Ubusanzwe abarwayi ba Diyabete byabasabaga kujya gufata imiti ku bitaro cyangwa ibigo nderabuzima, rimwe na rimwe hari abo wasangaga bitwara amatike menshi ku buryo bishobora kubateza ibindi bibazo birimo ubukene bajya gufata imiti. Ni muri urwo rwego ikigo kimenyerewe mu gukoresha indege zitagira abapilote mu kugeza amaraso ku bitaro biyakeneye, Zipline n’abandi bafatanyabikorwa batangiye ubushakashatsi buzamara amezi atandatu bugamije kureba niba izi ndege zajya zishyira imiti abarwayi ba diyabete mu ngo aho gutegereza kujya kuyifata ku mavuriro. Ni umushinga iki kigo gifatanyije na “Partners In Health”. Ku ikubitiro igerageza ryatangiriye…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Bidasubirwaho byemejwe ko umuntu wa gatatu yakize VIH/SIDA, byagenze gute?
Umugabo wahawe izina rya Duesseldorf yabaye umuntu wa gatatu byemejwe ko atagifite mu maraso ye ubwandu bwa virusi itera Sida, nyuma y’uko ahinduriwe amaraso ku buryo yanavuwe indwara ya cancer ifata mu misokoro izwi nka leukemia. Uyu murwayi wiswe Duesseldorf afite imyaka 53, amazina ye nyakuri ntabwo yigeze atangazwa. Bivugwa ko mu 2008 yapimwe agasanganwa agakoko gatera Sida, hashize iminsi mike, aza gusanganwa leukemia, cancer yo mu marasi yica kubi. Abandi bantu babiri bakize virusi itera Sida na Cancer, ni abarwayi b’i Berlin n’i Londres. Mu mwaka wa 2013, bamuhinduriye…
SOMA INKURUHakozwe ibinini bije gusubiza ihurizo rimaze igihe
Habonetse igisubiza ikibazo kimaze igihe kibazwa na benshi aho wasangaga kuboneza urubyaro hakoreshejwe imiti biharirwa abagore gusa, kuri ubu hakozwe ibinini cyo kuboneza urubyaro cy’abagabo kitarimo imisemburo kikaba kibuza intangangabo gukora urugendo ijya guhura n’intangangore. Ubwoko bushya bw’ikinini cy’abagabo buratanga icyizere nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Nature Communications. Igerageza ryakorewe ku mbeba ryerekanye ko dose imwe y’uyu muti uzwi nka ‘TDI-11861’ ifata intangangabo ikazihagarika mbere, mu gihe na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ntizibashe guhura n’igi ry’umugore. Abashakashatsi bagaragaje ko iki kinini kimara amasaha atatu intanga zidashobora gukora urugendo ngo zijye…
SOMA INKURUIbanga yakoresheje ryamufashije kumarana igihe virusi itera SIDA nta byuririzi
Akenshi usanga uwanduye virusi itera SIDA iyo akibimenya kwiyakira bigorana ndetse bamwe bakarwana no kwimuka cyangwa kujya gufatira imiti kure y’aho batuye, ariko umubyeyi wo mu karere ka karongi yahishuye ibanga ryo kuramba nyuma yo kumenya ko wanduye. Murebwayire utuye mu karere ka karongi yatangaje ko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA mu mwaka wa 2001, nyuma y’urupfu rw’umugabo we wishwe n’ibyuririzi bya SIDA, ngo ariko ibi ntibyamuteye kwiheba no kwiheza nubwo bitari byoroshye yafashe gahunda yo kujya mu mashyirahamwe kandi byatanze umusaruro ukomeye. Ati ” Mu mwaka wa 2001…
SOMA INKURUAmakuru mashya ku mutingito watwaye ubuzima bw’abarenga ibihumbi bine
Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu majyepfo ya Turkiya n’amajyaruguru ya Syria kuko uyu mutingito wishe abantu barenga 4,300 nk’uko abategetsi babivuga, imibare bateganya ko ishobora kwiyongera. Umutingito w’ubukana bwa magnitude 7.8 watigishije ako gace kuwa mbere mu gitondo cya kare mu gihe abantu benshi bari bakiryamye. Undi mutingito wa magnitude 7.5 warongeye urakubita ahagana saa 13:30 ku isaha yaho (Saa 12:30 i Kigali) utuma ibintu birushaho kumera nabi. Abategetsi muri Turkiya bavuga ko abantu barenga 2,900 bapfuye nyuma y’umutingito wa mbere, naho abandi 15,000 bagakomereka. Ijoro ryacyeye benshi baraye hanze batinya…
