Albert Agomavi w’imyaka 40 y’amavuko yasanzwe mu cyumba cya hoteli yashizemo umwuka nyuma yo gukoresha umuti utuma umugabo atarangiza imburagihe. Amakuru aturuka mu muryango we aremeza ko uwo mugore yapfuye bari kumwe atari umugore we w’isezerano, ahubwo ni bamwe bicuruza. Byabereye muri Climax Hotel iherereye ahitwa Pokuase mu gace ka Greater Accra mu gihugu cya Ghana. Binjiye muri iyi hoteli tariki 4 Gicurasi 2022, ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Abakozi b’iyi hoteli batangaje ko bumvise uwo mugore atabaza cyane, bagiye kureba basanga umugabo yapfuye aryamye ku gitanda,…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Covid-19 yongeye gufata indi ntera muri Afurika y’Epfo
Abarwayi bashya ba covid-19 bagera ku 9757 babonetse muri Afurika y’Epfo ejo hashize kuwa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, baje basanga abandi 6170 bari banduye ku munsi wari wabanje, kikaba cyarishe abantu barindwi. Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima muri icyo igihugu agaragaza ko umubare munini w’abanduye basanganywe ubwoko bwa COVID-19 buzwi nka Omicron. Kuwa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yari yatangaje ko ubwoko bushya bwa Omicron buzwi nka BA.4 na BA.5 aribwo buri inyuma y’izamuka ry’iki cyorezo muri Afurika…
SOMA INKURUIkibazo cy’abarwayi basiragizwa gishobora kuba kigiye gukemuka
Kugeza ubu ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, kugira ngo byohererezanye abarwayi. Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ubu bufatanye buzarangiza ikibazo cy’abarwayi bakabakaba ibihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa, zimara igihe kirekire, ikaba irimo kureba uko bavurwa mu gihe cya vuba. Ubu bufatanye hagati y’ibitaro bikomeye hano mu Rwanda ije mu gihe wasangaga ahenshi muri ibi bitaro cyane bya Kaminuza bya Butare n’ibitaro bya Kigali hari abantu benshi cyane baba bategereje ko bazerwaho kuri gahunda bawe. Iki kibazo cyatumaga…
SOMA INKURUImikorere n’umusaruro w’Ikigo Isange One Stop bisigaye bihuruza amahanga
Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’Umugore muri Congo Brazaville, Ines Nefer Ingani, n’itsinda yari ayoboye bagaragarijwe uruhare rw’ikigo Isange One Stop Center kiri mu bitaro bya Kacyiru mu gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umusaruro wayo mu guhangana n’icyo cyaha. Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Isabelle Kalihangabo, yagaragaje ko ubusanzwe mu Rwanda Isange one stop center yagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyaha byiganjemo ibirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yakomeje atangaza ko Isange One stop Center itarashyirwaho hari uburyo abahohotewe bitabwagaho ariko wasangaga hari aho badashoboye kugera. Ati “Kugeza…
SOMA INKURUUko yabashije guhangana n’ingaruka zo gufatwa ku ngufu mu myaka 28
Nyuma y’imyaka 28 habayeho Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu Rwanda hagaragara abari abakobwa ndetse n’abagore basambanyijwe n’abicanye babiciye ababo, bamwe muri bo bakaba baratewe inda abanda banakurijemo indwara, ariko hari abemeza ko bitabaciye intege mu rugamba rwo guharanira kubaho kandi neza. Mukampazimpaka warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, kuri ubu akaba atuye mu karere ka Gasabo, yemeza ko yafashwe ku ngufu n’interahamwe zamwiciye umuryango zigera kuri eshatu, afite imyaka 15, bamutera inda yavutsemo impanga ariko banamusigira uburwayi, yemeza ko bitamubujije kwiteza imbere. Ati “Ku…
SOMA INKURUEbola yongeye kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi
