Sarkozy muri gereza: Uko ubuzima bwe bwahindutse isomo rikomeye ku bayobozi b’i Burayi

Mu masaha ya saa tatu n’igice z’amanywa kuwa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, nibwo urusaku rw’imodoka n’abanyamakuru rwuzuye umuhanda ugana kuri gereza “Prison de la Santé”, imwe mu magereza akomeye yo mu Mujyi wa Paris. Mu modoka yijimye, irinzwe bikomeye, niho Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’Ubufaransa, yari yicaye agiye gutangira igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itanu. Ni amateka mashya mu Bufaransa: Perezida wayoboye igihugu hagati ya 2007 na 2012 abaye uwa mbere winjiye muri gereza kubera ibyaha by’iperereza, kwakira amafaranga binyuranye n’amategeko no kurigisa umutungo. “Byari nk’inzozi mbi” Claire Dubois,…

SOMA INKURU

Papa Leo XIV mu rugendo rwo kunga isi: Turikiya na Liban zirasabwa kuba ishusho y’amahoro

Ni uruzinduko rudasanzwe ruzaba hagati ya 27 Ugushyingo n’itariki ya 2 Ukuboza 2025, aho Papa Leo XIV azasura Turikiya na Liban, ibihugu byombi bifite amateka akomeye mu bijyanye n’imibanire y’abakirisitu n’abayisilamu. Ni nyuma y’amezi 4 atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi, akaba ari ubwa mbere agiye mu rugendo rwo hanze y’u Butaliyani, rugamije gushyigikira ubutumwa bw’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge hagati y’amadini y’amahanga atandukanye. Mu minsi ine azamara muri Turikiya kuva tariki 27 kugeza tariki 30 Ugushyingo, Papa Leo XIV azaganira n’abayobozi b’amadini n’abayobozi b’igihugu ku bufatanye mu kubaka isi itekanye hagati…

SOMA INKURU

EU ishinjwa kudatanga inkunga ihagije, yo igasaba ko u Burusiya bwishyura ibyo bwangije muri Ukraine

Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushinzwe ububanyi n’amahanga, Kaja Kallas, yavuze ko inkunga itangwa na EU kuri Ukraine igamije kuyifasha guhangana n’u Burusiya ikiri munsi cyane y’iyo igihugu gikeneye. Ibi yabigarutseho kuwa 30 Kanama 2025, mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize EU. Kallas yavuze ko icyuho kiri hagati y’inkunga ihari n’iyo Ukraine ikeneye gikomeje kuba kinini, asaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo iki kibazo gikemuke vuba. Ati: “Nibyo, ibihugu byinshi byabigaragaje. Tugomba gushaka inkunga yihuse, kuko icyuho kiriho ni…

SOMA INKURU

Igisirikare cya RDC mu mayira abiri: Byinshi kuri dosiye y’abasirikare bashinjwa umugambi wo guhirika Tshisekedi

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushakisha amahoro n’umutekano mu gihe cy’impinduka zitoroshye, urubanza rw’abasirikare bakuru bashinjwa umugambi wo gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi rwafashe indi ntera. Ubushinjacyaha bw’igisirikare bwasabye Urukiko Rukuru rwa gisirikare gufatira abo bofisiye ibihano bikomeye, birimo gufungwa imyaka 15, kwirukanwa mu ngabo no kwamburwa amapeti. Abashinjwa barimo Brigadier General Ericsson Bakati, Lt Col Gervais Malaji, Majors Jean-Marie Kasereka, Philippe Mambolo na Paluku, ndetse na Lieutenants David Lusenge na Kakule. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Gen Maj Cyprien Muwau, bwemeje ko aba bose bagize uruhare…

SOMA INKURU

Isiraheli: Benjamin Netanyahu akomeje kugira ibibazo nyuma yo gutangaza igabwa ry’ibitero kuri Gaza

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, kuri iki cyumweru nimugoroba yakoze ikiganiro n’itangazamakuru, asobanura impamvu ashyigikiye umugambi we wo gufata Umujyi wa Gaza. Ibi bibaye mu gihe amajwi yo kwamagana uko ibintu bimeze mu rwego rw’ubutabazi muri ako gace ka Palesitina akomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga. Netanyahu yavuze ko umugambi mushya w’igisirikare cya Isiraheli wo gufata Umujyi wa Gaza utagamije kwigarurira Gaza, ahubwo ko Isiraheli nta yindi nzira ifite uretse kurangiza akazi kandi ko ari inzira nziza yo kurangiza intambara. Ibi yabivuze mu gihe Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yari…

