Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, kuri iki cyumweru nimugoroba yakoze ikiganiro n’itangazamakuru, asobanura impamvu ashyigikiye umugambi we wo gufata Umujyi wa Gaza. Ibi bibaye mu gihe amajwi yo kwamagana uko ibintu bimeze mu rwego rw’ubutabazi muri ako gace ka Palesitina akomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga.
Netanyahu yavuze ko umugambi mushya w’igisirikare cya Isiraheli wo gufata Umujyi wa Gaza utagamije kwigarurira Gaza, ahubwo ko Isiraheli nta yindi nzira ifite uretse kurangiza akazi kandi ko ari inzira nziza yo kurangiza intambara.
Ibi yabivuze mu gihe Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yari iteranye mu buryo bwihutirwa i New York iganira ku bibazo biri muri Gaza, aho umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri ONU yaburiye ku cyago gishya cyakwaduka kikagira ingaruka mu karere kose igihe uyu mugambi wakwemezwa.
Kuri ubu, ibikorwa bya gisirikare bya Isiraheli muri ako gace ka Palesitina bimaze guhitana abarenga 60.000, abenshi muri bo bakaba ari abasivili, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Hamas gishinzwe ubuzima, amakuru yemezwa ko yizewe na ONU. Muri Gaza, nyuma y’amezi 22 y’intambara, abarenga miliyoni 2 b’Abapalestina bari mu kaga ko kwicwa n’inzara nk’uko ONU ibivuga.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli yasobanuye birambuye umugambi mushya w’ingabo mu gace ka Palesitina, nk’igisubizo ku kunenga kwinshi kwaturutse hanze y’igihugu.
Gukuraho intwaro muri Gaza
Natanyahu ati: “Twamaze kurangiza igice kinini cy’akazi. Kuri ubu 70 kugera kuri 75% bya Gaza biri mu maboko y’ingabo za Isiraheli. Ariko haracyari ibice bibiri bikomeye: Umujyi wa Gaza n’inkambi zo hagati.”
Akomeza agira ati: “Umugambi mushya w’ingabo ntugamije kwigarurira Gaza, ahubwo ugamije kuyambura intwaro. Icya mbere, ni ugukuraho intwaro za Hamas. Icya kabiri, kurekura imfungwa zose. Icya gatatu, gukuraho intwaro muri Gaza. Icya kane, Isiraheli igasigara ifite ububasha bukuru ku mutekano. Icya gatanu, gushyiraho ubuyobozi bw’abasivili butari ubw’Abisiraheli kandi butuje.”
Yakomeje atangaza ko bazabikora babanza gufasha abaturage kuva ahari intambara bagana ahantu hateguwe hizewe, aho bazahabwa ibiribwa bihagije, amazi n’ubuvuzi.
Netanyahu yasezeranyije inzira zizewe ndetse no kongera umubare w’ahakwirakwizwa imfashanyo za GHF [umuryango uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli] hamwe n’itangwa ry’imfashanyo mu kirere.
Yavuze ko ibi byose bizarangira mu gihe gito kuko bashaka kurangiza intambara (…). Ati: “Tuzayitsinda, dufite cyangwa tudafite inkunga y’abandi,” nubwo uyu mugambi we wamaganwe mu gihugu no hanze yacyo.
Gutabarwa kw’imfungwa n’imyigaragambyo
Itangazo ry’uyu mugambi kuwa gatanu ryateye impungenge imiryango y’abantu bafashwe ku ngufu muri kiriya gitero cya Hamas cyabaye kuwa 7 Ukwakira 2023 muri Isiraheli, aho benshi babifata nko kubacira urwo gupfa. Hamas yaburiye ko igitero gishya cyavamo igihano cyo gupfa kuri abo bafashwe.
Ku wa gatandatu nimugoroba, abantu ibihumbi mirongo bavugiye muri Tel Aviv basaba amasezerano yo kugarura imfungwa zose harimo 27 zabonetse ko zapfuye nk’uko igisirikare kibivuga mu mwanya wo guhagarika intambara muri Gaza.
Abanyapolitiki bo ku ruhande rutavuga rumwe n’uyu mugambi, bakomeje kuwurwanya bivuye inyuma. minisitiri w’Imari Bezalel Smotrich yagize ati: “Minisitiri w’Intebe n’Inama y’Abaminisitiri batanze igihugu mu maboko y’abananiwe.” Itamar Ben-Gvir, minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, yongeyeho ati: “Ndashaka Gaza yose, kwimura abaturage no kuhashyira abimukira bacu.”
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe, Yair Lapid, yavuze ko uyu mugambi ari icyago gikomeye, ashinja guhamagara abasirikare 430.000 ku munota wa nyuma no gusenyera igihugu imbere.
Imiryango y’imfungwa ivuga ko iki cyemezo “kizica abari bazima kandi abapfuye bakazimira burundu,” nk’uko byatangajwe na Einav Zangauker, umubyeyi umwe mu bafite abo mu miryango bafashwe. Yasabye abantu gukora igitero cy’ubukangurambaga cyo guhagarika imirimo ku cyumweru gitaha.
Kuwa 7 Ukwakira 2023, igitero cya Hamas cyatangije iyi ntambara cyahitanye abantu 1.219 ku ruhande rwa Isiraheli, abenshi muri bo bakaba ari abasivili, nk’uko imibare ya AFP ishingiye ku makuru ya Leta ibigaragaza.
Kuwa 10 Kanama 2025, inzego za Gaza Civil Defense zatangaje ko abantu 27 bishwe n’ingabo za Isiraheli, barimo 11 barashwe bari bategereje imfashanyo hafi y’ibigo bya GHF.
INKURU YA TUYISHIME Eric
