Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe, yatangaje ko guverinoma yabaye ihagaritse gahunda yo kuzamura imisoro y’ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’amezi atandatu, igitekerezo cyari cyateje imyigaragambyo imaze iminsi mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu, Minisitiri w’Intebe akaba yanashimangiye ko uburakari bw’abaturage bukwiriye kumvikana ko ndetse ibiganiro hagati y’impande zombie ari ingenzi. Mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo, yatangaje ko amezi atandatu yo gutegereza arubahirizwa ku kuzamura imisoro y’ibikomoka kuri peteroli kimwe n’izamurwa ry’ibiciro by’amashanyarazi na Gaz, no ku mabwiriza yo kugenzura imyotsi y’imodoka. Yagize ati “Abafaransa bambaye ama-jilet y’umuhondo bakunda igihugu…
SOMA INKURUCategory: Amakuru yo mu Mahanga
Batatu bamamazaga umukandida watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi barishwe
Amakuru atangazwa n’ ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ni urupfu rw’abantu batatu biciwe i Kasai mu mpera z’ icyumweru gishize. Iyicwa ry’aba bantu batatu ryanemejwe n’ imiryango yabo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu. Uko ari batatu biciwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi Ramazani Shadary. Agace ka Kasai biciwemo gakunzwe kumvikanamo ibibazo by’ umutekano muke uterwa n’inyeshyamba zirimo Mai Mai na ADF naru zikomoka muri Uganda. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa biherutse gutangaza ko Ramazani ushyigikiwe na Joseph Kabila wahoze ari…
SOMA INKURUPerezida Museveni yatangaje icyo atarakora kuva yabana n’umugore we
Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje, Perezida Museveni ni umugabo warahaniye impinduramatwara, mu buyobozi bwe akarangwa no gushyigikira iterambere ry’ umugore akabashyigikira muri gahunda zo kurwanya ubukene, n’ ibyorezo ngo byashoboka ko aya magambo yatangaje yaba yatengushye abagore, ubwo yari kumwe n’abashoramari b’ urubyiruko I Kampala yagize ati “Mu myaka 45 maranye na Mama Janet sindakandagira mu gikoni. Abatware b’ ingo ntibajya mu gikoni kandi niko bikwiye kugenda”. Ibi yabivuze abihuza no kuba abakozi ba Leta badakwiye kubifatanya na gahunda zo gushaka amafaranga (ubushabitsi). Perezida Museveni yavuze ko muri iki gihugu hari…
SOMA INKURUArabie Saoudite yahakanye uruhare rwayo mu iyicwa rya Jamal Khashoggi
BBC yatangaje ko Arabie Saoudite yahakanye ivuga ko umuryango w’Ibwami uri ku butegetsi nta ruhare wagize mu iyicwa ry’uyu munyamakuru Jamal Khashoggi, ibwegeka ku ntasi zayo zataye umurongo. Byemezwa ko ku ikubitiro, Arabie Saoudite yahakanye yivuye inyuma ko itazi ibyabaye kuri uyu munyamakuru, ariko umushinjacyaha w’iki gihugu ubu noneho avuga ko iyicwa rye ryari ryagambiriwe. Ubwo yafataga ijambo ku wa gatandatu mu nama mu gihugu cya Bahrain, Adel al-Jubeir yashinje ibitangazamakuru by’i Burayi no muri Amerika gutwarwa n’amarangamutima mu buryo bitangaza inkuru zijyanye n’iyicwa ry’uyu munyamakuru. Ibi akaba yarabitangaje nyuma…
SOMA INKURUUmufasha wa Perezida Macron yamuvuzeho byinshi bibangamira abo bakorana
Brigitte Macron umufasha wa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko azi neza ko abakorana n’umugabo we Macron babangamiwe n’imyifatire ye yo kwiyemera, guhubuka cyane ndetse no gukunda ibyubahiro ariko badatinyuka kubimubwira. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien, uyu mugore w’imyaka 65 y’amavuko yavuze ko ariwe wenyine ukunze gucyaha umugabo we ariko bagenzi be bakorana bakicecekera kandi babangamiwe. Muri iyi minsi bivugwa ko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron atabanye neza n’abo bakorana kuko mu minsi ishize aba Minisitiri 2 bakomeye baherutse kwegura babitewe n’uko uyu mugabo abasuzugura. Brigitte Macron asa nk’uwakajije ikibazo kuri…
SOMA INKURUYanenze Imana yatumye abaho imyaka igera ku 129
Umukecuru w’Umurusiya ukuze kurusha abandi ku isi,witwa Koku Istambulova w’imyaka 129 yavuze ko iyi myaka amaze ari igihano cy’Imana kuko yishimye rimwe gusa ubwo yinjiraga mu nzu yiyubakiye nyuma yo kugaruka mu Burusiya avuye muri Kazakhstan aho bari baroherejwe na Stalin washinje abaturage bo mu gace k’iwabo ka Chechen kuba ibyitso by’aba Nazi. Koku yabwiye abanyamakuru bari kumukoraha icyegeranyo ko yahoze yifuza gupfa ariko bitamukundiye ndetse anenga cyane Imana yatumye abaho igihe kinini mu buzima bubi cyane. Koku Istambulova ufite imyaka 129 nk’uko bigaragazwa n’impapuro za pansiyo ndetse na pasiporo…
SOMA INKURUNyuma yo kumenyekana nk’umusitari Zari yahawe inshingano n’igihugu avukamo
Mu ntangiro z’iki Cyumweru turimo, nibwo umunyamidelikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda ndetse akaba yaramenyekanye cyane ubwo yabanaga n’icyamamare muri muzika Diamond ndetse bakanabyarana abana babiri Zari Hassan yari yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko hari ikintu gikomeye agiye gukorana n’igihugu cye cya Uganda anashyiraho ifoto ari kumwe na Minisitiri Godfrey Kiwanda uyobora Minisiteri yamuhaye akazi. Nyuma gato nibwo byaje kumenyekana ko yahawe akazi ko kumenyekanisha ubukerarugendo bw’igihugu cye cya Uganda. Hassan Zari ufite inkomoko muri Uganda ariko kuri ubu akaba utuye muri Afurika y’Epfo, yagizwe Ambasaderi mu kumenyekanisha…
SOMA INKURUAbafite indoto zo kujya gutura muri USA, amarembo bayafunguriwe
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko itangije visa lottery, izahesha viza abanyamahanga 50,000 mu mwaka wa 2020, bazatoranywa ku bw’amahirwe. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafunguye uburyo buhesha abanyamahanga kuzajya gutura no gukorera muri Amerika mu mwaka wa 2020 buzwi nka “Green card”. Kwiyandikisha bikorerwa kuri internet, bikaba byaratangiye ku wa 2 Ukwakira 2018, bikazasozwa kuwa 6 Ugushyingo 2018, mu bihugu bifite abaturage bemerewe kugerageza aya mahirwe, harimo n’u Rwanda. Amabwiriza akurikizwa mu kwiyandikisha muri DV-2020 ni amwe ku bantu bose, gahunda ya ‘Green card’ yatangiye mu myaka 30 ishize hagamijwe…
SOMA INKURU