Udukingirizo, inzitiramubu n’imiti y’igituntu by’asaga miliyoni 100 byararigishijwe

Udukingirizo tubarirwa mu bihumbi, inzitiramibu n’imiti y’igituntu bifite agaciro k’ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 100 Frw) byari bibitse mu bubiko bw’ikigo gishinzwe ubucuruzi bw’ibikoresho byo kwa muganga muri Kenya byaburiwe irengero. Iyi miti n’udukingirizo bishobora kuba byaribwe bikagurishwa ku bacuruzi b’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga bo muri iki gihugu. Si ubwa mbere hari imiti iburirwa irengero muri Kenya kuko n’umwaka ushize hari ibikoresho byo kwirinda COVID-19 byaburiwe irengero kandi byari biri mu bubiko. Kugeza ubu ntacyo Guverinoma ya Kenya iravuga kuri iki kibazo nubwo UN Global Fund yo yamaze gusaba ko…

SOMA INKURU

RDC: Impanuka za Gari ya moshi zikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko ejo hashize kuwa Gatandatu tariki 12 Werurwe, abantu 61 bishwe n’impanuka ya Gari ya Moshi mu Burasirazuba bw’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bapfuye harimo abagabo, abagore n’abana, mu gihe abagera kuri 52 bakomeretse. Bivugwa ko iyi Gari ya Moshi yari ipakiye abantu benshi mu buryo butemewe n’amategeko bavaga mu Ntara ya Luen berekeza mu Mujyi wa Tenke hafi ya Kolwezi, Umurwa Mukuru w’Intara ya Lualaba mu Majyepfo ya RDC. Impanuka nk’izi za Gari ya Moshi zikunze kuba muri RDC kimwe n’iziterwa…

SOMA INKURU

Umusaruro w’ikigo cyita ku bana bavukana ubumuga bwo mu mutwe kimaze imyaka 18

Ikigo CEFAPEK cyo mu karere ka Kamonyi kimaze imyaka 18 cyita by’umwihariko ku bana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe kugira ngo babashe gukira no gukura neza kuko byari bimaze kugaragara ko banenwa muri sosiyete. Iki kigo giherereye mu murenge wa Gacurabwenge cyashinzwe mu 1998 n’Ababikira bagamije kwita ku bana bafite imirire mibi. Nyuma yaho Leta y’u Rwanda ijyanye iyo serivise mu bigo nderabuzima, cyasigaye gifasha abantu batishoboye n’abanyantege nke. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubuyobozi bw’icyo kigo bwatekereje uko hakongerwa imbaraga mu gufasha abatishoboye n’abababaye kuko bariho ku…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yashimiye uruhare rwa Global Fund mu gusigasira ubuzima mu Rwanda

Mu nama ku buryo bw’ikoranabuhanga itegura iyiga ku igenamigambi rirambye rya Global Fund, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu banyuranye barimo Perezida Macky Sall wa Sénégal unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Umuyobozi Mukuru wayo Peter Sands na Dr Donald Kaberuka uyobora Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango, Perezida Kagame yashimye Global Fund umusanzu wayo mu gusigasira ubuzima mu Rwanda, ihangana n’indwara zirimo n’icyorezo cya SIDA. Perezida Kagame yashimye Global Fund ku mikoranire yayo n’u Rwanda, uyu muryango umaze imyaka isaga 20 ushinzwe ndetse…

SOMA INKURU

Havumbuwe ubwoko bushya bwa omicron bufite ubukana nk’ubwa delta

Laboratoire yo mu Buyapani yavumbuye ko BA.2 ikomoka kuri virusi ya omicron ishobora gutera izindi ndwara zikomeye kandi bigaragara ko ishobora kuburizamo zimwe mu ntwaro z’ingenzi dufite zo kurwanya Covid-19. Abahanga basobanura ko BA.2 ifite ubukana bujya kungana n’ubwa Delta. Ubushakashatsi bwerekanye ko kimwe na Omicron, ifite ubushobozi bwo gucika ubudahangarwa bw’urukingo. Urukingo rushimangira arirwo rwa gatatu rwa Covid-19 rushobora kurinda umuntu BA.2 ku kigero cya 74% nyuma yo kwandura. BA.2 ntikangwa n’imiti imwe n’imwe, harimo sotrovimab na monoclonal ikoreshwa mu kuvura Omicron. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara kuwa…

SOMA INKURU

Amakuru y’ingenzi kuri buri wese mu guhangana na virusi itera SIDA

Virusi itera SIDA ikomeje kuba ikibazo cy’ ubuzima rusange ku isi, icyakora, kubera uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA, kuyipima, gufata imiti igabanya ubukana ndetse kuvura ibyuririzi byayo ku gihe, byatumye virusi itera SIDA itagiteza igikuba mu muryango nyarwanda ariko ntawakwiyibagiza ko igihari nk’icyorezo cyibangamiye ubuzima. Nubwo izi ngamba zose zituma abafite virusi itera SIDA babaho igihe kirekire kandi neza ndetse kuva muri 2005, ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bwakomeje kuguma kuri 3%, mu gihe ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanutse bukava kuri 27/10,000 bukagera ku…

SOMA INKURU

Babiri baguye mu mazi polisi yabarohoye bapfuye

Kuri uyu wa kane, taliki ya 10 Gashyantare Abapolisi bo mu ishami rishinzwe Umutekano wo mu mazi, bazobereye mu gutabara no gushaka abantu cyangwa ibintu byaguye mu mazi (DIVERS), bakuye mu mazi imibiri ibiri y’abantu bari baguye mu mazi. Ku Mugoroba wo ku italiki ya 8 Gashyantare, nibwo uwitwa Niringoyimana Jean Claude w’imyaka 26 yaguye mu cyuzi cyuhira imyaka cya rwabicuma yiyahuye, mu gitondo cy’ejo hashije  kuwa 10 Gashyantare 2022, undi witwa Harindintwari Jean Pierre w’imyaka 23 yaguye mu cyuzi cya bishya arimo kuroba. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo,…

SOMA INKURU

Uwagize uruhare mu kuvumbura virusi itera SIDA yapfuye

Ikinyamakuru France Soir cyatangaje ko Umufaransa Luc Montagnier, umuhanga mu bya virusi ndetse akaba ari nawe wagize uruhare mu kuvumbura virusi itera SIDA (VIH/SIDA) yapfuye kuwa kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, akaba yapfuye afite imyaka 89. Montagnier yatangiye gukora kuri iriya virusi mu ntangiriro y’imyaka ya 1980 mu kigo cy’ubushakashatsi kidaharanira inyungu Institut Pasteur mu Bufaransa. We n’ikipe ye irimo Françoise Barré-Sinoussi baherewe rimwe igihembo cya Nobel mu buvuzi, basuzumye uduce duto twavanywe ku barwayi b’indwara nshya itari izwi. Montagnier na mugenzi we mu 2008 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera…

SOMA INKURU