Ejo hashize kuwa mbere tariki ya 9 Mata 2019, abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bayobowe na Minisitiri Dr Gashumba Diane hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bibutse abari abakozi b’urwego rw’ubuzima 42 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barabanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Nyuma yo gusura uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 5000 no gusobanurirwa uburyo Abatutsi bo mu nkengero zarwo bishwe, basuye ikigo cy’isanamitima giherere muri ako karere, banasobanurirwa serivisi zigitangirwamo. Ni muri urwo rwego Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse…
SOMA INKURUCategory: politike
Ubufaransa bwiyemeje guhindura amateka ku banyarwanda
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Mata 2019, Ubwo yakirwaga mu Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Hervé Berville Umudepite mu gihugu cy’Ubufaransa yatangaje ko Perezida Emmanuel Macron afite ubushake bwo gukosora amakosa igihugu cye cyakoze mu mateka y’u Rwanda gitera inkunga ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko Perezida Macron ejo yatangaje ko mu Bufaransa tariki ya 07 Mata igomba kuba umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 5 Mata nibwo Perezida Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo y’impuguke zizacukumbura…
SOMA INKURUIkoreshwa ry’ijambo intambara rikwiriye kwitondera-Perezida Kagame
Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mata 2019, nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda hatangijwe icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yatangaje ko intambara atari ikintu cyakabaye cyihutirwa, ku buryo akenshi n’ikoreshwa ry’ijambo intambara rikwiye kwitonderwa kuko iyo utekereje icyo rivuze ku buzima n’ibindi bintu bihatakarira, atari ikintu cya mbere, cya kabiri cyangwa cya gatatu gikenewe. Ibi Perezida Kagame akaba yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame yavuze ku bagiye bagerageza guhungabanya umutekano yemeza ko baba bagerageza gusembura u Rwanda bibeshya ko bazabyungukiramo…
SOMA INKURUUbufaransa bwashyizeho impuguke zizashyira hanze ibyabaye ibanga mu myaka 25
Nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida w’ u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho akanama k’impuguke umunani ubu kagiye gucukumbura mu bubiko bw’inyandiko gasesengura uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri zo harimo inyandiko z’ubutasi, iza gisirikare, izo mu biro bya perezida n’izo muri ambasade. François Hollande wahoze ari Perezida w’Ubufaransa we yari yavuze ko izo nyandiko zari gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2015. Ariko nyuma yaho ho imyaka ibiri ubwo umushakashatsi yasabaga uruhushya rwo kuzibona, inama y’itegekonshinga y’Ubufaransa yategetse ko ziguma kugirwa ibanga. Nk’ uko BBC yabitangaje…
SOMA INKURUIcyo komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge isaba abanyarwanda
Uyu munsi ku cyumweru taliki ya 7 Mata 2019, nibwo abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi batangiye igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka 25 ibaye, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ikaba yabibukije ko muri iki gihe barushaho kurangwa no gushyira hamwe, baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Itangazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Ndayisaba Fidèle, yashyizeho umukono ejo hashize kuya 6 Mata 2019, rigira riti “NURC irashishikariza abanyarwanda bose kurushaho kurangwa no gushyira hamwe mu kwibuka, haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.” Rikomeza rishishikariza abanyarwanda Kurwanya…
SOMA INKURUIbibazo by’ibihugu byombi ntibyakemurwa n’ibiganiro –Perezida Kagame
Mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo “Africa CEO Forum” cyabaye ejo kuwa kabiri tariki 26 Werurwe 2019, ubwo Perezida Kagame yabazwaga n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Africa Report Magazine, Patrick Smith umuti w’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo ibihugu byombi bifitanye bigeze ku rwego bidashobora gukemurwa n’ibiganiro, anashimangira ko abatekereza kumukura ku butegetsi kugira ngo bamusimbuze uwo bashaka bibeshya. Perezida kagame yabishimangiye agira ati “Niba utekereza ko udakunda Perezida Kagame kuko utekereza ko ibigomba kuba mu Rwanda bishingira ku bushake bwawe kandi utari umunyarwanda, iyo…
SOMA INKURUImitwe iteza umutekano muke ni abacuruza magendu -Perezida Tshisekedi
Mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo i Kigali “Africa CEO Forum” cyabaye ejo hashize kuwa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019, cyahuje Perezida Paul Kagame na Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yabajijwe ingamba bafitiye iyo mitwe ikomeje guteza umutekano muke mu Karere, Tshisekedi yasubije ko imyinshi muri iyo mitwe nta ntego ifite ahubwo ari abacuruzi ba magendu bari aho gusa. Yagize ati “Si imitwe ihamye ifite ingengabitekerezo cyangwa icyo irwanira. Navuga ko ari abantu bari mu bucuruzi. Ni abacuruzi babikora mu buryo bubi, ni ba magendu mu bucukuzi…
SOMA INKURUPerezida Tshisekedi mu Rwanda
Mu masaha ya nijoro, nibwo perezida Felix Tshisekedi yageze mu Rwanda yakirwa i Kanombe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera, Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibudukikije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba Perezida Tshisekedi yageze mu Rwanda nyuma yo gusura Kenya na Uganda mu cyumweru gishize. Perezida Félix Tshisekedi wa RDC hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika barimo, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, uwa Togo Faure Gnassingbé na Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2019. Iyi nama…
SOMA INKURUUmubano w’u Rwanda na Qatar ukomeje gushimangirwa
Kuva kuri uyu wa Kane Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, kuri uyu wa Gatanu akaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, cyibanze ku kureba intambwe umubano hagati ya Qatar n’u Rwanda ugezeho n’icyakorwa ngo utere imbere, ndetse banaganira ku bibazo byo muri Afurika muri rusange. Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, yatangaje ko ejo hashize habaye ibiganiro bijyanye n’ishoramari, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi, ibijyanye n’indege, kuhira…
SOMA INKURUImibiri y’abishwe muri Jenoside bakuwe mu byobo rusange igiye gushyingurwa mu cyubahiro
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yamenyesheje abaturage bose, cyane cyane abafite ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakeka ko baguye mu gace ka Kabuga mu Mirenge ya Rusororo na Masaka, mu Karere ka Kicukiro, ko imibiri y’izo nzirakarengane yakuwe muri iyo mirenge, izashyingurwa mu cyubahiro ku itariki ya 29 Werurwe 2019, guhera saa satu za mu gitondo, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro”. Iri tangazo rishyizwe hanze nyuma y’aho mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Gashyantare aribwo imibiri igera ku 35, 756 y’abazize Jenoside…
SOMA INKURU