SOMA INKURUBiyemeje ko abana bafite ubumuga baba igisubizo aho kuba umutwaro
Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abana bafite ubumuga batitabwaho n’imiryango yabo, aho hari ababyeyi badatinya no kubafungirana ari nako bavutswa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego Umuryango Izere Mubyeyi utarebereye iki kibazo ushinga ishuri “Izere Mubyeyi Jya Mbere” ryashyiriweho abana bafite ubumuga cyane cyane bwo mu mutwe batagira kirengera hamwe n’ abatiga ahubwo bagakingiranwa mu nzu. Iri shuri ryashinzwe n’ababyeyi n’inshuti zabo, bagamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugira ngo babone aho bidagadurira, bige nk’abandi hagamijwe kugira ngo bigirire umumaro bo ubwabo ndetse banawugirire umuryango nyarwanda aho…
SOMA INKURUKorera ikomeje guhitana abatari bake
Abantu 1000 bamaze guhitanwa na kolera muri Malawi mu gihe abamaze kuyandura ari 30.621, umubare munini ubayeho muri iki gihugu. Reuters yatangaje ko iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri Malawi, Khumbize Chiponda. Benshi mu bahitanywe na kolera ni abo mu mijyi ibiri ikomeye irimo Lilongwe na Blantyre aho abana baheruka gusubira ku ishuri nyuma y’uko yatinze gutangira mu kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara. Minisitiri Chiponda yasabye abaturage kwitwararika by’umwihariko mu gihe cyo gushyingura abahitanywe na kolera. Yagize ati “Abantu bahitanwa na kolera bashobora gukarabywa n’abavandimwe n’abo mu miryango yabo, akaba…
SOMA INKURUGasabo: Ari mu kaga gakomeye nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga
Nyuma y’ imyaka itanu atotezwa ndetse agatabwa n’umugabo azira kwanga kujugunya umwana we wagaragaweho ubumuga bukomatanyije nyuma y’amezi umunani avutse, kuri ubu Niyindora Jani abayeho mu buzima buhangayikishije ndetse bunagoranye, aho anemeza ko yabuze ubufasha kugeza ku bwemerewe abafite ubumuga. Niyindora Jani umubyeyi w’imyaka 26, utuye mu mudugudu w’Akagarama, akagali ka Gasanze, umurenge waNduba, mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kubyara umwana bagategereza ko azicara bagaheba, nyuma bagatahura ko afite ubumuga bukomatanyije, bigatuma umugabo we afata icyemezo cyigayitse cyo kujugunya icyo…
SOMA INKURURwanda: Uko gahunda yo kwita ku buzima bw’abagore batwite n’abana ihagaze
Igenzura ry’ibanze ku gihe cyo kuva muri Nyakanga 2017 kugeza Kamena 2021, rikorerwa mu bitaro birindwi n’ibigo nderabuzima 12 bibishamikiyeho byo bitaro biri mu turere twa Nyarugenge, Bugesera, Huye, Musanze, Rubavu, Gicumbi na Nyagatare, ryerekanye ko mu myaka itanu ishize hamaze gukoreshwa miliyari 104 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda zo kwita ku buzima bw’abantu by’umwihariko ubw’abagore batwite n’abana ndetse no kubaka ibikorwaremezo kimwe no gushaka ibikoresho bya ngombwa bifasha muri uru rwego. Ni imbaraga zatanze umusaruro ufatika kuko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva icyo gihe umubare w’abagore bapfa…
SOMA INKURUSiporo rusange yitabiriwe na Perezida Kagame na madamu hapimwemo indwara zitandura
Kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanije n’ abaturage muri sporo rusange yo mu Mujyi wa Kigali, ikaba yabaye ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka wa 2023. Muri iyi sporo abaturage b’ingeri zinyuranye bapimwe indwara zitandura harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze. Kuri site ya Gisozi mu bantu bapimwe 115 bapimwe, abarenga 20 basanze bafite ikibazo cy’ ibinure byinshi ku nda, abandi harimo abafite ibiro bitajyanye n’ uburebure, isukari nyinshi mu maraso ndetse n’ umuvuduko w’amaraso. Iyi siporo iba mu…
SOMA INKURU