Mu masaha ya nijoro, nibwo perezida Felix Tshisekedi yageze mu Rwanda yakirwa i Kanombe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera, Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibudukikije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba Perezida Tshisekedi yageze mu Rwanda nyuma yo gusura Kenya na Uganda mu cyumweru gishize. Perezida Félix Tshisekedi wa RDC hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika barimo, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, uwa Togo Faure Gnassingbé na Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2019. Iyi nama…
SOMA INKURUCategory: politike
Umubano w’u Rwanda na Qatar ukomeje gushimangirwa
Kuva kuri uyu wa Kane Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, kuri uyu wa Gatanu akaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, cyibanze ku kureba intambwe umubano hagati ya Qatar n’u Rwanda ugezeho n’icyakorwa ngo utere imbere, ndetse banaganira ku bibazo byo muri Afurika muri rusange. Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, yatangaje ko ejo hashize habaye ibiganiro bijyanye n’ishoramari, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi, ibijyanye n’indege, kuhira…
SOMA INKURUImibiri y’abishwe muri Jenoside bakuwe mu byobo rusange igiye gushyingurwa mu cyubahiro
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yamenyesheje abaturage bose, cyane cyane abafite ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakeka ko baguye mu gace ka Kabuga mu Mirenge ya Rusororo na Masaka, mu Karere ka Kicukiro, ko imibiri y’izo nzirakarengane yakuwe muri iyo mirenge, izashyingurwa mu cyubahiro ku itariki ya 29 Werurwe 2019, guhera saa satu za mu gitondo, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro”. Iri tangazo rishyizwe hanze nyuma y’aho mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Gashyantare aribwo imibiri igera ku 35, 756 y’abazize Jenoside…
SOMA INKURUNyuma yo gutwara ubuzima bw’abatari bake Boeing 737-8 Max na 737-9 Max zahagaritswe mu Rwanda
U Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Singapore, Indonesia ndetse n’ibindi bigo byinshi by’indege byafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max nyuma y’impanuka iheruka kubera muri Ethiopia igahitana ubuzima bw’abagera ku 157. Icyi cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu gihe kitageze ku mezi atanu, ubu bwoko bw’indege bumaze kugaragara mu mpanuka ebyiri zikomeye zahitanye ubuzima bw’abari bazirimo, impanuka iherutse ni iya Boeing 737-8 Max ya Ethiopian Airlines yabaye ku Cyumweru gishize igahitana…
SOMA INKURUByemejwe ko kwibuka ku nshuro ya 25 u Bufaransa buzahagararirwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa Gatatu yatangarije abanyamakuru ko hari ibimenyetso byerekana ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uri kurushaho kugenda neza. Ibi yabitangaje nyuma y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeje ko igihugu cye kizaba gihagarariwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ubwo yari muri Ethiopie kuri uyu wa Kabiri, Perezida Macron yabajijwe n’abanyamakuru kuri ubu butumire bw’u Rwanda, asubiza ati “u Rwanda nibyo rwadutumiye mu bikorwa byo Kwibuka, ubutumire twarabwakiriye kandi ndemeza ko u…
SOMA INKURUPerezida Kagame yitabiriye inama muri Afurika y’Epfo
Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019, Perezida Kagame yitabiriye inama ya “YPO EDGE” imara iminsi ibiri igamije guha amahirwe, ubufasha ndetse no gutera ishyaka abayobozi bato ryo kongera kuvumbura ibishya ku giti cyabo ndetse no mu byo bakoramo, iyi nama ikaba irikubera i Cape Town muri Afurika y’Epfo,. Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yakunze kwakira amatsinda y’abagize Young Presidents’ Organization YPO, i Kigali ndetse akitabira ibikorwa by’uyu muryango aho biba byateguwe hirya no hino ku Isi. Mu mwaka wa 2003, Young Presidents’ Organization (YPO) yahaye igihembo Perezida Kagame, cyitwa…
SOMA INKURUMu gihe hakenewe itangazamakuru ry’icyerekezo, abo bireba bagaragaza inzitizi
Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo yagiranye na bamwe mu bakuru b’ibitangazamakuru byigenga bikorera mu Rwanda bari mu mahugurwa kuwa 21 Mutarama 2019 mu Karere ka Musanze, yabatangarije ko mu mwaka wa 2019 mu Rwanda hakenewe itangazamakuru rifite icyerekezo ndetse rijyendana n’iterambere ry’isi, baharanira kugira ireme mubyo batangaza ndetse bigahuza n’ibyifuzo by’abakunzi b’ibitangazamakuru byabo hamwe no guharanira gukora bunguka, ariko nubwo yatangaje ibi abayobozi b’ibitangazamakuru banyuranye batangarije umuringanews.com imbongamizi zikomeye bahura nazo zibabuza kuba ab’icyerekezo. Abayobozi b’ibinyamakuru banyuranye bagiye batangaza ko imbogamizi zikomeye bahura nazo harimo ubwisanzure…
SOMA INKURUAfurika igomba kugena ahazaza hayo –Perezida Kagame
Mu nama ya 49 y’ihuriro ryiga k’ubukungu bw’isi (Wef19) ihuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 65 iri kubera i Davos mu Busuwisi, mu bayitabiriye harimo Perezida Kagame unayoboye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, muri iyi nama akaba yavuze ko Afurika yamaze igihe kinini iharira inshingano z’iterambere ryayo abandi, gusa ngo kuri ubu ibi byarahindutse. Ati “Iki nicyo gihe cyiza cyo kugira ngo Afurika ifate iya mbere mu kugena ahazaza hayo. Hashize igihe kinini duharira abandi ibijyanye no kumenya gahunda y’ibikorwa byacu, bamwe bakaboneraho bakikuriramo inyungu zabo”. Perezida Kagame yibukije ko…
SOMA INKURUBasabwe imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana nk’uko bashakisha amaturo
Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé, yasabye amadini n’amatorero agize ihuriro ry’Abaprotestanti mu Rwanda, CPR, gushyira imbaraga mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abana, nk’izo bashyira mu kwaka abakristo icya cumi n’amaturo. Ubufatanye mu guhangana n’iki kibazo ngo nibwo bwatuma igihugu kibasha kurandura ihohoterwa rikorerwa abana, nk’inzira irambye yo guca ubuzererezi. Bosenibamwe yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2018, yitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kibazo cy’ihohoterwa, yateguwe na CPR. Iyo nama yamurikiwemo raporo ku ikusanyamakuru ryakorewe mu madini n’amatorero 20 bigize uyu iri huriro. Intumwa zakoze iri kusanyamakuru zabwiye…
SOMA INKURUAbapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique
Itsinda ry’abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) aho biteganyijwe ko bazamara umwaka. Abapolisi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2019, batwawe n’indege ya RwandAir. Iri tsinda rigize umutwe wihariye (Specialized Protection and Support Unit) rifite intego yo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu n’ibindi bikorwa byagutse bya Loni. Riyobowe na CSP Kabanda Emmanuel wakoraga mu Ishami ry’Ubuvugizi muri Polisi y’Igihugu. Rigiye gusimbura iry’abandi bapolisi 140 bavuye mu butumwa bakoreraga muri Centrafrique, igihugu cyugarijwe n’intambara zishingiye ku…
SOMA INKURU