Iyangirika ry’umuhanda Huye-Nyamagabe intandaro y’urupfu rw’abantu babiri

Ikamyo ya rukururana yaturukaga i Nyamagabe yerekeza i Huye yaguye mu iteme ririmo gusanwa ku mugezi wa Nkungu, abari bayirimo barapfa. Iteme ryo ku mugezi wa Nkungu utandukanya imirenge ya Gasaka na Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, ryacitse mu minsi yashize, bituma umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe utaba nyabagendwa. Icyakora mu gihe ririmo gusanwa, habaye hakozwe agahanda ko kuba kifashishwa n’imodoka, ariko iyi kamyo yaraye iguye aho abasana umuhanda bacukuye, bagatangira no kubaka iteme bundi bushya. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yatangarije Kigali Today ko iyo kamyo…

SOMA INKURU

Minisitire w’ubuzima wa Kenya yatunguwe n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu guhashya malariya

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe akaba ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Malaria avuga ko ibihugu byo mu karere bikwiriye gutahiriza umugozi umwe mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara. Minisitiri Kagwe yashimye uburyo abajyanama b’ubuzima bafatanya n’abakozi ku bigo nderabuzima gushakisha aho imibu iterera amagi ngo hafatwe ingamba zo kuyirinda hakiri kare. Yavuze ko ibi bikorwa abajyanama b’ubuzima bakora ari indashyikirwa kuko bifasha igihugu mu kuzigama amafaranga menshi yakabaye agenda mu bikorwa byo kuvuza abarwayi…

SOMA INKURU

Kigali: Gupima no gukingira Covid-19 byatangiye gukorerwa ahahurira abantu benshi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 16 hatangijwe igikorwa cyo gukingira COVID-19 kirimo kubera muri za gare zinyuranye zo mu Mujyi wa Kigali kikaba cyatangiriye muri gare ya Nyabugogo.   Iyi gahunda biteganyijwe ko ikorerwa muri gare zose zo mu mujyi wa Kigali aho abagenzi bategera imodoka ari zo gare ya Nyabugogo, Nyarugenge (DownTown), Kimironko, Remera na Nyanza. Gahunda ni  ‘Ikingize utegereje bisi’ . Nkuko byatangajwe kuri twitter ya RBC harimo gutangwa doze ya mbere n’iya kabiri ku bantu bose bafite imyaka 18 kuzamura…

SOMA INKURU

Minisitire Ngamije yerekanye kimwe mu byihishe inyuma y’igwingira ry’abana

Mu gikorwa cyo gutangiza  icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku wa 15 Ugushyingo 2021, Minisitire  w’ubuzima Dr Ngamije Daniel  yatangaje ko hakiri ikibazo gihangayikishije cy’inzoka zo mu nda by’umwihariko ku bana bato n’abakuru muri rusange kuko byagaragaye ko bagira uruhare mu kwanduza abana. Minisitiri w’Ubuzima, yashimangiye ko ikibazo cy’inzoka zo mu nda mu bana bato gihangayikishije kuko abagera kuri 40% bafite izi ndwara ndetse ziri mu bitera ibibazo bikomeye birimo no kugwingira. Ati “Ubushakashatsi twakoze mu bigo by’amashuri aho twagiye dusuzuma umusarane w’abana twasanze abagera kuri 40% bafite…

SOMA INKURU

Ibikorwa bizibandwaho mu cyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi

Muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, abantu barenga miliyoni 11 barimo n’abakuze bazahabwa ikinini cy’inzoka. Iyi ngo ni indwara ihangayikishije haba mu bana n’abakuze Ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ababyeyi bari bazanye abana babo guhabwa inkingo bacikije, kureba uko biyongera haba mu biro ndetse n’uburebure, guhabwa ibinini by’inzoka n’ibindi bigamije kubafasha kugira ubuzima bwiza. Ayinkamiye Denise yagize ati “Inyungu ku buzima bw’umwana wanjye cyangwa abana muri rusange nuko bizabarinda za hato na hato zirimo indwara z’inzoka, imikurire y’umwana wanjye igiye kuba myiza.” Mukankundiye Mathilde ati…