Umuntu wanduye Ebola yongeye kugaragara mu mujyi wa Mbandaka uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’intara ya Equateur, nk’uko itangazo ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima “OMS” ryabitangaje. Uwagaragaweho iyo ndwara ni umugabo w’imyaka 31 watangiye kumva ibimenyetso bya Ebola kuya 5 Mata muri uyu mwaka wa 2022. Yagiye kwa muganga kwivuza amaze icyumweru mu rugo yumva ababara, kuwa 21 Mata nibwo yashyizwe mu cyumba cy’indembe ariko nyuma y’umunsi umwe aza gupfa. OMS yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo icyo cyorezo gikumirwe, ndetse ibikorwa byo gukingira bizatangira mu minsi ya vuba…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye gushyigikirwa mu mushinga wo gukora inkingo
Mu gihe igihugu cya Barbados n’u Rwanda bigenda bishimangira umubano, Minisitiri w’Intebe Mia Mottley, yizera ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe ku mpande zombi bushobora gutanga inyungu mu kurwanya Covid-19. Yabigarutseho ubwo Perezida Paul Kagame yagerenderaga icyo gihugu mu cyumweru gishize. Perezida Kagame, ubwo yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi muri Barbados, mu bikorwa by’ingenzi yahakoreye harimo no guhagararira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga. Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi batandukanye, na Minisitiri w’Intebe Mia Mottley, yavuze ko ashishikajwe cyane no kuba igihugu cyo…
SOMA INKURUIcyafashije Mukagasana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi kugarura icyizere cy’ubuzima
Mukagasana Maria warokotse wenyine mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyuma yo kubura umugabo we n’abana babiri bari bafite biciwe aho bari bahungiye mu gikari cya kiriziya ya Cyanika muri Nyamagabe, kongera gutekereza gushaka akabyara byongereye ibyiringiro n’icyizere cyo kubaho. Ku kiriziya ya Cyanika mu gikari cyaho, Mukagasana avuga ko ariho yahungiye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko kuhahungira tariki 21 Mata 1994 wari umunsi warushijeho kuba mubi, ubwo abaGendarme babashukaga ko babarinze babasezeraga, maze abasirikare babagabaho ibitero, babaminjamo urusenda bafatanyije n’interahamwe. Ibi…
SOMA INKURUIbiranga uwahuye n’ihungabana n’icyamufasha
Imitekerereze n’imigirire biranga umuntu wahuye n’ihungabana ifatwa nk’uburwayi butuma umuntu ananirwa kongera kubaho mu buzima bw’umudendezo n’ituze nyuma yo guca mu bibazo bikomeye bikanga gusibangana ku buryo nta munsi w’ubusa atisanga muri ibyo bihe. Bimwe mu bishobora gutera umuntu ihungabana harimo kubura abo akunda iyo bapfuye agasigara wenyine, gukorerwa ihohoterwa, uburwayi, gukubitwa no gukomeretswa, impanuka, guhozwa ku nkeke cyangwa se Ibiza nk’uko tubikesha urubuga Ted.com. Iyo umuntu yanyuze muri bimwe muri ibi bintu, ubwonko bwe akenshi bunanirwa kubyigobotora akisanga abayeho mu buzima bw’ubwoba no kumva ko nta gifasha afite ku…
SOMA INKURUInzitizi mu kwivuza ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona
Bamwe mu bafite ubumuga bukomatanyije burimo ubwo kutumva no kutabona bavuga ko kubera ko nta bumenyi abaganga bafite ku rurimi rw’amarenga bituma batabaha serivise z’ubuvuzi bakeneye uko bikwiriye. Ikibazo kinini kurushaho ngo ni uko na bariya bafite ubumuga batazi kwandika no gusoma kugira ngo babe babona uko babwira abaganga ikibazo cyabo. Muhutukazi Vestine w’imyaka 54, wo mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Gikoma, umurenge wa Ruhango, ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo, witwa Murebwayire Cecille ufite imyaka 18 ,avuga ko we agerageza kwita ku mwana we ariko ngo abandi babyeyi bo…
SOMA INKURU