U Rwanda rukomeje gushishikariza Abanyarwanda gukingiza abana imbasa, birinda ko hagira uyandura ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iheruka kuboneka. Icyegeranyo cyakozwe na Global Polio Eradication Initiative (GPEI) kigarahaza ko mu kwezi kwa Nzeri 2023 DRC habonetse abarwayi 6 bashya bafite imbasa bituma muri iki gihugu habarurwa abarwayi 60 mu mwaka wa 2023 mu gihe umwaka wa 2022 hari habonetse abarwayi b’imbasa 146. Mu Rwanda imyaka 30 irashize imbasa ihacitse ariko u Rwanda rubarizwa mu Karere karimo ibihugu bifite imbasa, ndetse Akarere ka Rubavu kagirwa inama yo kuba…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Abageni bo muri Taiwan bakoze agashya
Abageni bo muri Taiwan bifotoreje amafoto y’ubukwe bwabo ahantu hakusanyirizwa imyanda hazwi nk’ikimoteri, twagereranya n’ikimoteri cya Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Aba bageni ngo hari ubutumwa bashakaga gutanga Aba bageni bari baberewe, inkumi nziza mu ikanzu yera n’agatimba, umusore na we muri kositimu nziza y’umukara, biyemeje gufatira amafoto y’urwibutso imbere y’umusozi umenwaho imyanda. Uyu mukobwa ubarizwa mu muryango mpuzamahanga urengera ibidukikije uzwi nka GREENPEACE, yiyemeje ko ku munsi w’ubukwe bwe azakora ubukangurambaga muri ubu buryo, kugira ngo ashishikarize abitabiriye ibirori byabo kwirinda kurundanya imyanda itari ngombwa,…
SOMA INKURUNyuma yo gukomeretsa bikomeye umutoza Fabio Grosso umukino wasubitswe
Ikipe ya Lyon yatangaje ko “ibyago bikomeye kurushaho” bishobora kuzabaho mu gihe hadafashwe ingamba zikomeye, nyuma yuko umutoza Fabio Grosso “yakomerekeye bikabije” mu gitero cyagabwe kuri bisi y’ikipe ya Lyon i Marseille. Umukino wa Ligue 1 wasubitswe nyuma y’uko bisi ya Lyon yatewe amabuye yerekeza kuri Stade Velodrome gukina na Marseille ku cyumweru. Lyon yavuze ko Grosso n’umwungiriza we Raffaele Longo batewe amabuye kandi bakomeretse mu maso. Marseille yavuze ko “iri gukurikirana uru rugomo rutemewe”. Imodoka itandatu z’abafana basuye nazo zaribasiwe mbere y’umukino wagombaga guhuza Marseille iri ku mwanya wa…
SOMA INKURUKimenyi Yves yavunikiye bikomeye mu mukino wabahuje na Musanze FC
Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves, yagiriye imvune ikomeye mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona ikipe ye yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0. Iyi mvune yayigize ku munota wa 26 ubwo yasohokaga agiye gukiza izamu agahura na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor, wamushinze amenyo y’inkweto amuvuna amagufa abiri y’umurundi (tibia na péroné). Iri kosa Agblevor yakoze ryatumye anahabwa ikarita itukura. Hari mu mukino w’Umunsi wa Cyenda waberaga kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2023. Nyuma yo kuvunika, Kimenyi yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara byihuse, ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro…
SOMA INKURUNyanza: Bagiye kwiba ihene ahasiga ubuzima
Abantu bane bakekwaho ubujura bitwikiriye igicuku bajya kwiba amatungo, babiri muri bo barafatwa bahondagurwa n’abaturage maze umwe bimuviramo urupfu, undi bamugira intere naho babiri baracika. Ibi byabereye mu mudugudu wa Buhaza,mu kagari Gati,mu murenge wa Muyira mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru. Aba bantu bane bateye urugo rw’uwitwa Murwanashyaka Theoneste, bacukura inzu bashaka kumwiba ihene. Amakuru avuga ko nyir’urugo akimara kubumva yahise avuza induru agatabarwa n’abaturage, maze barwana nabo bajura, umwe muri bo arakubitwa bikomeye ahita apfa. Mugenzi we yakubiswe arakomeretswa ku buryo na we arembye nk’uko bitangazwa n’abamubonye.…
