Mu buzima bwa buri munsi, amatwi ahora akora mu bwiru, adufasha kumva no kugumana ubusabane n’isi yacu. Ariko iyo arwaye, ubuzima bushobora kubiha. Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bice by’isi, indwara y’umuhaha iri mu zihangayikishije abaganga n’abaturage kubera uburyo yibasira mu gitereko cy’ugutwi ikabyara ububabare,amashyira no gucika intege k’ubushobozi bwo kumva. Nk’uko inzobere mu buvuzi zibisobanura, umuhaha uterwa n’ubwandu bwa bagiteri cyangwa virusi, bushobora kuva mu mazuru, mu muhogo cyangwa mu myanya y’ubuhumekero, bukanyura mu muyoboro uhuza ugutwi n’uruhago (Eustachian tube). Iyo uyu muyoboro ufunzwe n’imyanda cyangwa udukoko, amazi…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Rubavu: Ntibafatwa nk’abandi, baratotezwa, intandaro y’ipfunwe ribashora mu kwandura virusi itera SIDA
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, hari itsinda ry’abantu rikomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye zishyira ubuzima bwabo mu kaga, bitewe n’ikibazo kitavugwa kenshi: Ipfunwe n’akato bikorerwa ku baryamana bahuje igitsina bo mu karere ka Rubavu. Rubavu ni kamwe mu turere tw’ubukerarugendo ndetse kanegereye umupaka karangwamo urujya n’uruza. Ni umujyi ukomeye usangamo ba mukerarugendo baturuka imihanda yose banafite imico inyuranye. Muri iryo terambere harimo na serivise z’ubuzima ariko zivugwaho kuba intandaro yo kwiheza ku bantu baryamana bahuje igitsina, bigatuma bahitamo inzira…
SOMA INKURURwanda’s Illicit Drug Market: A Growing Threat to Public Health
In June this year, Rwanda’s Food and Drugs Authority (Rwanda FDA) announced a ban on the importation, distribution, and use of all tablets marketed under the brand name RELIEF, declaring them unregistered and unauthorized for use in the country. From 2019 to 2023, Rwanda FDA removed numerous substandard or illegally imported drugs from the market. According to its 2023–2024 reports, the agency withdrew 14 drugs and two specific drug categories, including tetracycline eye medications, due to safety and quality concerns. Between 2019 and 2023, a total of 106 drugs were…
SOMA INKURUBiryoha akanya gato, bigasiga ubuzima mu kaga: Ingaruka z’ibiyobyabwenge ntizibarika
Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kubaka igihugu gifite imibereho myiza, hari igice cy’abaturage by’umwihariko urubyiruko cyugarijwe n’ingaruka zikomeye zituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ababikoresha babifata nk’inzira yo guhunga ibibazo by’ubuzima, agahinda, ubushomeri cyangwa ibikomere byo mu mutima, nyamara ibyishimo n’ituze biba iby’akanya gato bikurikirwa n’umwijima w’igihe kirekire. Abahanga mu by’ubuzima batangaza ko ibiyobyabwenge, byaba urumogi, inzoga zivanze n’imiti, mugo n’ibindi bidasubiza ikibazo ahubwo birushaho kukiremereza. Ibyishimo by’ako kanya bihinduka ububabare bw’igihe kirekire. Uwo twahaye izina rya Mucyo w’imyaka 29, utuye mu karere ka Gasabo, avuga ko yatangiye kunywa urumogi…
SOMA INKURUAbangavu bo muri Rubavu bishoye mu buraya baratabarizwa
Mu mujyi wa Rubavu hakomeje kugaragara abakobwa b’abangavu harimo n’abafite imyaka 13 bishora mu buraya, abenshi muri bo batangaza ko intandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga ari inzara, ubukene no kubura ababitaho, kugeza ubu bakaba bafite ibyago byinshi byo kwanduzwa virusi itera SIDA n’abagabo bababona nk’umuti. Nk’uko byemezwa na Ugiriwabo Xaverine, uhagarariye Koperative y’abakora uburaya ariko biyemeje kubureka, “Abiyemeje guhinduka Gisenyi”, atangaza ko bamwe muri abo bana bashorwa mu buraya n’imiryango yabo cyangwa bakabura uburyo bwo kubaho bakabukora ku giti cyabo, ariko bari mu kaga ko kwanduzwa virusi itera…
SOMA INKURURubavu: Ubukerarugendo burakataje, ariko hadafashwe ingamba amwe mu macumbi yakwica bucece abayagana
Mu gace gakungahaye ku mutungo kamere, kagaragara nk’isoko y’ubukungu, kamwe mu turere tw’u Rwanda, kishimirwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko muri iyo shusho itatse icyizere, Rubavu iracyafite ikibazo kidakumiriwe vuba cyarangiza bucece ubuzima bw’abahasohokera n’abahatuye. Ikibazo nyiri zina gishingiye ku “AGAKINGIRIZO” nk’imwe mu nkingi za mwamba mu kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Mu mujyi wa Rubavu habera ibirori bitandukanye, ubwiza nyaburanga buganwa n’abaturutse imihanda inyuranye, amajwi y’imodoka n’umuziki byiganjemo, ba mukerarugendo baza mu matsinda. Ariko mu byumba birenga 2,000 by’amacumbi aboneka muri uyu mujyi, hari igikenewe…
SOMA INKURUImwe mu myumvire ibangamira ikoreshwa ry’agakingirizo mu rubyiruko
Mu gihe Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagikora ibishoboka byose bagamije kurwanya ikwirakwira rya virusi itera SIDA n’ubwandu bushya mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko baracyafite imyumvire icumbagira ku ikoreshwa ry’agakingirizo. Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mijyi ndetse no mu cyaro, usanga hari abakibona ko gukoresha agakingirizo ari ugutandukira indangagaciro, abandi bakabona ko kugakoresha bihabanye no kuba ‘umukirisitu’. Isoni, iterabwoba n’inyigisho zidahagije zimwe mu mbogamizi Niyonsenga Clarisse, w’imyaka 22, utuye i Nyamirambo, avuga ko atigeze akoresha agakingirizo mu buzima bwe bwose bw’imibonano mpuzabitsina. Ati:“Nabitekereje rimwe, ariko nari mfite isoni zo kukagura. Numvaga ko…
SOMA INKURUNi iki kihishe inyuma yo kongera kugaragara kwa COVID-19 mu Rwanda?
Mu gihe benshi bibwiraga ko icyorezo cya COVID-19 cyarangiye burundu, hari ibimenyetso bigaragaza ko yongeye kwigaragaza mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Mu byumweru bitatu bishize, ibitaro bikuru bya Kigali (CHUK) hamwe n’ibigo nderabuzima byo mu ntara byatangiye kwakira abarwayi bafite ibimenyetso bya COVID-19, harimo inkorora, umuriro, umunaniro ukabije n’ibibazo byo guhumeka. Icyorezo cya COVID-19 cyongeye gutera impungenge mu Rwanda, ariko ntikiragera ku rwego rw’ihungabana rikomeye. Abaganga n’inzego z’ubuzima barakangurira abaturage kudacogora, kuko uko kwirinda no gukingirwa bigaragaza ko bishobora gutuma iyi ndwara idakwirakwira nk’uko byigeze kuba mbere. Ubuhamya bw’abayirwaye: “Numvaga…
SOMA INKURUUmugore utwite aburirwa gufata ingamba zo kwirinda malariya n’ingaruka zayo
Malariya ni indwara ikomeye cyane mu bihugu bya Afurika n’u Rwanda rudasigaye, aho ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu buzima by’umwihariko ababyeyi batwite n’ubuzima bw’uwo atwite kuko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo. Ingaruka zinyuranye za malariya mu gihe yibasiye umugore utwite Malariya ku mugore utwite ishobora kumutera ibibazo bikomeye, birimo kubura amaraso kuko iyi ndwara itera gusenyuka k’uturemangingo tw’amaraso bigatuma umugore abura amaraso bikaba byateza umunaniro ukabije, gucika integer ndetse n’ikibazo cyo kubura umwuka. Malariya yibasira ubwonko nayo ni ubwoko bukomeye bwa malariya bushobora gutera ibibazo by’ubwonko, harimo no…
SOMA INKURUIcyizere ku rukingo rwa virusi itera SIDA ruri mu igeragezwa- Ubushakashatsi
Urukingo rwa virusi itera SIDA rumaze iminsi ruri mu igeragezwa mu bihugu binyuranye n’u Rwanda rurimo, ubushakashatsi bwerekanye ko iyo rutewe umuntu rukangura uturemangingo dushinzwe ubudahangarwa bw’umubiri bityo rukatwongerera ubushobozi bwo gukora abasirikare barwanya iyi virusi. Uru rukingo rwubakira umubiri ubudahangarwa binyuze mu turemangingo ntirwari rwarigeze rugeragezwa muri Afurika ariko ngo byagaragaye ko rwatanga umusaruro haba ku baturage ba Amerika n’abo muri Afurika. Umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Amserdam, Rogier Sanders, uri mu bakoze igenzura ku igerageza ry’uru rukingo ryakorewe muri Amerika, mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, yatanze icyizere…
SOMA INKURU