Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko igihugu cye kigeze aho kidashoboye kongera gutanga ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine, kuko bwamaze kugera ku ntambwe ntarengwa mu byo bushobora gutanga.
Mu kiganiro yahaye televiziyo TF1 ku wa Kabiri, Macron yavuze ko u Bufaransa bwashyize imbaraga nyinshi mu gushyigikira Ukraine kuva intambara yaterwa na Russia yatangira, ariko ko ubushobozi bw’igihugu bwe bugenda bugabanuka.
Yagize ati: “Twakoze ibishoboka byose. Nta kindi dushobora gukora tutisubijeho. Tugomba no kurengera inyungu n’umutekano wacu bwite.”
Ibi bibaye mu gihe U Bufaransa buri mu bibazo by’ubukungu bikomeye: umwenda wa Leta wageze kuri 110% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, naho icyuho cy’ingengo y’imari kirenze 5,8% mu 2024, nyamara amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ateganya ko kitagomba kurenga 3%. Ikindi ni uko ubukungu buteganyijwe kuzazamuka ku kigero kiri munsi ya 1% mu 2025.
Guhera mu 2022, u Bufaransa bumaze guha Ukraine intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro gasaga miliyari 4,1 z’amadolari ya Amerika, nk’uko bitangazwa na Kiel Institute.
Icyakora, hari Abafaransa batari bake banenga iyi politiki ya Macron, bavuga ko ashyira imbere intambara ya Ukraine aho kwita ku bibazo bikomeye byugarije igihugu imbere mu gihugu.
INKURU YA TUYISHIME Eric
