isigaye mu biganza bizima”. Nyuma yo guhererekanya ububasha, aba bombi baramukanyije, Mushikiwabo yongorera umusimbuye…

SOMA INKURU

Ihererekanya bubasha muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ryaherekejwe n’ikiniga kidasanzwe

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukwakira 2018,   ubwo De Bonheur Jeanne D’Arc wari Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi yahererekanyaga ububasha n’umusimbuye, yagize ikiniga afata umwanya muto wo kubanza gutuza mbere yo gukomeza ijambo rye, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuba Minisitiri kuva kuwa 31 Kanama 2017, yanashimiye Minisitiri Kamayirese umusimbuye ko yamubereye umuvandimwe akamugira inama nk’umuntu umaze igihe muri Guverinoma. Kamayirese Germaine yahawe inshingano z’iyi Minisiteri yahinduye inshingano yitwa iy’Ubutabazi, Minisitiri Kamayirese yashimiye uwo asimbuye akazi yakoze n’ibyo yagejeje kuri iyo minisiteri, avuga ko agiye gukomereza aho afatanyije n’abandi bakozi.…

SOMA INKURU

Indahiro z’abagize guverinoma nshya irimo impinduka nyinshi zakiriwe na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya batandatu n’abandi bayobozi bashya mu nzego zinyuranye, nyuma y’impinduka zabaye  muri Guverinoma kuko ubusanzwe ba Minisitiri bari 20, naho abanyamabanga ba Leta bakaba 11, kuri ubu Guverinoma igizwe n’Abaminisitiri 19 n’Abanyamabanga ba Leta barindwi muri bo abagera kuri 13 ni abagore bivuze ko ba Minisitiri b’abagore bangana na 50%.     Mu barahiye imbere ya Perezida Paul Kagame harimo  Prof Shyaka Anastase wasimbuye Francis Kaboneka muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Sezibera Richard wasimbuye…

SOMA INKURU

Inkuru ibaye impamo birangiye Mushikiwabo Louise atorewe kuyobora OIF

  Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF” mu myaka ine iri imbere. Amatora yabaye mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kumugaragaza nk’umukandida w’u Rwanda n’uw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Mushikiwabo atorewe kuyobora uyu mwanya ahigitse Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine ku buyobozi. Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byemerejwemo Mushikiwabo nk’Umuyobozi wa OIF, byamaze igihe cy’isaha imwe gusa. Abaye uwa kane uyoboye…

SOMA INKURU