Nyuma y’aho u Rwanda rugenda rurushaho gutera imbere usanga hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hagaragara amazu atunganyirizwamo imyenda ” Dry cleaner”, akaba ari muri urwo rwego hifujwe kumenya niba Covid-19 yaragize ingaruka ku mikorere yabo nk’uko bigaragara mu bikorwa by’ubucuruzi binyuranye. Akaba ari rwego habayeho kwegera Mukamusonera Maria umubyeyi w’imyaka 65, utuye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga, akagali ka Nonko, ufite inzu itunganyirizwamo imyenda (Dry cleaner), atangaza ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwe, ngo kuko ari mu nzira zo gufunga imiryango. Ati ”…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Ingaruka za Covid-19 ntizasize abadozi
Hirya no hino mu Rwanda uhasanga abagore n’abakobwa bakora akazi ko kudoda batari bake, ndetse bakabikora ari umwuga ubatunze n’imiryango yabo, ariko batangaza ko Covid-19 itabasize kuko yahungabanyije bikomeye imikorere yabo, ibi bikaba bitangazwa n’abagore bakorera Nyabugogo ahazwi nko ku muteremuko, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge. Nyiramana Verediyana utuye mu murenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, yatangaje ko amaze imyaka 10 akora umwuga w’ubudozi, ukaba waramufashije kwiteza imbere, ukamuvana mu bukode ukamutuza iwe, ariko ngo Covid-19 yamuteje ibihombo byamuviramo na cyamunara. Ati ” Njye rwose natangiye kudoda nkiri…
SOMA INKURUIcyo abatakaje akazi bitewe na Covid-19 basaba leta
Nta wakwirengagiza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda hari umubare utari muto w’abatakaje akazi, akaba ari muri ibi bihe Narame Suzana na Irumva Aniziya nabo batakaje akazi bari bafitiye amasezerano ariko Covid-19 ikayasesa. Narame Suzana utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, yatangaje ko yatakaje akazi mu kwezi kwa Gicurasi 2020, kuko Covid-19 yishe akazi kabo, babura abakiriya, bituma umukoresha asesa amasezerano, gusa ngo nubwo byamugoye yafashe udufaranga duke yari afite afungura kantine. Ati ” Nanze kwicara nkimara kubura akazi kampembaga ibihumbi magana atatu (300,000frs) ku…
SOMA INKURUCovid-19 yatumye inzozi z’umwana we zitarangira
Umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ni uko amashuri azafungura ariko bikaba mu byiciro.Aho guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2020, Amashuri azafungura ariko mu byiciro uhereye ku mashuri makuru na kaminuza azaba yiteguye, mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2020 nibwo n’ibindi byiciro by’amashuri aribyo amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro azatangira ariko nayo agatangira mu mu byiciro. Ariko nubwo byatangajwe gutya mu muryango wa Bajeneza ingaruka za Covid-19 zigiye kubuza imfura ye amahirwe yo kurangiza ayisumbuye. Bajeneza Helena utuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, ufite abana…
SOMA INKURUAremeza ko Covid-19 yabateje igihombo gishoreye ubukene
Hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, muri iki gihe kitoroshye cyo guhangana na Covid-19 hagaragara abari n’abategarugori bataka igihombo mu bucuruzi bunyuranye bakoraga. Muri bo harimo Mukawera Jose utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, akaba ari umucuruzi wari usanzwe afite iduka ricuruza ibintu binyuranye byo kwambara, ariko Covid-19 igeze mu Rwanda ituma amara iminsi 40 adakandagira aho yacururizaga. Yatangaje ko nyuma ya ‘guma mu rugo’ yasubiyeyo ariko icyashara gikomeza kubura na duke acuruje akatujyana gukemura ibibazo bitandukanye by’urugo, ibi bikaba bimugejeje…
SOMA INKURUCovid-19 inkomoko y’ibibazo byinshi nyuma y’inguzanyo yafashe
Mbere ya Covid-19 mu Rwanda abari n’abategarugori bashishikarizwaga kugana ibigo by’imari, bagafata inguzanyo ziciriritse mu rwego rwo kwiteza imbere, akaba ari muri urwo rwego Batamuriza Josiane utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, atangaza ko yafashe inguzanyo ya miliyoni eshatu agamije kwiteza imbere, afungura salon y’abagore “Salon de Coiffure”. Batamuriza yakomeje asobanura ko yashyizemo serivise zitandukanye zifasha abagore kwitunganya haba kubasuka, kubadefiriza ndetse no gutunganya inzara, ndetse ngo binajyenda neza, abakiriya baramuyobotse kuko yari yafashe ahantu hatuye abantu benshi, no kwishyura inguzanyo akabikora bimworoheye, ariko ngo…
SOMA INKURUGicumbi: Babiri bakekwaho gusambanya abakobwa babiri batawe muri yombi
Kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abasore babiri bo mu Karere ka Gicumbi, bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu murenge wa Byumba. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe. Ibi bikorwa by’urukozasoni byakozwe mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri 2020, akaba ari bwo byatangajwe ko abantu bataramenyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 17 n’undi ufite imyaka 20,…
SOMA INKURUNyuma yo gupinga Covid-19 bikomeye, yemeje ko yamwibasiye
Nyuma yo kunengwa ko yapinze Covid-19 ndetse akaba yaranemezaga ko ari indwara y’abashinwa, nubwo yageze mu gihugu cye igahitana abatari bake, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump we ubwe yatangaje ko we n’Umugore we Melania Trump, bamenye ko banduye icyorezo cya COVID-19 bakaba batangiye kwishyira mu kato no guhabwa ubuvuzi bukenewe. Abinyujije ku rubuga rwa twitter akoresha cyane, muri iki gitondo cyo ku wa Gatanu ni bwo yamenyesheje abamukurikira, agira ati: “Muri iri joro, Madamu Melania Trump na nge twapimwe dusanga twanduye COVID-19 . Turatangira akato n’urugendo…
SOMA INKURUU Rwanda rwahawe impano y’imbangukiragutabara
U Bubiligi bwahaye u Rwanda impano y’imbangukiragutabara 40 zizashyikirizwa ibitaro byo hirya no hino hagamijwe guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu gihugu. Umuhango wo guhererekanya izi mbangukiragutabara hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi, wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC. Iki gikorwa kikaba kitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Amb. Benoît Ryelandt; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Bubiligi cyita ku Iterambere mu Rwanda, Enabel, Jean Van Wetter n’abayobozi b’ibitaro byazihawe. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye u Bubiligi ku ruhare bwagize mu guteza imbere serivisi…
SOMA INKURUImibereho y’abagore b’abazunguzayi mu bihe bya Covid-19
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda, hagaragaraga mu bice binyuranye abagore bikoreye udutaro turiho ibiribwa binyuranye, cyangwa bakabitereka ahantu runaka hagahinduka nk’agasoko. Hari aho wasangaga ubuyobozi bubahinda, ahandi bikorera nta kibazo ndetse ugasanga banakundwa kuko bagurisha make. Ariko bamwe muri bo bemeza ko kuva Covid-19 yaza, y’ubucuruzi bwabo ntibukijyenda. Nyiramongi Jeannette utuye mu mudugudu wa Giticyinyoni, Akagali ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, ucuruza imbuto zinyuranye, yatangaje ko Covid-19 yabashyize mu kato, ngo kuko nta cyizere abaguzi bakibagirira. Ati “Usigaye ubona…
SOMA INKURU