Ubwo hatoranywaga 20 bazajya mu mwiherero, ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwatangaje ko buri mukobwa mu bakobwa bari muri iri rushanwa, azahabwa 20% by’amafaranga yinjijwe na Miss Rwanda avuye mu matora. Bivuze ko nibura uwa mbere ariwe Ruzindana Kelia azasubizwa 1.802.220 Frw, mu gihe Muheto azafata 1.654.300 Frw. Muri rusange muri 70.789.800 Frw zashowe n’abakobwa mu matora ubuyobozi bwa Miss Rwanda buzatangamo 14.157.960 Frw. Abakobwa 18 baje biyongera ku babonye itike kubera amajwi menshi harimo Uwimana Vanessa, Bahari Ruth, Uwimana Marlene, Ikirezi Musoni Kevine, Mutabazi Isingizwe Sabine, Kalila Leila Franca, Uwikuzo…
SOMA INKURUCategory: Imyidagaduro
Amateka y’umukobwa ufite ubumuga uri guhatanira kuba Miss Rwanda 2022
Umwihariko n’amateka ya Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva , uri mu bakobwa 9 batsindiye itike yo guhagarira Intara y’Amajyepfo mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022. Mu bakobwa 41 bamaze kubona ’PASS’ mu ntara 4 zigize u Rwanda , harimo umukobwa witwa Uwimana Jeannette wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo nyuma y’ubusesenguzi bw’uko yitwaye imbere y’abagize Akanama Nkempuramaka akaza gukomeza nubwo afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.Uwimana yishimiwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe banasaba ko yazahabwa ikamba rya Miss Popularity ku ikubitiro mbere y’uko hafatwa…
SOMA INKURUImodoka yahembwe mu marushanwa ya Miss yashyizwe ku isoko
Imodoka yahembwe Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa yashyizwe ku isoko mu gihe bateganya kumufasha gushaka indi ihwanyije agaciro n’iya mbere yari yemerewe. Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021, yambitswe ikamba ryo kuba Nyampinga w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukuboza 2021. Muri ibi birori byabereye muri Tanzania, Umunyana yatsinze nyuma yo guhigika abandi bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’ibindi. Ubuyobozi bwa Miss East Africa…
SOMA INKURUYatangaje ko ari mu rukundo nyuma y’ibikomere yahuye nabyo
Mu kiganiro Aline Gahongayire yagiranye na Radio Rwanda cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, yatangaje ko aryohewe n’urukundo muri iki gihe n’umukunzi we mushya ushobora kuba atari uwo mu Rwanda. Uyu muhanzikazi watangiye umuziki afite imyaka 12 y’amavuko, avuga ko aryohewe n’ubuzima bushya bw’urukundo rw’icyanga yinjiyemo kuko yabanje gufata igihe kinini cyo gukira ibikomere by’urukundo rw’ahahise. Gahongayire avuga ko ntawe yakwifuriza gutandukana n’uwo akunda bitewe n’ibihe yanyuzemo. Ati “ Urukundo ni rwiza kubera y’uko ntigeze naba mu rukundo cyangwa se muri ‘relationship’ irapfa nta muntu nifuriza…
SOMA INKURUGrand P yagiye mu bitaro biturutse ku mukunzi we
Umuhanzi wo muri Guinéa akaba n’umuherwe ubana n’ubumuga bw’ubugufi, Grand P, yajyanwe mu bitaro kubera umukunzi we ubyibushye cyane yamwicayeho kubibero bigatuma amatako ye acyebana, maze ntabashe kugenda . Grand P, yamamaye muri Afurika nyuma y’aho avuzwe mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi, ubyibushye bitangaje witwa Eudoxie Yao, aba bombi inkuru yabo y’urukundo yakwirakwiriye mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, hamwe bavuga ko ari couple ihabanye cyane mbese itaberanye. Grand P umukunzi we yamwicariye amatako ahita acyebana Inkuru ya Dailycroc ivuga ko Grand P yacyebanye amatako ari kwishimana n’umukunzi we, Eudoxie…
SOMA INKURUNsengiyumva wamamaye nka Gisupusupu yasabiwe gukomeza igihano
