Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa niyo yateye mpaga Rayon Sports, nyuma yo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro. Intare FC izakina na Police FC muri 1/4. Umwanzuro wamaze gufatwa, amakipe yombi ategereje amabaruwa ayamenyesha. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gushaka ikipe ikomeza muri ⅛ hagati ya Rayon Sports na Intare FC, iyi kipe yambara ubururu n’umweru igiye guterwa mpaga, hakomeze Intare FC. Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko biramutse bikurikije amategeko, ntacyo umwanzuro waba utwaye. Yagize ati “Kugeza ubu twe twiteguye gukina umukino, kubera ko nta…
SOMA INKURUCategory: Utuntu n’utundi
Kigali: Ntibagishaka kwitwa indaya
Bamwe mu bakorera uburaya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, batangaza ko bahisemo guhindura izina ry’indaya bakitwa “ Indangamirwa” kuko ari iri izina ribahesha agaciro rinagaragaza ko hari byinshi bahuriyeho. Indangamirwa ni izina rikoreshwa n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kugaragaza abantu b’intore mu byiciro runaka. Umugore w’abana babiri utuye mu murenge wa Gikondo, mu karere ka Kicukiro, atunzwe no kwigurisha, ahamya ko nyuma y’aho basigaye bitwa Indangamirwa hari icyo byahinduye mu buzima bwabo. Undi mukobwa ukorera uburaya i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, yemeza ko abantu benshi basigaye…
SOMA INKURUGeneral Muhoozi Kainerugaba yateguje igitaramo kidasanzwe
General Muhoozi Kainerugaba, yateguje ko hagiye kuba igitaramo kidasanzwe, cyo kwishimira izahuka ry’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko ari cyo cya mbere gikomeye muri uyu mwaka, anahishura abahanzi b’ibirangirire bazaba bakirimo. General Muhoozi Kainerugaba wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yagize uruhare runini mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi, byari byanatumye Ibihugu byombi bitagenderana. Kuva tariki 31 Mutarama 2022, abatuye ibi Bihugu by’u Rwanda na Uganda bisanzwe bifatwa nk’ibivandimwe, bongeye kugenderana, nyuma y’igihe gito General Muhoozi agiriye uruzinduko…
SOMA INKURUBafatanye bari guca inyuma abo bashakanye none kubatandukanya byabaye ihurizo kubera amikoro
Umugabo wo mu gace kitwa Mtendere kari mu nujyi wa Lusaka muri Zambia yafatanye n’umugore w’abandi yari ari gusambanya none baheze mu bitaro by’ako gace kubera kubura akayabo baciwe n’ushaka kubatandukanya. Ibi byabaye kuwa Kabiri w’iki cyumweru ahagana saa mbili z’ijoro ubwo aba bombi barimo guca inyuma abo bashakanye bananirwa kurekurana. Abantu barahuruye ku bwinshi na polisi irahagera bose basanga aba bantu bafatanye nta warekura undi. Umwe mu batangabuhamya witwa Noami Sinkamba yabwiye Diamond TV news,yo muri Zambia ko uyu mugore atazi amazina ukomoka ahitwa Chongwe yahuye n’aka kaga kubera…
SOMA INKURUPolisi ya Dubai yataye muri yombi uwigize umusabirizi kandi ari umuherwe
Polisi ya Dubai yataye muri yombi umusabirizi wari wigize nk’umuntu wacitse akaguru yahishe amafaranga yo muri iki gihugu angana n’ibihumbi 300, ni ukuvuga arenga miliyo 89 z’amanyarwanda yayahishe mu nsimburangingo itari iy’ukuri. Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa kane w’icyumweru gishize na Polisi ya Dubai bivugwa ko ari umuco umaze gusakara mu banyamahanga bajya muri iki Gihugu. Ikinyamakuru Gulf News kivuga ko uyu mugabo winjiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu afite viza yo gusura, yafatiwe aho yasabiraga imfashanyo hafi y’imisigiti ndetse no mu duce dutuwemo n’abantu benshi, ahita yoherezwa…
SOMA INKURUUmupolisi yarashwe ahita apfa ubwo yateraga akabariro
