Igihugu cy’abaturanyi cyongeye kwibasirwa n’icyorezo cya ebola

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola, aho mu kwezi kumwe batanu bamaze kucyandura mu gihe kimaze guhitana abagera kuri batanu. Inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zatangaje ko Ebola yongeye kugaragara ku wa 8 Ukwakira 2021. Kuva iki gihe imaze kwandurwa n’abantu batanu mu gihe yahitanye batatu. Mu bo bivugwa ko baheruka guhitanwa nayo harimo umugabo w’imyaka 36 wari utuye mu gace ka Kasabinyole muri Beni witabye Imana ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021 ndetse ahita ashyingurwa. Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye…

SOMA INKURU

Kamonyi: Impanuka yahitanye mwarimu ikomeretsa mugenzi we bikomeye

Impanuka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Musambira mu karerre ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri, yahitanye umwarimu inakomeretsa bikomeye mugenzi we bari kumwe mu muhanda bagenda n’amaguru bagiye kwigisha. Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Karengera mu gitondo tariki ya 19 Ukwakira 2021. Ikamyo yari mu muhanda Kigali- Huye ivuye muri Uganda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yagonze abo barimu bari bagiye kwigisha kuri GS Wimana mu Kagari ka Kivumu. Amakuru avuga ko iyo kamyo yataye umuhanda ihita igonga abo barimu babiri,…

SOMA INKURU

Kicukiro: Hahembwe utugali n’imidugudu yerekanye ubudasa mu gukumira covid-19

Ku wa 18 Ukwakira 2021, mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kigarama hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo na moto ku midugudu n’utugali twahize ahandi mu marushanwa y’ubudasa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19. Mu tugali dutanu tugize Umurenge wa Kagarama hahembwemo dutatu harimo kamwe kegukanye moto izajya ifasha mu gukangurira abaturage kwirinda icyorezo, na ho mu midugudu 38 igize utwo tugali hahembwemo imidugudu itatu gusa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bwerankoli, Comanda Gaston, atangaza ko kugira ngo bahagararire abandi ari uko bakurikije inama bahawe na Minisiteri y’ubuzima, ikigo k’igihugu gishinzwe…

SOMA INKURU

Imibare y’abasambanya abana yazamutseho 55%, dore intara iza imbere muri iki cyaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ibirego byo gusambanya abana kuva mu 2018 kugeza mu 2021 ari 12.840, aho rwagaragaje ko imibare yiyongereye ku rugero rwa 55% ndetse Intara y’Iburasirazuba ikaba ku isonga mu kugira ibi byaha byinshi. Ibi byagaragajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa uba buri 11 Ukwakira, aho byahuriranye no gusoza ubukangurambaga bwari bumaze umwaka bugamije guhangana n’icyaha cyo gusambanya abana. Nubwo ibi birego ari byo byagaragajwe, ubushakashatsi bw’imyaka itatu bwakozwe na RIB bwagaragaje ko abana basambanijwe ari 13.646 biganjemo abakobwa, kuko abahungu barimo ari 392 bangana na…

SOMA INKURU

Nyamagabe: Arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka cumi n’itatu

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirijwe dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko. Iki cyaha cyabaye mu kwezi gushize mu mudugudu wa Mugote, akagari ka Bushigishigi, umurenge wa Buruhukiro, akarere ka Nyamagabe. Mu buhamya bw’uwahohotewe avuga ko hari ku mugoroba ubwo yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ageze mu nzira hafi y’ishyamba, umusore baturanye amupfuka umunwa aramusambanya, amubwira ko aza kumuha amafaranaga magana abiri na mirongo itanu (250Frw). Uwo mukobwa ngo tabwo yahawe ayo mafaranga umusore yari yamwemereye ndetse ageze iwabo yatinye kubibwira ababyeyi…

SOMA INKURU

U Rwanda rwakiriye inkunga yo kwirinda covid-19 ibarirwa mu mamiliyoni y’amadorali

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus bizakoreshwa n’abaganga, abaforomo n’abandi bose batanga serivisi z’ubuvuzi, bifite agaciro ka miliyoni 147$. Ibi bikoresho byagejejwe mu Rwanda ku wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021, bikaba birimo udupfukamunwa, uturindantoki, bote ndetse n’imyenda ikoreshwa rimwe yambarwaga mu kwirinda Covid-19 (PPE). Iyi nkunga u Rwanda rwayihawe binyuze muri porogaramu ya Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yo gutanga ubutabazi mu bihugu by’amahanga (Overseas Humanitarian Disaster Assistance and Civic Aid: OHDACA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID). Iyi…

SOMA INKURU

Uko ibibazo byo mu mutwe byifashe mu Rwanda

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima ‘Rwanda Biomedical Center’ (RBC), bugatangazwa kuya 5 Ukwakira 2021, bugaragaza ko abanyarwanda barenga miliyoni 2, bari hejuru gato ya 1/5 (20.5%) bafite ibibazo byo mu mutwe. Uburwayi bwiganje bamwe bagendana, ni ubw’Agahinda gakabije buza ku isonga ku ijanisha rya 11.9%, ku mwanya wa 2 kagakurikirwa n’Umuhangayiko ku gipimo cya 8.6%. Ku mwanya wa gatatu hakaza ikibazo cy’Ihungabana riterwa n’ibihe bikomeye aba umuntu yaranyuzemo ku ijanisha rya 3.6%. Ku mwanya wa kane haza ikibazo cyo Kunanirwa kwifata ku ngeso runaka n’ijanisha rya 3.6%. Kuri gatanu…

SOMA INKURU

Ibipimo byafashwe mu nsengero enye byatanze icyizero cyo guhashya covid-19

Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko nta bwandu bwaragaragaye mu bipimo 655 byafashwe mu nsengero enye zo mu Mujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyakozwe muri gahunda yo kureba imiterere y’icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko ahahurira abantu benshi harimo no mu nsengero na Kiliziya. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa Twitter, cyatangaje ko ibipimo byafatiwe mu nsengero enye. Ubwo butumwa bugira buti “Uyu munsi twafashe ibipimo 655 bya COVID-19 mu kiliziya n’insengero mu buryo bukurikira Katedarali St Michel, 143; Zion Temple…

SOMA INKURU

U Rwanda rukomeje guhabwa inkingo bitanga icyizere ku ntego rwihaye

Guverinoma y’u Bwongereza yahaye u Rwanda inkingo 153.600 zo mu bwoko bwa Astrazeneca zizafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo gukingira nibura 60% by’abaturage mu mwaka wa 2022. Izi nkingo zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax igamije gukwirakwiza inkingo mu bihugu bikennye, aho u Bwongereza ari umwe mu bafatanyabikorwa bayo. Zageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021. Zakiriwe mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe ikomeye mu gukingira abaturage barwo aho ubu nibura abarenga miliyoni 1,6 bamaze gukingirwa byuzuye mu gihe miliyoni 2,1…

SOMA INKURU

Musanze: Historically Marginalized women decry serious sexual and physical abuse

By NIKUZE NKUSI Diane   Historically Marginalized women from Kinigi and Nyange Sectors in Musanze district, Northern Province say that despite the Covid-19 pandemic taking all the focus of wellbeing of citizens there are serious injustices in form of physical and sexual abuse facing these communities and if not attended to urgently could result into loss of life. Taking a tour through the homes of these Historically Marginalized women’s communities, you will be surprised by seeing the old mud houses with only few strings where the few belongings and clothes…

SOMA INKURU