Nsengiyumva Francois wamamaye nka Gisupusupu mu muziki nyarwanda, akaba amaze iminsi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu, yari yajuririye icyemezo cy’ifungwa by’agateganyo, ariko ubushinjacyaha bwakomeje gusabira uyu mugabo gufungwa. Ubushinjacyaha bwasabye umucamanaza gukomeza gufunga Gisupusupu mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, umucamanza ari mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare mu gihe Nsengiyumva Francois yari muri Gereza ya Rwamagana aho asanzwe afungiwe naho Umwunganira mu mategeko Me Nizeyimana Boniface we yari mu biro bye mu mujyi wa Kigali. Nsengiyumva Francois yabwiye umucamanza ko yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze kuko atemera icyaha akurikiranyewho. Nsengiyumva ati “Ntabwo…
SOMA INKURUUbugufi bwe budasanzwe ntibwamubujije kuba icyamamare ku isi
Umuhanzi w’icyamamare muri Hip hop muri Guinée Konakry witwa Moussa Sandiana Kaba wamamaye nka Grand P ari kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye muri Afurika nyuma y’inkuru iri gucicikana ivuga ko yatandukanye n’umukunzi we. Grand P ufite ubugufi budasanzwe muri Weekend ishize nibwo byatangajwe ko yatandukanye na Eudoxie Yao wo muri Côte d’Ivoire, bari bamaze umwaka urenga bakundana. Eudoxie Yao usanzwe ari umunyamideli akaba n’umuririmbyi ni we wagaragaje ko yatandukanye n’umukunzi we kuri Facebook. Yaranditse ati “ Nshaka kubatangariza ko nta mukunzi mfite, kandi ntabwo ndi ku…
SOMA INKURUUmunyamakuru ukunzwe mu Rwanda Isheja Sandrine mu mirimo mishya
Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM, kugeza ubu yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa “Executive Director” w’inama y’igihugu y’abahanzi. Ni nyuma y’aho yari amaze amezi agera kuri atatu Sandrine Isheja na Jean Michel Habineza (umuhungu wa Ambasaderi Habineza Joseph) bari mu kazi ko gufasha mu bikorwa bya buri munsi Inama y’Igihugu y’abahanzi. Jean Michel Habineza umuhungu wa Amb. Habineza Joseph yagizwe Umuyobozi Ushinzwe imishinga mu nama y’Igihugu y’abahanzi. Ni akazi bahawe nyuma y’uko Inama y’Igihugu y’abahanzi isabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubafasha kubona abakozi bahoraho babafasha mu mirimo yo guteza imbere…
SOMA INKURUButera Knowless mu isura nshya mu muziki
Kuwa w’iki cyumweru turi gusoza tariki 14 Kamena nibwo Butera Knowless yashyize ku isoko Album ye ya gatanu yise ‘Inzora’, iriho indirimbo 11, muri zo harimo iyo yise “Asante”, anavuga impamvu Aline Gahongayire ariwe muhanzi wenyine ukora indirimbo zihimbaza Imana yifuje ko bayikorana. Iyi Album kandi iriho indirimbo zirimo ‘Uwo uzakunda’, ‘Akantu’ yakoranye na Social Mula, ‘Up’ yakoranye na Navio na ‘Bado’ yahuriyemo na Ykee Benda bo muri Uganda, ‘Nahise mbimenya’ ye na King James, ‘Confuser’ Platini P, ‘Muzabonana’ na ‘Ikofi’ yahuriyemo Nel Ngabo, Platini P, Igor Mabano na Tom…
SOMA INKURUNyuma yo gufungurwa yahishuye akamuri ku mutima
Ikishaka David umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda nka Davis D, nyuma y’iminsi akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure, akaza kurekurwa n’ubutabera, yahise asohora indirimbo ashimiramo buri umwe wamubaye hafi. Muri iyi ndirimbo Davis D atangira yumvikanisha ko nubwo yatawe muri yombi akanafungwa, ari ikinyoma bamugeretseho, ko atigeze akora icyaha yashinjwaga. Hari aho yagize ati “Inkuru zincira imanza zangize ruharwa nta mpaka.” Muri iyi ndirimbo Davis D ashimira buri umwe wamubaye hafi, ku ikubitiro ahera k’uwitwa Paccy wamuhaye ikaze muri gereza aho yari…
SOMA INKURU