Raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yaburiye ko hari gututumba amakuba ku isi y’ubucye bw’amazi kandi ko “igihe icyo ari cyo cyose hashobora kubaho ibyago” by’ubucye bw’amazi butewe no kuyakoresha mu buryo burenze urugero no kubera imihindagurikire y’ikirere. Iyi raporo ivuga ko isi “irimo kugenda buhumyi mu nzira iteje ibyago” yo “kuyakoresha bunyamaswa birengeje urugero n’iterambere rirenze urugero”. Iyi raporo yatangajwe ku wa kabiri, mbere yuko haba inama ya mbere ikomeye ya ONU yiga ku mazi ibayeho kuva mu mwaka wa 1977. Intumwa zibarirwa mu bihumbi ziritabira iyi nama y’iminsi itatu i…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Abagore batwite n’abonsa bahuye n’imirire mibi bazamutseho 25%
Umubare w’abagore batwite n’abonsa bahuye n’imirire mibi, wazamutseho 25% mu bihugu 12 byo muri Afurika no muri Aziya, guhera mu 2020, nk’uko byagaragajwe muri raporo ya UNICEF. Iyi ni impuruza yerekana ko hakenewe gushora muri gahunda zijyanye n’imirire iboneye. Iyo raporo yasohotse ku wa kabiri tariki 7 Werurwe 2023, aho UNICEF yavuze ko umubare w’ababyeyi batwite n’abonsa bafite ikibazo cy’imirire mibi wazamutse ukava kuri Miliyoni 5.5 ukagera kuri Miliyoni 6.9 mu myaka ibiri ishize. Mu bihugu byahuye n’ihungabana ry’ubukungu ryiyongereye cyane kubera intambara yo muri Ukraine, amapfa yaturutse ku mihindagurikire y’ikirere,…
SOMA INKURUNi iki kihishe inyuma ku iperereza ry’inkomoko ya Covid-19 ?
Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Werurwe nibwo Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukora iperereza ikamenya inkomoko y’icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka itatu yatangiye kumva abatangabuhamya ba mbere mu mujyi wa Washington, intego ni ugukora isesengura bakagaragaza ahantu nyaho Covid-19 yaturutse. Iyi Kimisiyo yashyizweho igizwe n’abantu 16 bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Byitezwe ko hazavugisha inzobere mu buvuzi, abashakashatsi, abanditsi b’ibitabo, abakora ubucukumbuzi n’abandi. Mu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Iperereza cyo muri AmerikA (FBI) Christopher Wray yatangaje ko amahirwe menshi bayaha kuba iyo virusi yaravuye muri Laboratwari…
SOMA INKURUMalnutrition in pregnancy surges in poor countries
The number of pregnant women and girls who are suffering from malnutrition has soared by 25% in the last two years, the UN children’s agency Unicef says. The world’s poorest regions, such as Somalia, Ethiopia and Afghanistan, have been most affected, its report finds. Unicef estimates that more than one billion women and adolescent girls worldwide are malnourished. It says recent crises including war and Covid have made it increasingly hard for them to get the food they need. Unicef has urged the international community to make food security a…
SOMA INKURUIkoranabuhanga mu buvuzi ryaba igisubizo muri Afurika
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Afurika “Africa CDC”, Dr Ahmed Ogwell Ouma, ubwo yatangizaga gahunda ihamye yo guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byerekeye ubuzima ku mugabane w’Afurika kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2023, yasabye ibihugu bya Afurika guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuvuzi. Dr Ahmed Ogwell yagaragaje ko kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima muri Afurika bigamije guhindura uru rwego n’uburyo ibihugu by’Afurika bihangana n’indwara z’ibyorezo. Yavuze ko Africa CDC iri muri gahunda igamije gufasha umugabane kwigira by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima nka kimwe mu bikunze kugaragaza…
