Bruce Melodie yatangaje impamvu atashyira ku mbuga nkoranyambaga ze indirimbo nshya ya The Ben


Ddumba  ubusanzwe witwa Semitego Muzafaru mu kiganiro kigufi kuri Instagram, yatumiyemo umuhanzi Bruce Melodie, uyu muhanzi yanze yivuye inyuma kuba yashyira indirimbo nshya ya The yashyize hanze yitwa  “Ni Forever” yakoreye umugore we Uwicyeza Pamella, ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu kubaza Bruce Melodie yabajijwe ikihishe inyuma yo kuba atashyize indirimbo ya The Ben ku mbuga nkoranyambaga ze kandi abandi bahanzi babikoze,  Bruce Melodie amusubiza ko atari akazi ke kwamamaza indirimbo z’abahanzi bagenzi be.

Ati “Ni nde wababwiye ko namamaza indirimbo? None se we ajya anshyira ku mbuga ze (posting)? Iyi ndirimbo ni nziza ariko ntabwo ndi buyisangize abankurikira.”

Bruce Melodie yakomeje avuga ko nta mwanya afite wo kumenyekanisha indirimbo ya The Ben.

Ati “Uwo muco ntawo dufitanye twembi. The Ben yasohoye indirimbo nziza cyane ariko muri gahunda yo kwamamaza mfite ibintu byinshi, ku buryo iyo nta yirimo. Na we ayiyamamarize nkuko nanjye ndwana n’izanjye. Na we ntajya yamamaza izanjye.”

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment