Hirya no hino mu Rwanda hagaragara abakora uburaya b’igitsina gore ndetse n’abagabo cyangwa abasore bitwa abapfubuzi ndetse n’abandi basa nk’abatamenyerewe mu Rwanda bazwi ku izina ry’abatiganyi bagaragara cyane mu mujyi wa Kigali, ariko abagana aba bose bakaba baburirwa kuko virusi itera SIDA ivuza ubuhuha. Mu kiganiro Dr Athanase Rukundo, ‘Senior Director of Programs at HDI’ yahaye abanyamakuru barwanya SIDA bibumbiye muri ABASIRWA, yabatangarije ko abakora umwuga wo kwigurisha baba bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA ndetse ibi bikanatuma n’ababagana nabo ibi byago biba bitabasize. Ati “Niyo mpamvu akenshi usanga abakora…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Gahanga: Abana 20 bafite ubumuga babuze ba malayika murinzi babavana mu kigo
Umuryango witwa Hope&Homes for Children uvuga ko mu Kigo cy’abafite ubumuga kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro hari abana 20 bakirererwamo, nyamara gahunda Leta ifite ari iyo kurerera abana mu miryango, ibi bikaba bituruka ku kubura abajya kubarera. Hope&Homes for Children ukeneye ba Malayika Murinzi barera abana bafite ubumuga Hope&Homes for Children uvuga ko abenshi muri abo bana ari abafite ubumuga bw’amaguru n’ubw’amaboko, ubwo mu mutwe ndetse n’abatumva ntibavuge. Umukozi wa Hope&Homes for Children ushinzwe ibijyanye no gusubiza abana mu miryango, Munyaneza Richard agira ati “Hari abana bari mu…
SOMA INKURUABASIRWA muri gahunda nshya yo gutangaza amakuru kuri VIH SIDA
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” bihaye gahunda nshya yo guhindura imikorere ndetse no gutangaza amakuru nyayo kuri VIH SIDA. Iyi migabo n’imigambi yafatiwe mu mahugurwa y’iminsi itatu, ari kubera mu karere ka Musanze, akaba yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nzeli 2021, aho yitabiriwe n’abanyamakuru barwanya SIDA bageze kuri 30. Abanyamakuru banyuranye bitabiriye aya mahugurwa batangaje ko aya mahugurwa aziye igihe kuko umuntu aba akeneye guhora yongera ubumenyi by’umwihariko abanyamakuru kandi ko biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bazungukiramo. Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA,…
SOMA INKURUOMS yashimiye u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera mu guhangana na covid-19
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS” ryashimye u Rwanda rumaze gukingira COVID-19 abaturage barwo bagera ku 10%. Rukaba rwageze ku ntego y’ uku kwezi kwa Nzeri yashyizweho n’iri shami hagamijwe guhangana n’iki cyorezo. Dr Salla Ndoungou Ba Umuyobozi w’agateganyo wa OMS mu Rwanda yagize ati: “ Nishimiye ibimaze kugerwaho. U Rwanda rwabaye icyitegererezo mu bikorwa byiza muri aka karere kuva gahunda yo gukingira yatangira muri Werurwe. Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ku bw’imbaraga zabo zihamye zo kurinda abaturage b’u Rwanda COVID-19”. Muri Gicurasi 2021, Umuyobozi Mukuru wa OMS,…
SOMA INKURUHuye: Abanyeshuri 27 bari mu bitaro
Abanyeshuri 27 biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye barwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, nyuma yo kurya amafunguro bikekwa ko yanduye muri restaurant basanzwe bariramo. Ayo mafunguro yanduye bikekwako bayariye ku Cyumweru saa Sita muri Restaurant Umucyo basanzwe bariramo iherereye hanze ya Kaminuza. UR Huye ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ku wa 19 Nzeri 2021 hari abanyeshuri bayo bagera kuri 27 bagize ikibazo biba ngombwa ko bamwe bajyanwa mu bitaro bya Kabutare n’ibya CHUB, abandi baherwa ubufasha bw’ibanze mu ivuriro ryayo. Yatangaje ko kugeza ubu abakiri…