SOMA INKURU

Akarere kaje imbere mu kwishyura mitiweli

Imibare y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rwanda Social Security Board (RSSB) igaragaza ko Abanyarwanda bari ku kigereranyo cya 83,6% bamaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2021/22. RSSB ibinyujije kuri Twitter, yagagaraje ko kuva umwaka wa mituweli watangira ku tariki ya 1 Nyakanga 2021 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2021, akarere ka Gisagara ari ko kari ku isonga mu kugira abaturage bitabiriye ku bwinshi kuko kageze kuri 95,1%. Yagize iti “Uturere dutanu twa mbere mu kwishyura Mituweli ya 2021/22 ku mwanya wa mbere hari Gisagara igeze kuri 95,1% akarere ka…

SOMA INKURU

Umuti uhangana na Covid-19 ku kigero cya 89% wabonetse

Ikinini kizwi nka Paxlovid cyakozwe n’ikigo cya Pfizer, gifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kuremba kubera Covid-19, ndetse kikamurinda kwicwa nayo ku kigero kirenga 89%. Pfizer yakoze uyu muti itangaza ko uzakomeza gukoreshwa n’abantu bamenye ko barwaye Covid-19, aho bafite amahirwe menshi yo gukira iyo ndwara ndetse ntibajye mu bitaro mu gihe bafashe icyo kinini hakiri kare, bakakivanga n’undi muti uzwi nka ritonavir. Kubera ubwizerwe bw’uyu muti, Pfizer yahagaritse amagerageza yari irimo gukora, aho ubu igiye gushaka uburenganzira bwo kugurisha uyu muti wayo ku rwego mpuzamahanga, uburenganzira butangwa n’ikigo kigenzura ibiribwa…

SOMA INKURU

Imirire, ibinyobwa n’imigenzereze yafasha ufite VIH SIDA

Umuntu ufite VIH/ SIDA hejuru yo gufata imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi agirwa inama yo gufata ifunguro riboneye, kuko bituma agira  ubuzima burambye buzira ibyuririzi bya hato na hato bityo akiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange. Nubwo nta funguro ryihariye rigenewe abafite virusi itera SIDA, ariko hari amafunguro y’ingenzi kuri bo cyane cyane afasha mu kongerera ingufu ubudahangarwa bwabo. Tugendeye ku bushakashatsi bunyuranye, tugiye gutangaza  amafunguro nkenerwa ku muntu wamaze kwandura virusi itera SIDA, ndetse n’ufite uwawe wamaze kwandura kuyamutegurira ni ukumwongerera iminsi yo kubaho kandi abayeho neza. Amafunguro y’ingenzi…

SOMA INKURU

Ibyago byikubye inshuro eshanu ku bantu barwaye covid-19

Ubushakashatsi bwamuritswe n’Ikigo gishinzwe kurwanya indwara muri Amerika (CDC) bwagaragaje ko uwigeze kurwara COVID-19 aba afite ibyago byo kongera kuyirwara byikubye gatanu ugereranyije n’uwakingiwe byuzuye. Ku wa 29 Ukwakira 2021 ni bwo hamuritswe iyo nyigo yakorewe ku bafite imyaka 18 kuzamura. Hifashishijwe abajyanywe mu bitaro barwaye COVID-19 bakaba bari barayirwaye na none mu minsi iri hagati ya 90 na 179 mbere y’icyo gihe, n’ababijyanywemo bari barakingijwe inkingo zakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA mu minsi nk’iyo ariko batararwaye icyo cyorezo. Ibyavuye mu nyigo byerekanye ko kuba umuntu yarwara COVID-19 akayikira no…

SOMA INKURU

U Rwanda rwakiriye doze 398,000 z’urukingo rwa COVID-19

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye doze 398,000 z’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer, izi nkingo zikaba zatanzwe n’igihugu cy’u Bufaransa binyuze muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo kuri bose. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije niwe wakiriye izi nkingo ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe u Bufaransa u Bufaransa bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Antoine Anfré. Izi nkingo z’u Bufaransa zije zikurikira izindi zingana na doze ibihumbi ijana icyo gihugu cyahaye u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka,…

SOMA INKURU