Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryemeje ko indwara ya Ebola imaze gufungirwa mu gace gato cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo nta kwirara kuko ishobora kwibasira ahandi. Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Dr Michael Ryan, yabwiye abanyamakuru i Genève ko imbaraga zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya Ebola muri aka karere bikomeje gutanga umusaruro. Yagize ati “Ntabwo umuntu yavuga ko iki cyorezo cyarangiye, ntabwo ari byo. Biragoye kuvuga aho kizongera kugaragara, ariko tumaze gukumakumira virusi yayo mu gace gato cyane, ubu igisigaye ni uko tugomba kwica…
SOMA INKURUCategory: Amakuru yo mu Mahanga
Icyo Tshisekedi yijeje abo mu Burasirazuba bwa Congo bamaze imyaka 25 baratereranywe
AFP yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ubwo yari i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo afungura Laboratwari ipima umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, yatangarije abaturage ko yiteguye no kuba yapfira mu rugamba rwo kugarura umuteno muri ako gace. Ati “Urugamba rwacu ruzaba ari urwo kugarura amahoro, amahoro asesuye, amahoro akenewe ku mutekano w’igihugu cyacu. Muri urwo rugamba munyizere, niteguye no kuba napfa kugira ngo agerweho.” Ubwo yiyamamarizaga kuyobora RDC umwaka ushize, Perezida Tshisekedi yavuze ko azanashyira ibirindiro…
SOMA INKURURuswa iravuza ubuhuha mu gihugu cya Kenya kugeza mu nsengero
Kiliziya gatolika mu gihugu cya Kenya itangaza ko ikibazo cya ruswa cyamaze no kugera mu nsengero zayo, ubuyobozi bwa kiliziya bakaba batangaje ko iki kibazo bagiye kukirwanya bivuye inyuma mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere. Kiliziya Gatorika yo muri kiriya gihugu ikomeza itangaza ko insengero zose zayo ziri mu gihugu zizashyirwamo itsinda rishinzwe kurwanya ruswa ku buryo rizajya ritahura ahavuzwe ruswa hose. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho bamwe mu banyapolitike bo muri iki gihugu, usanga bazana mu nsengero zayo amafaranga y’inkunga nyamara barayabonye mu buryo butemewe. Twabibutsa ko raporo yasohowe…
SOMA INKURURDC: Ibyishimo ni byose nyuma yo kubona umuti wa Ebola
Itangazo rusange ry’imiryango irimo OMS na UNICEF ryishimiye ibyatangajwe n’abashinzwe ubuzima mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko abantu 1 000 bavuwe bagakira indwara ya Ebola bakava mu bigo bavurirwagamo bagataha. David Gressly umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola mu muryango w’Abibumbye, avuga ko buri umwe muri aba bakize ari impamvu itera imbaraga abakozi bahanganye na Ebola. David Gressly avuga ko nubwo Ebola yagabanutse cyane ariko urugamba bariho rutararangira, gusa ko ubu hari uburyo bufite bukomeye bwo kuyirwanya. Hagati muri Kanama herekanwe abantu ba mbere bari barwaye…
SOMA INKURUAmabanga y’ubutegetsi bwa Tshisekedi yashyizwe hanze
Uwahoze ari Minisiti w’intebe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Adolphe Muzito kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2012, yatangaje amabanga menshi y’ubwiru yihishe ku ngoma ya Perezida Felix Tshisekedi, aho yahishuye ko uyu muperezida yahinduye intego yari afite ataragera ku butegetsi, ku buryo yabaye igikoresho cy’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Joseph Kabila. Adolphe Muzito agira ati “Tshisekedi asigaye avuga ururimi rwa Kabila ku buryo yabaye nk’igipupe cy’ingoma yatambutse na Kabila ubwe.” Nk’uko Politico.CD ikomeza ibitangaza, Adolphe Muzito ashinja Kabila kwivanga muri bagenzi be bari bafite umugambi wo gushakira…
SOMA INKURUUmuryango wa Mugabe watunguranye ku byemezo bijyanye no kumushyingura
