Burundi: Amabwiriza akarishye yashyizweho mu irushanwa rya nyampinga na rudasumbwa


Ishyirahamwe ritegura irushanwa ry’ubwiza mu Burundi “Force Jeune”, ryatangaje ko ku nshuro ya 15 iri rushanwa nta wisize mukorogo cyangwa uwipfumuje amatwi bigaragarira abantu uzemererwa kwitabira iri rushawa.

Dore bimwe mu byasabwe ku muntu wifuza kuba nyampinga cyangwa rudasumbwa w’Uburundi.

1 .Kuba ufite uburebure bwa 1m 65 no hejuru yabwo

2 .Kuba ufite hagati y’imyaka 16 na 24;

3 .Kuba udafite ibyo wisize ku mubiri  bigaragara cyangwa se ngo ube waritoboye ku mubiri birengeje urugero

4 .kuba utanywa inzoga cyangwa itabi

5 .Kuba utarigeze kwifotoza ifoto zikwerekana igice cy’ubwambure bwawe cyangwa zerekana ubwambure bwawe bwose;

Ibi byagonze abenshi mu bari bateganya kwiyamamariza uyu mwanya kuko uzaryitabira wese agomba gutanga imirongo ye ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kureba amafoto yagiye akoresha kuri zo, ikindi nuko uruhu rw’umubiri wa buri muntu rugomba gupimwa mu rwego rwo kureba ko atakoresheje mukorogo.

Gusa ibi byababaje benshi kuko ngo ukwisiga mukorogo ni umuco wa benshi mu bakobwa bo muri iki gihugu akenshi baba bakeneye ubwiza burenze ubwo bavukanye.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment