Ifungwa rya Bobi Wine byamaganiwe kure n’ibyamamare binyuranye

  Abahanzi b’ibyamamare mu bice bitandukanye by’Isi bagaragaje ko nabo batishimiye na gato ifungwa rya Bobi Wine n’uburyo yakorewe iyicarubozo bagasaba ko yahita arekurwa. Abahanzi bakomeye barimo Chris Martin, umuririmbyi ukomeye cyane mu itsinda rya Coldplay; Chrissie Hynde wo mu itsinda rikomeye ku Isi The Pretenders; Peter Gabriel; Angelique Kidjo; Femi Kuti umwana wa Fela Kuti;;k;k[] Brian Eno; Damon Albarn n’abandi. Ababa bahanzi n’abandi bagera kuri 50 basinye ibaruwa isaba Leta ya Uganda ko yarekura Bobi Wine kandi ko “bamaganye mu buryo bweruye ifatwa, ifungwa n’itotezwa ndetse n’ibikorwa bibabaza umubiri…

SOMA INKURU

Zari yahishuwe uwo abona nk’umugabo mwiza

Mu gihe abantu benshi bari basanzwe bazi ko umunyamideli w’umuherwe Zari Hassan akunze gushakana n’abagabo b’abakire, kuri ubu uyu mugore yahishuye ko yigeze guteretwa n’abasore b’abakene cyane, ibi akaba yarabitangaje mu kiganiro yagiranye na “NBS”, aho yavuze ko hari abasore badafite amafaranga bamuterese cyera mbere yo guhura na Ivan Ssemwanga ndetse na Diamond, akaba yaranashimangiye ko icy’ingenzi atari ubutunzi ahubwo ngo bisaba ko abantu bahura bahuje maze bagakundana. Yagize ati:”umuntu aba akeneye umuntu umutega amatwi, ntabwo amafaranga ari ngombwa cyane,njye nari nsanzwe mfite amafaranga, ndetse nananyuze mu buzima buciriritse ntacyo…

SOMA INKURU

Umuraperi Fireman yatawe muri yombi

Kuri ubu amakuru ahari kandi yizewe ava mu nshuti za Fireman ni uko umuraperi  yatawe muri yombi akaba afungiye aho bita kwa Kabuga, bikaba bivugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, uyu muraperi amaze iminsi ibiri afashwe akaba yarafatiwe i Kanombe aho yabaga . Ibi bikaba bibaye hari hashize amezi abiri uyu muraperi Fireman afunguwe, aho nanone yari amaze iminsi isaga makumyabiri muri iyo gereza yo kwa Kabuga akurikiranyweho nabwo icyaha cyo gukoresha ibyobyabwenge, icyakora icyo gihe uyu muraperi akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana. Mu…

SOMA INKURU

Urujijo rwakuweho ku byavugwagwa k’umuraperi Jay Polly

  Tariki 13 Kanama 2018 ni bwo Jay Polly wakunzwe na benshi yagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri aryozwa gukubita no gukomeretsa umugore we babyaranye, akamukura amenyo abiri. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Kanama 2018 nibwo hacicikanye amakuru avuga ko umuraperi Tuyishime Josua wamamaye nka Jay Polly yafunguwe ku wa mbere w’iki cyumweru. Mu kiganiro kihariye Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’inkiko , Harrison Mutabazi, yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko Jay Polly yagejejwe mu rukiko ku wa 13 Kanama 2018 akaba azasomerwa…

SOMA INKURU

Umuhanzikazi Marina yerekeye muri Uganda mu gitaramo

Iki gitaramo Marina agiye kwitabira cyateguwe na Judith Heard umunyamiderikazi w’icyamamare muri Uganda ugiye guhuriza Marina na Dr Jose Chameleone mu gitaramo kizabera i Kampala kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018. Ni ubwa mbere Marina kuva yakwinjira mu muziki agiye gutaramira hanze y’u Rwanda mu gitaramo yatumiwemo cyane ko kuva yatangira umuziki muri 2016 atari yakaririmbiye hanze y’u Rwanda kabone ko mu Rwanda ho ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe Uyu muhanzikazi yahagurutse mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2018 aho yari yerekeje…

SOMA INKURU

Nkusi uzwi ku izina rya Rutura yashimishije abatari bake i Bujumbura

Nkusi Arthur yerekeje i Burundi mu mpera z’iki Cyumweru aho yari agiye kwitabira igitaramo cya Kigingi Summer Commedy. Nkusi Arthur akaba yarahuye n’abandi banyarwenya banyuranye Kigingi yatumiye baturuka mu bihugu binyuranye. Iki gitaramo Nkusi Arthur yitabiriye cyabaye ejo hashize ku wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018 akaba yasusurutsaga abamuherukaga mu myaka itanu ishize ni ukuvuga mwaka wa 2013. Nk’uko bigaragara mu mashusho twabashije kubona uyu munyarwenya yishimiwe bikomeye mu gihugu cy’Uburundi nk’uko yari yadutangarije ko agiye kongera gushimisha abarundi cyane ko muri iyo myaka ishize atajya i Burundi uyu munyarwenya ukomeye…

SOMA INKURU

Icyihishe inyuma yo kutabyara kwa Wema Sepetu

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi, Wema Sepetu yabajijwe mu buryo bwimbitse ikibazo ubuzima bwe bufite ku buryo atabasha gusama maze avuga ko ari uburwayi busanzwe ku bagore, abajijwe ubwoko bw’indwara arwaye, Wema Sepetu asubiza bwangu ati “Reka mpite nshyira hanze ukuri abantu bamenye impamvu, njye mfite uburwayi butuma udusabo tw’intanga ngore zanjye tumeneka bigatuma igihe habaye imibonano hataba uburumbuke.” Wema Sepetu yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ko ubwo aheruka kujya mu Buhinde yari yagiye kwikuzamo nyababyeyi ahubwo ngo “yari ukwibagisha mu mwanya ufite ikibazo gituma atabona urubyaro”. Yagize ati “Urabizi mu…

SOMA INKURU

Abahanzikazi b’abanyarwanda baciye agahigo

Ni ku nshuro ya gatanu hagiye gutangwa ibihembo bya Africa Muzik Magazine Awards bihurizwa hamwe n’iserukiramuco ry’indirimbo. Bizatangirwa Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika muri Leta ya Texas, mu Mujyi wa Dallas kuwa 07 Ukwakira 2018, muri iryo hatana hakaba mu batoranyijwe harimo abahanzikazi b’abanyarwanda Knowless Butera n’itsinda rya Charly na Nina n’umubyinnyi Sherrie Silver. Aha bahanganye n’abandi barimo Julina Kanyomozi, Rema, Sheebah Karungi, bo muri Uganda, Victoria Kimani, Akothee bo  muri Kenya, Nandi na Vanessa Mdee  bo muri Tanzaniya. Nta muhanzi w’umugabo ukomoka mu Rwanda, ugaragara ku rutonde rw’abahatanira ibi…

SOMA INKURU