TimesLive yatangaje ko Bwana Judas Chiloane w’imyaka 60, umuyobozi muri polisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ahitwa Bushbuckridge,muri Afurika y’Epfo bivugwa ko yarasiwe mu ntebe z’inyuma z’imodoka ya Ford Ranger bakkie ubwo yari ashishikaye ari kwiha akabyizi n’umukunzi we. Icyakora ngo abarashe ntacyo batwaye umukunzi w’uyu mupolisi. Ku wa mbere, tariki ya 15 Werurwe,nibwo abantu babiri bakekwaho icyaha, Charles Mbungeni Mabuza na Howard Mashego bakekwaho ubwo bwicanyi, bagejejwe imbere y’urukiko. Kapiteni Dineo Sekgotodi, umuvugizi wa Polisi ya Hawks yagize icyo avuga ku byabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 16…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 55 akatiwe urwo gupfa urukiko rwaba rugiye kwisubiraho
Urukiko Rukuru rwa Tokyo mu Buyapani kuri uyu wa Mbere, rwategetse ko Iwao Hakamada wakatiwe igihano cyo gupfa mu 1968, urubanza rwe rusubirwamo ndetse mu gihe rugitegerejwe akaba arekuwe. Ni icyemezo cyashimishije abantu b’ingeri zitandukanye nk’umuryango we n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu. Mu mateka y’Isi bivugwa ko Hakamada ari we muntu umaze imyaka myinshi muri gereza akatiwe igihano cy’urupfu, nyuma y’uko yari yashinjwe kwica umuryango w’uwari umukoresha we. Uyu mugabo w’imyaka 87 yari umuteramakofi yakatiwe iki gihano nyuma yo gushinjwa kwica uwari umukoresha we n’umugore n’abana babiri babo, nyuma…
SOMA INKURUGeneral Muhoozi mu nkundura yo kwamagana abatinganyi
General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni,yinjiye mu nkundura yo kwamagana ubutinganyi aho yavuze ko nta kintu kiryoha kurusha umugore ku isi. Uyu mujenerali uzwiho kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambagGeneral a by’umwihariko kuri Twitter, yavuze ko ubutinganyi ari icyaha ndetse ababujyamo batazi uburyohe bw’umugore. Yagize ati “Ubutinganyi ni igicumuro! Imana yagennye ko abagabo bagomba kubana n’abagore, abagore na bo bakabana n’abagabo. Nta kintu kiryoha kurusha umugore kuri iyi si.” General Muhoozi yibukije abagabo n’abasore ko batagomba kugwa muri izi ngeso mbi zamamajwe n’abanyaburayi ngo babe bakundana…
SOMA INKURUIcyamamare mu gusetsa yazengurutse imihanda yambaye akenda k’imbere gusa
Umufana wa Manchester United yazengurutse imihanda igize umujyi wa Eldoret muri Kenya yambaye hafi ubusa, nyuma yo kurahira ko ikipe ye nitsindwa na Liverpool muri Premier League azazenguruka yambaye ubusa. Nyuma yo kunyagirwa ibitego 7-0,uyu mugabo usanzwe ari umunyarwenya ku izina rya ‘Gogo Small’ yahiguye umuhigo yahize yambara pamperise yonyine, azenguruka umujyi wose. Nubwo benshi bari bazi ko yabivuze yikinira, uyu mugabo yahise akuramo imyenda yose yambara pampers arangije afata ifirimbi agenda arivuza muri uyu mujyi wa gatanu mu bunini muri Kenya,uherereye mu birometero 400 uvuye I Nairobi. Uyu munyarwenya…
SOMA INKURURubavu: Yaguye igihumure ubwo yabonaga abaje kumusenyera inzu
Mu gitondo cyo kuwa kane tariki 2 Werurwe 2023, nibwo ubuyobozi bw’akagari bufatanyije n’ubw’umurenge basenyeye Bwana Niyibizi wo mu kagari ka Gisa, mu murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu, uvuga ko yatanze 100.000Frw ngo yubake, yahise agwa igihumure ubwo bamusenyeraga. Uyu muturage avuga ko yagishije inama ubuyobozi bw’akarere ku cyo yakora ngo yubake ngo bumugira inama yo gutanga ibihumbi 100 FRW arabikora ariko ngo yatunguwe no kubona baje bakamusenyera. Abaturage babwiye Radio&TV10 dukesha iyi nkuru ko iyi nzu bayisenye harimo umugore we n’umwana we. Umugore w’uyu mugabo yagize ati…
SOMA INKURU