Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo yari ageze muri kimwe mu bihugu by’Afurika ari kugiriramo uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi igera kuri 5 yagaragaye yatwawe n’uburanga bw’igiti giteye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Libre ville Iki giti kiri mu bitatse iki gihugu cya Gabon kikaba mu shyamba riri hafi y’uyu murwa mukuru, kikaba kimaze imyaka isaga 700 muri aka gace. Ni igiti kiri mubitatse iri shyamba kuko ba mukerarugendo bava hirya no hino baqje kureba ako kataraboneka k’igiti kiri mubikuze kurusha ibindi kuri uyu mubumbe w’isi dutuye. Perezida Macro ari mur’Afurika muruzinduko…
SOMA INKURUCategory: Utuntu n’utundi
Abapolisi babiri bafatanyije kwiba ihene
Hagaragaye ifoto y’Abapolisi babiri b’Igipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye kwiba itungo ry’umuturage. Hatangajwe icyo aba bapolisi bitwaje ngo bibe iyi hene. Ni ifoto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza aba bapolisi babiri umwe afashe amaguru undi afashe amaboko, batwaye iyi hene. Bamwe mu bagize icyo bayivugaho, bavuze ko bidatunguranye kuko izi ngeso mbi zimenyerewe ku bo mu nzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Si rimwe cyangwa kabiri hagaragara abapolisi cyangwa abasirikare bo muri Congo mu bikorwa nk’ibi by’ubusahuzi, kuko bagaragaye kenshi kuva muri iki Gihugu…
SOMA INKURUYakatiwe igifungo kigeretse ku kindi
Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly aherutse gusaba ko yagirwa umwere mu rubanza yaregwagamo gufata ku ngufu hamwe no gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14. Kuri ubu yahamwe n’ibi byaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 muri gereza. Kuwa 23 Gashyantare 2023 umucamanza wa Leta ya Chicago, Harry Leinenweber yasomeye mu rukiko imyanzuro y’urubanza rwa R.Kelly, aho yavuzemo ko R.Kelly yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa batandatu (6) bari hagati y’imyaka 14 na 16 barimo n’umwana yari yarabyaye muri batisimu (His Goddaughter) akamufata ku ngufu mu mwaka…
SOMA INKURUBidasubirwaho byemejwe ko umuntu wa gatatu yakize VIH/SIDA, byagenze gute?
Umugabo wahawe izina rya Duesseldorf yabaye umuntu wa gatatu byemejwe ko atagifite mu maraso ye ubwandu bwa virusi itera Sida, nyuma y’uko ahinduriwe amaraso ku buryo yanavuwe indwara ya cancer ifata mu misokoro izwi nka leukemia. Uyu murwayi wiswe Duesseldorf afite imyaka 53, amazina ye nyakuri ntabwo yigeze atangazwa. Bivugwa ko mu 2008 yapimwe agasanganwa agakoko gatera Sida, hashize iminsi mike, aza gusanganwa leukemia, cancer yo mu marasi yica kubi. Abandi bantu babiri bakize virusi itera Sida na Cancer, ni abarwayi b’i Berlin n’i Londres. Mu mwaka wa 2013, bamuhinduriye…
SOMA INKURUSenateri w’umugore yasohowe igitaraganya
Gloria Orwoba uri mu bagize Sena ya Kenya yasabwe gusohoka mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko ku mwambaro we hagaragayeho ikizinga cy’amaraso. Nyuma yo gusohorwa mu Nteko Ishinga Amategeko, uyu mugore yabwiye BBC ko atewe ishema no kuba yatinyuye abana b’abakobwa baterwa ipfunwe no kujya mu mihango. Yakomeje avuga ko iki kizinga cy’amaraso yakibonyeho mbere y’uko yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ariko afata umwanzuro wo gukomeza imirimo ye cyane ko asanzwe akora ubukangurambaga bufasha abakobwa kudaterwa ipfunwe no kujya mu mihango. Ati “Nahisemo gukomeza kuko buri gihe nkora ubukangurambaga bwo…
SOMA INKURUPasiteri yapfuye yiyahuye