SOMA INKURUIcyegeranyo cy’abamaze kwikingiza covid-19 mu Rwanda
Raporo Ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima yerekanye ko abaturarwanda 1.000.439 bamaze gukingirwa COVID-19 mu buryo bwuzuye nyuma yo guhabwa dose ebyiri z’urukingo. Iyi raporo igaragaza ko 1.000.439 bakingiwe nyuma y’uko ku wa 13 Nzeri 2021, abahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 bari 13.081 mu gihe abafashe iya mbere bari 26.299 byatumye umubare wabo ugera kuri 1.822.054. U Rwanda rwashyize imbaraga mu bikorwa byo gukingira abaturage barwo ndetse hari icyizere ko mu bihe biri imbere, batangira gusubira mu buzima busanzwe mu gihe bakomeza kwirinda ndetse n’inkingo zikaboneka. U Rwanda rwizere ko…
SOMA INKURUMuhanga: Ikirombe cyishe abantu bane
Ejo hashize kuwa mbere tariki 13 Nzeli 2021, Ikirombe cya Sosiyete AFRICOM cyagwiriye abantu 5 abagicukuragamo, bane bahita bahasiga ubuzima. Ibi byabereye mu mudugudu wa Rubimba mu kagari ka Sholi, mu murenge wa Muhanga ho mu karere ka Muhanga. Abapfuye ni Turatimana Vianney w’imyaka 19, Rwendeye Medard w’imyaka 19, Dusabamahoro Ignace w’imyaka 21 na Nsabimana Eugène w’imyaka 24. Uwakuwemo ari muzima ni Habinshuti Eric w’imyaka 16 y’amavuko. Imirambo ikaba yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Uwakomeretse na we niho ari kuvurirwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Rwakana John, yavuze…
SOMA INKURUUburyo bwo kubona ibinini birinda kwandura VIHSIDA bya ‘PrEP’ bugiye koroshywa
Inzego z’Ubuzima mu Rwanda ziri mu igerageza rigamije korohereza abaturarwanda bose kubona ibinini birinda umuntu kwandura virusi itera SIDA bya PrEP (pre-exposure prophylaxis) ubu bihabwa gusa abafite ibyago byinshi byo kwandura iyi virusi. Umwaka ushize wa 2020 nibwo hatangiye igeragezwa ry’ibi binini mu Rwanda, bitangirira mu bigo nderabuzima icumi byo mu Mujyi wa Kigali ngo harebwe ubushobozi bifite bwo kurinda umuntu kwandura VIH, nyuma bibone gukwirakwiza hose. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko kugeza ubu ibi binini bimaze kugera mu bigo nderabuzima 192 mu gihugu hose, aho biri kugeragerezwa…
SOMA INKURUIcyo OMS isaba ibihugu bishaka gutanga doze ya gatatu y’urukingo rwa covid-19
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryasabye ibihugu biteganya gutanga dose ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 mu kongerera abaruhawe ubudahangarwa, kuba bibihagaritse kugeza mu 2022. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko byaba bibabaje sosiyete n’inganda zikora inkingo zemereye ibihugu bimwe na bimwe gutanga dose ya gatatu, kandi hari ibindi byasabye iya mbere cyangwa iya kabiri bitarayibona. Yagize ati “Sinshobora guceceka mu gihe sosiyete n’ibihugu bifite ijambo ku itangwa n’ikorwa ry’inkingo bitekereza ko ibihugu bikennye bigomba gutegereza ibisigazwa. Abakora mu nzego z’ubuvuzi, abageze…
SOMA INKURUUko covid-19 ihagaze mu Rwanda no ku isi
Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nzeli 2021, Abantu 10 bahitanywe n’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze guhitanwa nacyo ugera kuri 1.134. Abagore bapfuye barimo uw’imyaka 94, uwa 87 n’uwa 66 b’i Nyagatare, uwa 70 w’i Karongi, uwa 9 n’uwa 71 b’i Nyaruguru, n’uwa 31 w’i Kigali, mu gihe abagabo bapfuye barimo uw’imyaka 67 w’i Kigali, uwa 76 w’i Burera n’uwa 63 w’i Rusizi. Mu bipimo 12.180, abantu 377 basanganywe Covid-19, mu gihe 12 bahawe ibitaro, naho abantu batatu bagasezererwa. Abarwayi bashya batangajwe barimo abo muri Kigali 51,…
SOMA INKURU