SOMA INKURUGatsibo: Umubare w’abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera
Imibare yagaragajwe ubwo habaga inama yari igamije kurebera hamwe uruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere mu gukumira amakimbirane mu miryango, kurwanya imirire mibi, kurinda no kurengera umwana, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2023, abakobwa 242 barasambanyijwe baterwa inda barimo abangavu 77 mu gihe abandi batarengeje imyaka 19. Hagaragajwe ko muri Nyakanga, Kanama na Nzeri, abana 242 batewe inda. Muri abo bana harimo abafite imyaka kuva kuri 14 kugeza kuri 17 bangana na 77, naho abari hagati y’imyaka 18-19 ni 165. Umuyobozi…
SOMA INKURUUmurwano wari utegerejwe na benshi wishimiwe bidasanzwe
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukwakira 2023, ni bwo mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite habereye umurwano wari utegerejwe na benshi bari biteguye ko utaza kumara umwanya munini. Ni umurwano wari umaze igihe utegurwa kuko Umwongereza Tyason Fury, usa n’aho ari mu bihe byo gusoza gukina iteramakofe yakunze gushyamirana n’Umunya-Cameroun uba mu Bufaransa, Francis Ngannou, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Abawitabiriye banyuzwe n’uko Francis Ngannou yitwaye kuko yagerageje guhangana na Tyson ndetse hari n’abatari gutinya kuvuga ko yagombaga kuba ariwe watsinze umukino. Tyson Fury utari wagize…
SOMA INKURUAffaire Prince Kid: Miss Elsa risque la prison
Beaucoup de gens se demandent ce que va devenir Miss Iradukunda Elsa après la condamnation de Ishimwe Dieudonné, Prince Kid, pour un emprisonnement de 5 ans par la Haute Cour. Le document certifiant qu’Ishimwe Dieudonné n’avait jamais agressé certaines filles ayant participé à l’élection miss Rwanda au fil des ans a été rendu invalide. Miss Iradukunda Elsa, l’épouse de Prince Kid, était inculpée d’altération ou utilisation de faux documents, faux témoignage pendant l’enquête et incitation aux autres intervenantes de rendre des faux témoignages devant la justice et d’avoir ainsi entravé…
SOMA INKURUMexique: plusieurs dizaines de morts après le passage de l’ouragan Otis
L’ouragan Otis, qui a dévasté la région d’Acapulco au Mexique en milieu de semaine, a fait au moins 48 morts, selon un nouveau bilan annoncé dimanche. Six personnes sont toujours portées disparues. Le comptage des victimes a été ralenti par la coupure des télécommunications et du courant. À Acapulco, l’heure est au bilan après le passage de l’ouragan Otis. Il a fait au moins 48 morts et six personnes sont portées disparues dans la station balnéaire du sud-ouest du Mexique, ont rapporté les autorités dimanche 29 octobre. Le précédent bilan faisait état…
SOMA INKURUJournée d’élections locales sous haute tension aux Philippines, deux morts recensés
Deux personnes ont été tuées et cinq autres blessées, lundi, aux Philippines où se tiennent des élections pour renouveler les postes au sein des conseils de barangays, ont annoncé les autorités. Pour l’occasion, plus de 300 000 policiers et soldats ont été déployés dans le pays. Nouveau regain de violences aux Philippines, où se tiennent des élections locales sous haute sécurité. Deux personnes ont été tuées et cinq autres blessées, lundi 30 octobre, devant un bureau de vote de la province de Maguindanao del Norte, sur l’île de Mindanao, au sud de l’archipel,…
SOMA INKURU