Pasiteri wo muri Mozambique yapfuye agerageza kwisonzesha iminsi 40 ngo agere ku muhigo wagezweho na Yezu/Yesu ku musozi wa Elayono uvugwa muri Bibiliya. Urupfu rwa Francisco Barajah, wari pasiteri akaba n’uwashinze itorero ry’ivugabutumwa rizwi nka ‘Santa Trindade Evangelical Church’ ryo mu ntara ya Manica, rwagati muri Mozambique, rwemejwe ku wa gatatu. Yapfuye ubwo yari arimo kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi cyane. Nyumay’iminsi 25 yo kwisonzesha, yari yaratakaje ibiro byinshi kuburyo atari agishobora guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa kugenda n’amaguru. Hashize iminsi nyuma yaho, abihatiwe na…
SOMA INKURUHatangajwe ko yapfuye batangiye imyiteguro yo kumushyingura basanga ari muryerye
Umukecuru, Ku wa Gatandatu ushize tariki 4 Gashyantare nibwo umukecuru w’imyaka 82 wo muri New York mu mujyi wa Long Island byatangajwe ko yapfuye ndetse hatangira imihango yo kwitegura kumushyingura, ariko yasanzwe ari muzima nyuma y’amasaha atatu abaganga bemeje ko yapfuye. Nyuma y’amasaha atatu abaganga bongeye kumupima, basanga agihumeka nk’uko Polisi yabitangaje. CNN yatangaje ko uwo mukecuru yahise asubizwa kwa muganga kugira ngo yitabweho. Hahise hatangizwa iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze ngo hatangazwe ko umukecuru yapfuye kandi akiri muzima. Ubushinjacyaha bwa New York bwatangaje ko iperereza rigamije guhoza amarira…
SOMA INKURUDore urutonde rw’imijyi myiza ku isi upfuye utayisuye waba wihombeye
Abanyamakuru 50 bamaze imyaka 20 bazenguruka isi bicaye batoranya imijyi 7 buri wese yagakwiriye kugeramo mbere y’uko apfa. Reba Imijyi 7 batoranyije: 1. Paris, France Umujyi wa Paris mu Bufaransa uzwi “nk’umujyi w’Urumuri” wahuriweho na benshi bemeje ko uberamo ibirori n’ibyishimo kurusha ahandi,ikirenzeho uryoheye abakundana. Urimo ibintu bizwi cyane nka Tour Eiffel,La Louvre,Musée de l’Orangerie,iduka rikomeye rya Île Saint-Louis na Canal St. Martin yizihira abakundana. 2. Rome, Italy Uyu mujyi wo mu Butaliyani witwa Umujyi w’itekaryose ndetse uhasanga Vatican,Sistine Chapel,n’inzoga iryoha cyane ya Brunello di Montalcino n’ibindi. 3. New York…
SOMA INKURUGashyantare: Ukwezi karundura ku buzima bw’abanya Ukraine
Minisitiri w’ingabo wa Ukraine yatangaje ko Uburusiya burimo gutegura igitero rurangiza gishya, aburira ko gishobora gutangira tariki 24 z’uku kwa Gashyantare. Oleksii Reznikov yavuze ko Moscow yakusanyije ibihumbi by’ingabo kandi ishobora “kugerageza ikintu” ku isabukuru y’umwaka umwe itangije iyi ntambara. Icyo gitero kandi ngo cyaba kijyanye no kwizihiza “umunsi mukuru wo kurengera igihugu” mu Burusiya wizihizwa n’igisirikare tariki 23 Gashyantare. Perezida Zelensky yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ati: “Uburyo bwonyine bwo guhagarika iterabwoba ry’Uburusiya ni ukubutsinda. N’ibifaru. N’indege. Na misile ziraswa kure.” Ukraine yongeye gusaba bushya indege z’intambara ngo biyifashe kwirinda…
SOMA INKURUBirashoboka kwirinda indwara y’urukundo (indege)
Iyi ndwara izwi ku izina ry’indege iterwa no kuba umuntu aba yifitemo urukundo rwinshi ariko umukunzi we akaba atamuri hafi muri icyo gihe cyangwa se hari umuntu akunda ariko we atakwiyumvamo. Amakuru dukesha urubuga aufeminin, aratangaza ko hari ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko umuntu yarwaye indwara y’urukundo (indege). Muri ibyo bimenyetso harimo Kubabara umutwe, kubabara mu nda, kudashaka kurya, kugira ibicurane kandi utari usazwe ubirwaye, kugira isesemi, kwigunga, kugira umunabi hamwe no kurira ku bantu b’igitsina gore. Ibyafasha umuntu wagaragayeho ibimenyetso by’indwara y’indege Kuganira n’inshuti ze ndetse no gutemberana na zo,…
SOMA INKURU