Intambwe ya Taekwondo yatumye yemererwa indi nkunga ikomeye

Nyuma yo gushima intera u Rwanda rugezeho mu iterambere ry’umukino njyarugamba “Taekwondo”, ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (World Taekwondo/WT) ryemeye gutanga indi nkunga ikomeye, irimo ibyuma by’ikoranabuhanga, ibibuga bigezweho byo gukiniraho, umusanzu mu kwigisha uyu mukino mu mashuri abanza n’ibindi.   Ibyo ni bimwe mu byavuye mu biganiro Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF), Bagabo Placide n’intumwa yari ayoboye bagiranye n’Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’iyo mikino ku Isi, ubwo basuraga icyicaro cyaryo kiri i Seoul muri Korea y’Epfo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/8/2018.   Bagabo yatangaje ko mu…

SOMA INKURU

Rayon Sports na Kiyovu Sports mu rubanza

Rayon Sports na Kiyovu Sports bongeye gutumizwa n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ngo hakemurwe burundu ikibazo cy’ubugambanyi bushingiye ku ngobyi y’abarwayi “Ambulance” bwavuzwe hagati y’aya makipe yombi ahagana mu mpera za shampiyona ishize. Amakuru agera ku umuringanews.com avuga ko ayo makipe yombi agomba kwitaba ubuyobozi bwa FERWAFA kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2018, kugirango hakemurwe bya burundu ikibazo cya mpaga Kirehe FC yateye Kiyovu Sports ku munsi wa 27 wa shampiyona. Ikibazo aya makipe yatumirijwe cyatangiye kuwa 18 Kamena 2018, ubwo Kiyovu Sports yaterwaga mpaga…

SOMA INKURU

Iserukiramuco “Kigali Up” ryasojwe mu mpaka hagati y’abaritegura na Polisi

Umunsi wa nyuma w’Iserukiramuco “Kigali Up” wari waryoheye bake bari baryitabiriye, ariko wasojwe n’impaka hagati y’abariteguye ndetse na Polisi y’u Rwanda, nyuma y’aho igitaramo kirengeje amasaha yari yagenwe maze bikaviramo umwe mu bahanzi kuzimirizwaho ibyuma akiri ku rubyiniro. Kuva kuwa 26 Nyakanga 2018, i Kigali haberaga iserukiramuco ryiswe “Kigali Up”, ryasojwe mu ijoro ry’uyu wa 28 Nyakanga, gusa umusozo ntiwabaye mwiza kuri bamwe, kuko umwe mu bahanzi b’ibyamamare bari bategerejwe yahuye na kirogoya mu gutaramira abari aho. Ubwo Jah Bone D, umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu njyana ya Reggae yari…

SOMA INKURU