Abakozi bubaka umuhanda uhuza umurenge wa Nyamyumba na Brasserie mu gitondo cyo kuri uyu 8 Ukwakira 2021 bahagaritse imirimo bajya kwigaragambiriza ku biro by’abakoresha babo. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe muri aba bakozi bagaragaje ko bafunze urugi rw’igipangu abakoresha babo bakoreramo, bavuga mu ijwi rirenga ngo ‘uburenganzira bw’abakozi bwubahwe’. Aba bakozi bavuga ko abakoresha babo batinze kubahemba amafaranga bakoreye mu kubaka rigoles z’uyu muhanda w’ibilometero 3,5 kandi ariho bari biteze gukura amafaranga yo kujyana abana ku mashuri. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent yabwiye itangazamakuru ati…
SOMA INKURUCategory: Amakuru mashya
Minisitiri Dr Biruta mu ruzinduko muri Turkiya rwitezweho byinshi
Kuva tariki ya 5 Nzeri 2021, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Turkiya ku butumire bwa mugenzi we Mevlut Cavusoglu. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turukiya ivuga ko ba minisitiri bombi bazaganira ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi, ku iterambere rigezweho mu karere buri gihugu giherereyemo ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Muri uru ruzinduko Minisitiri Dr. Vincent Biruta amaze guhura n’abayobozi batandukanye . 🇷🇼 🇹🇷 Minister @Vbiruta met with @SerkanKayalar_ President of @Tika_Turkey. The two exchanged on potential areas of cooperation between The Government of…
SOMA INKURUGisozi: Fuso yacitse feri ihitana abantu
Mu kagari ka Musezero, mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari yacitse feri igwa hejuru y’inzu eshatu, ihitana abantu babiri barimo umugore wari umucuruzi n’umuzamu we wacungaga butike. Ahagana saa Munani z’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021, nibwo iyi Fuso yarenze umuhanda igwa ku nzu ziri munsi yawo. Inzu zangiritse harimo iyacururizwagamo inyama, iduka ndetse n’inzu yari ituwemo n’umuryango w’abantu batatu. Iyi modoka yari ipakiye ibiti byinshi ikimara kugwa hejuru y’izi nyubako, umubyeyi witwa Mukeshimana…
SOMA INKURUUNDP ku bufatanye n’u Buyapani bateye u Rwanda inkunga
Mu gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza Isi, Leta y’u Rwanda na yo ikomeje gukaza ingamba zo kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu ndetse no guhangana n’ingaruka gikomeje guteza zirimo iz’ubukungu n’imibereho y’abaturage. Kubera ubukana bwacyo, guhangana na cyo bisaba ubushobozi buhambaye burimo ibikoresho byabugenewe. Ibi binasaba ubufasha bw’abafatanyabikorwa batandukanye kuko COVID-19 yagaragaje ko itacika hatabayeho ubufatanye bw’Isi. Ni muri urwo rwego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), ku bufatanye na Leta y’u Buyapani, rikomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo. Binyuze muri UNDP, Leta y’Ubuyapani yatanze inkunga isaga…
SOMA INKURUAbaturage bo mu murenge wa Kimisagara baratabaza
Abaturage bo mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe n’abajura babategera mu nzira bitwaje ibintu bitandukanye birimo inzembe n’ibyuma bikomeretsa bakabambura ibyabo. Bamwe mu batuye muri uyu murenge babwiye itangazamakuru ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo kubera abajura basigaye bitwaza imbaho bateyemo imisumari bakabategera mu nzira bakabambura. Bemeza ko muri uyu murenge wa Kimisagara ubujura bumaze gufata indi ntera kubera ko ubu hari n’abajura bitwaza inzembe bagategera abantu bari kuvugira kuri telefone mu nzira bakazibakebesha bagahita bakashikuza telefone bakiruka. Ngo iki kibazo kitavugutiwe umuti byabagiraho ingaruka nyinshi…
SOMA INKURUHuye: Yakubitiye umugabo we mu nzira aramuhashya
Umugore bakunze kwita Nyirambegeti utuye mu murenge wa Huye, mu karere ka Huye, yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yagiye atabimumenyesheje kandi yari amaze igihe amwihanangirije. Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu mudugudu wa Kabutare, mu murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira. Amakuru agera ku IGIHE ko avuga ko n’ubusanzwe umuryango w’aba bantu ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita. Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 27 ararangisha abo yaburanye nabo
Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, yasigiye Abanyarwanda ibikomere bitandukanye haba ku mubiri no ku mutima, birimo n’ibyatewe n’uko hari abayirokotse baburanye n’imiryango yabo ntibamenye niba barapfuye cyangwa bakiriho. Mu baburanye n’imiryango yabo harimo n’umubyeyi witwa Nyamvura Jacqueline, waburanye n’umuvandimwe we ndetse n’umwana we wari ufite umwaka umwe n’amezi ane. Uyu mubyeyi Jenoside yabaye we n’umuryango we batuye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sahara, akaba yari yarashakanye na Kimanuka Théoneste barabyaranye abana batatu. Ubwo Jenoside yabaga, yahungiye muri ETO-Kicukiro akaba ari ho yaburaniye n’umuryango we. Mu…
SOMA INKURURusizi: Ibintu bikomeje guhindura ku bambuwe mu bimina
Abaturage 20 bo mu Karere ka Rusizi bandikiye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bamusaba kubishyuriza 18.350.000 Frw bambuwe mu bimina birimo icyitwa Blessing n’ikindi cyitwa Ujama byazanywe n’abantu bafite bene wabo mu buyobozi. Muri iyi baruwa aba baturage bagaragazamo ko kuva muri Werurwe 2021 ari bwo mu Karere ka Rusizi hadutse ibi bimina uko ari bibiri. Bagaragazamo ko aba bantu babashishikarizaga kujya muri ibi bimina bababwira ko byemewe mu Karere kandi ko bigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 ndetse ko hari inkunga yaturutse muri Diaspora izabafasha kuzahura ubukungu bwabo. Bemeza…
SOMA INKURUBwa mbere mu Rwanda ababana bahuje ibitsina bahawe uburenganzira budasanzwe
Umuryango w’ababana bahuje ibitsina mu Rwanda n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore “LGBTQ”, bagiye kwizihiza umunsi wihariye mu rwego rw’ukwezi kwabahariwe kuzwi nka “Gay Pride cyangwa LGBT Pride” ubusanzwe wizihizwa muri Kamena. Leta yatanze uruhushya kuri iki gikorwa, gusa byemezwa ko cyaba muri Nyakanga, nubwo gishobora gusubikwa kubw’ingamba zo guhashya Covid-19. Hateganyijwe ibikorwa byo kwishimira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abisanga muri LGBTQ mu Rwanda, ubukangurambaga ku miterere yabo n’ibindi bigamije gutuma Umuryango Nyarwanda ubiyumvamo ndetse ukabakira uko bari. LGBTQ, bamenyerewe nk’ababana bahuje ibitsina, ni umuryango mugari kuko ababana…
SOMA INKURURubavu: Ingamba zo kwirinda ingaruka z’iruka ry’ibirunga zabaraje rwantambi
Benshi mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere baraye hanze batinya ingaruka zishobora guterwa n’imitingito yaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo kirunga cyacogoye kuruka guhera kuri iki Cyumweru ariko imitingito irakomeje mu bice bicyegereye birimo n’Akarere ka Rubavu, ku buryo isaha n’isaha gishobora kongera kuruka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwasabye abaturage kwirinda kurara mu nzu kugira ngo zitabasenyukiraho mu gihe haba habaye umutungito mwinshi. Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu…
SOMA INKURU