SOMA INKURU

Bitunguranye Amerika yahagaritse visa ku Barundi by’agateganyo

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Bujumbura kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, yavuze ko hakomeje kugaragara ibikorwa bihonyora amategeko agenga viza, ari na byo byatumye hafatwa iki cyemezo guhagarika by’agateganyo itangwa rya visa ku baturage b’u Burundi Rigira riti: “Kubahiriza amabwiriza ya viza si ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ni inshingano rusange z’’igihugu.” Nubwo Ambasade itigeze ivuga ibyaha runaka byihariye byakozwe cyangwa uko byakozwe, yasobanuye ko imyitwarire y’abantu bamwe ishobora kugira ingaruka ku gihugu cyose. Iki cyemezo kije gikurikirana…

SOMA INKURU

Ikiriyo cy’uwahoze ari perezida wa Zambia cyasubitswe bitunguranye

Mu gihe Zambia yari mu bihe by’amarangamutima yo gusezera kuri Dr. Edgar Lungu Chagwa wahoze ari Perezida w’iki gihugu, habaye impinduka zidasanzwe zatumye gahunda yari iteguwe na Leta ihagarara, biturutse ku kutumvikana gukomeye hagati y’ubutegetsi n’umuryango wa nyakwigendera. Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 5 Kamena 2025, ahatangiriye ibiganiro hagati y’impande zombi ku bijyanye no kumucyura no kumushyingura mu cyubahiro. Gusa, imishyikirano ntiyagenze uko byari byitezwe. Ku wa 18 Kamena, ubwo igihugu cyari cyiteze kwakira umurambo wa Lungu ku kibuga cy’indege cya Lusaka, ibintu byahindutse. Umuryango we watangaje…

SOMA INKURU

Ubudahangarwa bwa Joseph Kabila mu maboko ya Sena!

 Ubushinjacyaha bw’Igisirikare cya RDC bwasabye Sena gukuriraho ubudahangarwa nka Senateri uwahoze ari perezida w’iki gihugu Joseph Kabila kugira ngo bumukurikiraneho icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Ubushinjacyaha buhuza ibi byaha n’uruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata 2025. Bwagaragaje ko ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ari mu buyobozi bw’iri huriro. Abasenateri 40 ni bo bagize Komisiyo yihariye ya Sena ishinzwe gusuzuma niba senateri Kabila Joseph wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza…

SOMA INKURU

U Bufaransa bwakuye akarenge mu bufasha bw’intambara bwageneraga Ukraine

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko igihugu cye kigeze aho kidashoboye kongera gutanga ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine, kuko bwamaze kugera ku ntambwe ntarengwa mu byo bushobora gutanga. Mu kiganiro yahaye televiziyo TF1 ku wa Kabiri, Macron yavuze ko u Bufaransa bwashyize imbaraga nyinshi mu gushyigikira Ukraine kuva intambara yaterwa na Russia yatangira, ariko ko ubushobozi bw’igihugu bwe bugenda bugabanuka. Yagize ati: “Twakoze ibishoboka byose. Nta kindi dushobora gukora tutisubijeho. Tugomba no kurengera inyungu n’umutekano wacu bwite.” Ibi bibaye mu gihe U Bufaransa buri mu bibazo by’ubukungu bikomeye: umwenda…

SOMA INKURU

Ingamba nyinshi zafatiwe abimukira bari muri Amerika

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gushyira igitutu ku bimukira batujuje ibyangombwa, kuri iyi nshuro hatangajwe ko abazibwiriza kuva muri Amerika, bemerewe amahirwe yo kugaruka muri iki gihugu ndetse bagahabwa ibyangombwa mu gihe byagaragara ko ari abantu beza, bakunda iki gihugu. Minisitiri Noem yatangaje ko umwimukira utemewe n’amategeko uzamenyesha leta ko ashaka gusubira mu gihugu yaturutsemo, azahabwa tike y’indege imucyura ndetse n’amadolari igihumbi. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Kristi Noem, yatangaje ko kwibwiriza kuva muri Amerika ari bwo buryo bwiza ku bimukira batemewe n’amategeko kuko ari bwo bwabarinda gutabwa muri yombi. Hari…

SOMA INKURU