Mwishywa w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yatangarije BBC ko nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi ry’Intwari za Zimbabwe riri mu Mujyi rwagati i Harare, ibi bikaba bitangajwe nyuma y’aho uyu muryango wa nyakwingendera wari warafashe icyemezo cy’uko agomba kuzashyingurwa mu rugo rwe ku ivuko, gusa washimangiye ko nta bantu bazawitabira ahubwo bizaba mu muhezo hari abo mu muryango we gusa. Umuvugizi w’Umuryango wa Robert Mugabe, Leo Mugabe, yavuze ko gushyingura bitazaba ku cyumweru nk’uko byari byitezwe. Kuri uwo munsi hazabaho umuhango uzitabirwa n’abantu bose wo kumusezeraho ariko ko atazahita ashyingurwa.…
SOMA INKURUAfurika y’Epfo: Kwivuguruza ku ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga
Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byavuze ko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo risobanura ko ‘Afurika y’Epfo atari igihugu cyo guhohotera abanyamahanga, buri muntu wese ufatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amategeko azahanwa.” Nubwo inzego z’umutekano zivuga ko nta bikorwa byo kwibasira abanyamahanga byabaye, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa we aherutse kuvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma abantu bagaba ibitero ku nzu z’abanyamahanga cyangwa kwibasira ibikorwa byabo. Yavuze ko “Nta mpamvu n’imwe yakumvikanisha ibikorwa byo kwigabiza ingo n’ibigo by’ubucuruzi by’abanyamahanga, nk’uko nta mpamvu iyo ariyo yose yasobanura urwango rwagirirwa abanyamahanga cyangwa…
SOMA INKURUUko imihango yo gusezera no gushyingura ufatwa nk’intwari ya Zimbabwe iteye
Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe azashyingurwa ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 nk’uko byemejwe n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’igihugu cye.Mugabe wari ufite imyaka 95 yitabye Imana ku wa 06 Nzeri mu bitaro byo muri Singapore aho yari yaragiye kwivuriza kuva muri Mata. Uyu mugabo yayoboye Zimbabwe imyaka 30 ava ku butegetsi mu Ugushyingo 2017 nyuma yo kotswa igitutu n’igisirikare bikarangira yeguye. Inyandiko igenewe Abadipolomate babarizwa muri Zimbabwe bandikiwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, igaragaza ko imihango yo gusezera bwa nyuma kuri Mugabe iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 14…
SOMA INKURUU Bwongereza mu bihe bitabworoheye
Umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’Inteko mu byumweru bitanu wafashwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johson nk’ugamije guha abadepite igihe gito cyane cyo kuganira ku rugendo rwo kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu kizwi nka Brexit, mu gihe hasigaye ibyumweru icyenda gusa ngo itariki ntarengwa ya 31 Ukwakira u Bwongereza bwahawe igere, byakurikiwe n’imyigaragambyo y’impande zinyuranye. Ni igikorwa cyateje imyigaragambyo ikomeye, aho abayitabiriye bakoraga ibimenyetso by’ibyo bise “gushyingura demokarasi”, bavuga ko ubutegetsi bwabo buhiritswe, ndetse ko bagiye kwitabaza inkiko mu guhagarika icyo cyemezo. Iki cyemezo cyanahawe umugisha n’Umwamikazi…
SOMA INKURUBurundi: Perezida Nkurunziza yagize icyo atangaza ku matora y’umwaka utaha
Mu ijambo yagejeje ku barundi ku munsi w’ejo tariki ya 20 Kanama 2019, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka ine atorewe kuyobora u Burundi manda we yita iya kabiri ariko hari abayita iya gatatu, Perezida Nkurunziza Pierre yavuze ko ibisigaye agiye kubikora muri iyi minsi mike isigaye ngo amatora abe, ngo ibyo atagezeho azabiharira abazamusimbura ku butegetsi. Nkurunziza yongeye kumenyesha Abarundi ko atazongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi, akaba yamenyesheje ko ibizaba bisigaye kugerwaho bizakorwa n’abazamukorera mu ngata, nk’uko abarundi bavuga ngo “Ntawupfa abimaze”’. Yagize ati “ibizoba bisigaye navyo bizokorwa n’abazodukorera mu ngata”.…
SOMA INKURU