SOMA INKURUImbogamizi mu kwirinda virusi itera SIDA zikomereye urubyiruko rwa Nyakarambi
Mu gasantire ka Nyakarambi gaherereye mu karere ka Kirehe havugwa uburaya bukabije, kugeza ku bana b’imyaka 14 bavugwaho kwishora mu busambanyi. Igitangaje muri iyi santire ni uko aho usanze abakobwa 10 muri bo 5 baba bafite agapira ko kuboneza urubyaro mu kaboko ndetse bakaba bumva ko ari ubwirinzi bubarinda inda na virusi itera SIDA kuko iby’agakingirizo batabikozwa. Ku rundi ruhande abasore baho bagatangaza ko bafite imbogamizi mu kubona udukingirizo. Akarere ka Kirehe, kamwe mu tugize intara y’Iburasirazuba, gafite isantire ya Nyakarambi ihuriramo abanyamahanga banyuranye by’umwihariko abashoferi b’ibikamyo bituruka muri Tanzaniya,…
SOMA INKURUSobanukirwa n’ubwoko bwa kanseri buterwa no kunywa inzoga
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi kuri kanseri mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (CIRC), cyatangaje ko 4% by’abayirwaye bashya muri 2020 byagizwemo uruhare no kunywa inzoga. Muri bo 741.300 (4%) bashya babonetse mu 2020; bagizwe n’abagabo 77% n’abagore 23 %. Kanseri yo mu muhogo ni yo iza imbere ifitwe n’abagera ku 189.700, iy’umwijima ni 154.700, naho iy’amabere ni 98.300. Ibihugu bya Mongolie,u Bushinwa, Maldives, na Romanie ni byo byagararagayemo umubare munini; mu gihe ibihugu by’Abayisilamu nka Kuweit, Libya na Arabie Saoudite byo byabonetsemo bake. Abashakashatsi bakoze iyo nyigo bavuze ko “hakenewe…
SOMA INKURUIkihishe inyuma y’ihungabana mu rubyiruko
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura no kurinda indwara, CDC kigaragaza ko imibare y’abana b’abanyeshuri bugarijwe n’ikibazo cy’ihungabana ryiyongera umunsi ku wundi. Abugarijwe ngo ni abo mu muryango wa LGBTQ, ab’igitsina gore ndetse n’abandi bariterwa no guhezwa bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo. Mu 2021 CDC yatangaje ko 45% by’abanyeshuri bo mu muryango wa LGBTQ bagerageje kwiyahura, mu gihe abana b’abirabura ari bo bagize umubare munini w’abagerageza kwiyambura ubuzima bijyanye n’irondaruhu bakorerwa. Inteko Isinga Amategeko y’u Bwongereza yo yatangiye kuganira ku giciro cyo kujya ku mbuga nkoranyambaga mu kurinda abo bana ndetse mu mwaka…
SOMA INKURUHalf of the world on track to be overweight or obese by 2035
The World Obesity Federation predicts that 51 percent of the world will be overweight, and one in four people will be obese.More than half of the world’s population will be overweight or obese by 2035 without significant action, according to a new report. The World Obesity Federation’s 2023 atlas predicts that 51 percent of the world, or more than four billion people, will be obese or overweight within the next 12 years; of those, nearly two million, or one in four people, will have obesity. Rates of obesity are rising…
SOMA INKURUCongo: Raporo ku basambanya abagore yahishuye amakuru atangaje
Inzobere zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, zagaragaje ko abakozi bagera kuri 83 b’iri shami n’indi miryango y’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu abagore bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izo nzobere zashyizweho kugira ngo rikore iperereza kuri ibyo bibazo, zivuga ko zitumva impamvu kugeza ubu nta muyobozi muri OMS urirukanwa kubera aya marorerwa yakozwe muri icyo gihugu. Zigaragaza ko gusaba imbabazi gusa zo kuba itarakurikiranye ibyo bikorwa ari ubugwari ndetse ko bidafite ishingiro. Ibikorwa ngo byakozwe hagati ya 2018 na 2020 mu gihe…
SOMA INKURU