Mu gihe hashize igihe kitari gito bamwe mu babyeyi bonsa bahura n’imbogamizi ndetse n’ibibazo bitandukanye mu gihe boherejwe mu butumwa bw’akazi mu ntara cyangwa hanze y’igihugu kubwo kubura uko bonsa abana babo, barishimira koroherezwa mu kazi kabo. Ibi ni ibyatanganjwe mu isozwa ry’amahugurwa y’abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye yabaye mu cyumweru gishize mu karere ka Musanze, mu ntara y’amajyaruguru. Niamahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS” ku bufatanye na FOJO MEDIA INSTITUTE muri gahunda y’imyaka itanu yo kongerera abanyamakuru ubumenyi mu kwandika no gutangaza inkuru. Bamwe mu babyeyi bonsa…
SOMA INKURUCategory: Amakuru mashya
Amarangamutima y’abagenerwabikorwa b’Imbuto Foundation
Abagenerwabikorwa b’Umuryango Imbuto Foundation cyane cyane urubyiruko, barashimira uyu muryango wabubakiye umusingi ukomeye w’ubuzima bwabo ubu bakaba bamaze kwiyubaka ndetse baranatangiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda. Ibyo barabivuga mu gihe Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze uvutse. Ku myaka 28 y’amavuko, Nayituriki Sylvain afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, yakuye muri Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye icyizere cy’ahazaza cyari kimaze kuyoyoka, ariko Umuryango Imbuto Foundation…
SOMA INKURUBatawe muri yombi bagerageza kwinjiza magendu mu Rwanda
Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo ahagana saa cyenda za mu gitondo, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abagabo babiri n’umukobwa umwe binjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 15. Bafatiwe mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo, umudugudu wa Kivu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizera Karekezi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’irondo rya nijoro (Night Patrol) saa cyenda z’ijoro babona abantu barimo gutunda…
SOMA INKURUIzamuka ry’ibiciro by’ibirirwa ni ikibazo kireba isi yose
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO Food Price Index, igaragaza ko ibiciro byiyongereye cyane ari iby’ingano ndetse n’amavuta akomoka ku ngazi, ibihwagari ndetse na soya, aho byiyongereye ku kigero cya 30% ugereranyije n’umwaka ushize. Mu mezi atatu ashize akurikirana ya 2021, ni kuvuga kuva muri Kanama kugera mu Ukwakira, ibiciro by’ibiribwa ku Isi byariyongereye cyane bwa mbere mu myaka icumi ishize, ibintu byatewe n’umusaruro muke ndetse n’ubwinshi bw’abashaka ibiribwa ku Isi Iyi raporo ivuga ko ibiciro by’ingano byiyongereyeho 5% mu Ukwakira ugereranyije na Nzeri kubera ko umusaruro w’ingano…
SOMA INKURUAbapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bahawe impanuro zitoroshye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 160 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo. Ni igikorwa cyabereye mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari. DIGP Namuhoranye yibukije abapolisi ko n’ubwo bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, bagiye bambaye ibendera ry’u Rwanda bivuze ko ari ba ambasaderi b’u Rwanda muri kiriya gihugu. Yabasabye kuzasohoza inshingano zabo kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo. Yagize ati…
SOMA INKURUMadame Jeannette Kagame yashimye uruhare rwa AERG na GAERG
Uyu munsi ku wa 6 Ugushyingo 2021, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) umaze imyaka 25 n’iy’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) umaze imyaka 18, ashima uruhare rwayo mu kubaka Igihugu. Muri ibi birori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye i Kigali, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Uyu munsi abanyamuryango ba AERG na GAERG barimo abikorera, abakozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abarezi, n’ababyeyi. Hari ibisubizo mutanga dukwiye gukomeza gufatanya, nk’ umusanzu wo kubaka…
SOMA INKURULt Col Dr Guido Rugumire arashyingurwa
Lt Col Dr Guido Rugumire wigeze kuba mu Buyobozi Bukuru bw’Ibitaro bya Kanombe, arashyingurwa kuri uyu wa Mbere nyuma y’iminsi ine yitabye Imana. Umugore we, Teddy Gacinya, yabwiye itangazama ko yari amaze igihe arwaye, aza kwitaba Imana kuwa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021. Ati “Yafatiwe n’uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.” Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw’Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru…
SOMA INKURUYageze mu Rwanda ahindura imvugo ku bijyanye n’urubanza rwa Rusesabagina
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès yatangaje imvugo isa n’itandukanye n’iyo igihugu cye giherutse gufata ubwo Paul Rusesabagina yakatirwaga n’inkiko zo mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba. Ku wa 20 Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwakatiye igifungo cy’imyaka 25, Paul Rusesabagina, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Inyeshyamba wa MRCD/FLN yashinze akaba yari anawubereye perezida. Paul Rusesabagina na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN, bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba mu bitero byagabwe ku butaka bw’u…
SOMA INKURURwamagana: Ibigega bya gaz byibasiwe n’inkongi y’umuriro
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, mu kagari ka Nyarusange, mu murenge wa Muhazi, mu karere ka Rwamagana ahari ibigega bya gaz kuri sitasiyo ya SP byafashwe n’inkongi y’umuriro yakomereje mu kigo cya AVEGA Agahozo, yangiza inyubako zaho. Umwe mu babonye iyi mpanuka igitangira kuba yavuze ko ubwo kuri ibi bigega bari gushyira gaz mu modoka, ngo umupira bakoreshaga wacomotseho. Icyo gihe mu kigo cya Avega hari hari kuzamuka umuriro kuko hari ibintu bari batwitse bimeze nk’imyanda, uwo muriro uhura na…
SOMA INKURUGatsibo: Abamotari barataka ihohoterwa bakorerwa
Bamwe mu bamotari n’abandi baturage batunze moto bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’itsinda rya bamwe mu basekirite bakunze kuzenguruka babaka amafaranga, ngo bayabima bakabahimbira amakosa. Aba bamotari ndetse n’aba baturage bavuga ko iyo uhuye n’abasekirite baguhagarika bakagusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, carte jaune, assurance n’ibindi bagahita babibika. Ngo iyo umaze kubaha ibyangombwa bahita baguhimbira amakosa, bakakubwira ko amande Polisi ica uwayakoze bakagusaba kubahamo kimwe cya kabiri cyayo wayabaha bakakureka, wayabima bagafata ikinyabiziga cyawe n’ibyangombwa bakwatse bakabishyira abapolisi ukazakurayo icyo kinyabiziga umaze gutanga amande. Umwe mu bamotari…
SOMA INKURU