Ku nshuro ya gatatu Lionel Messi yongeye kwegukana igihembo

Lionel Messi w’imyaka 36, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wegukanye igihembo mu bagabo,  nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023 mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).Uyu mwanya akaba yawuhataniraga na Erling Haaland ndetse na Kylian Mbappé. Ibyagendeweho hatoranywa abagabo bitwaye neza mu bihembo bya FIFA ni ibyakozwe hagati ya tariki ya 19 Ukuboza 2022 n’iya 20 Kanama 2023.Impamvu ni uko ibihembo bya 2022 byarebye no ku Gikombe cy’Isi cya 2022 cyarangiye ku wa 18 Ukuboza. Nubwo bimeze…

SOMA INKURU

Ikihishe inyuma yo guhagarika indege za Kenya Airways muri Tanzaniya

Itangazo ryasinywe na Hamza Johari, Umuyobozi mukuru wa ‘Tanzania Civil Aviation Authority’, rivuga ko Tanzania yafashe ibyo Kenya yakoze byo kwanga kwakira indege zayo z’imizigo, nko kwica amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu by’ingendo z’indege. Ibi byatumye Tanzania nayo ifata  icyemezo cyo guhagarika indege zose za Kenya Airways (KQ), yaba izitwara abantu n’izitwara imizigo guhera ku itariki 22 Mutarama 2024, ivuga ko ibikoze mu rwego rwo gusubiza ibyakozwe na Kenya, yanze icyifuzo cyo kwakira indege zose z’imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’. Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ iby’indege za gisivili ku wa…

SOMA INKURU

Ibiza bikomeje kwangiza bikomeye ibikorwa remezo

Umuhanda Huye Nyamagabe-Rusizi ntukiri nyabagendwa, ibi byabaye nyuma y’aho umuhanda waridutse ku buryo bukabije. Ukaba wacikiye hafi ya centre y’ahitwa ku Karambi n’ikiraro cya Mwogo, mu murenge wa Kigoma ugiye kugera mu rugabano rwa Huye na Nyamagabe,  Uwo muhanda birakekwa ko waciwe n’amazi yagiye yinjiramo buke buke biturutse ku mugezi wa Mwogo uca hafi aho ukunze kuzura. Kuri ubu imodoka zitwaye abagenzi ziri guhagarara hakurya no hakuno y’ahacitse hanyuma abagenzi bakambuka n’amaguru, bakajya mu zindi modoka z’amasosiyete atwara abantu, zikagurana abagenzi bari barimo. Umwe mu batuye i Huye ukorera mu…

SOMA INKURU

USA: Yanditse amateka atorwa nka Miss Amerika ari umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere

Madison Marsh Umukobwa w’imyaka 22 usanzwe ari umusirikare urwanira mu kirere akaba afite ipeti rya “sous lieutenant”, yegukanye ikamba yegukanye ikamba rya Miss Amerika. Akaba yaritabiriye iri rushanwa ry’ubwiza agaharariye Leta ya Colorado. Yahigitse abakobwa 50 bahagarariye Leta 50 zose zigize Amerika ndetse n’undi umwe uhagarariye ‘District ya Columbia’. Umuvugizi wa Air Force Academy, yatangaje ko Marsh abaye umusirikare wa mbere wo mu rwego rw’abasirikare bakuru (officier) ukiri mu gisirikare, ugiye mu marushanwa ya Miss America. Uretse kuba ari umusirikare mu gisirikare kirwanira mu kirere, Marsh afite n’impamyabushobozi yo mu…

SOMA INKURU

Covid-19 ntikiri indwara yo mu buhumekero gusa- Ubushakashatsi

Icyorezo ya COVID-19 cyafatwaga nk’indwara yo mu myanya y’ubuhumekero gusa. Ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko Corona virusi yinjirira mu myanya y’ubuhumekero ariko bimwe mu byagaragajwe n’abahanga b’abashakashatsi nuko hari ibizamini byagiye bikorerwa ku bantu bahitanywe na COVID-19 hakagaragara ko COVID-19 igenda ikagera aho yangiza imitsi itwara amaraso uhereye mu bihaha ndetse n’ibindi bice by’umubiri. Iyo imitsi yangiritse ituma amaraso adatembera neza bityo hakabaho kwirema kw’ibibumbe byamaraso bigenda bizibira amaraso ntabashe gutambuka neza ngo agere aho agiye. Ibi bishobora gutuma habaho indwara zibasira umutima (heart attack), Stroke na Gangrene. Indwara zibasira Umutima…

SOMA INKURU

Hagaragajwe ibibazo by’ingutu byugarije urwego rw’ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yatangarije abadepite bagize Komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye urwego rw’ubuzima birimo ubuke bw’abakozi, imibereho yabo iri hasi iterwa ahanini no kuba bahembwa umushahara muke. Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bafite ibibazo bitandukanye, bikeneye gukemurwa kugira ngo umusaruro wabo ukomeze kwiyongera. Ati “ Ntabwo ikibazo ari umubare muke gusa gusa. Harimo n’uburyo bakoreramo, ubuke bwabo butuma batabona n’ikiruhuko, na byo twagiye tubirebaho, haba umushahara ndetse n’agahimbazamusyi, turi gukorana n’inzego za Leta ku buryo kajya…

SOMA INKURU

U Burundi bwafunze imipaka, dore icyo u Rwanda rwatangaje kuri icyo cyemezo

U Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye aciye amarenga kuri iki cyemezo, nyuma yo gushinja u Rwanda gushyigikira Umutwe wa RED-Tabara urwanya leta y’igihugu cye. Ni ibirego u Rwanda rwahakanye, rushimangira ko nta nyungu rwagira mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu. Iri fungwa ry’imipaka ryabaye kuri uyu wa Kane, tariki 11 Mutarama 2024, akaba ari nabwo byamenyekanye ko Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda. Si ubwa mbere u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga…

SOMA INKURU

Rwanda: Abantu bafite ubumuga babaye indashyikirwa ku murimo bahishuye ibanga bakoresha

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire yabo ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) muri 2022, ryatangaje ko 30% by’abantu bafite ubumuga ari bo bafite akazi mu gihe abatabufite ari 48%. Umubare uri hejuru w’abantu bafite ubumuga bari mu kazi uherereye mu karere ka Nyagatare ku kigero cya 41%, mu gihe umubare uri hasi w’abantu bafite ubumuga bafite akazi ari 21% bagaragara mu karere ka Karongi. Muri aba bantu afite ubumuga imibare igaragaza ko bari mu kazi harimo intangarugero nubwo nabo bemeza ko hari imbogamizi zikigaragara. Indashyikirwa mu burezi muri…

SOMA INKURU

Muri Kiyovu Sports ibintu bikomeje kujya irudubi

Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Obediah Mikel Freeman, yafatiriye ibikoresho birimo imipira kubera ideni aberewemo. Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kugorwa n’ibibazo by’amikoro kuva uyu mwaka w’imikino watangira. Ibi byabaye mu myitozo yo ku wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, ubwo uyu mukinnyi yafataga ibikoresho akavuga ko abisubiza ari uko yishyuwe. Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko Cabangula yasabaga byibura ibihumbi 300 Frw mu yo aberewemo kugira ngo atange ibikoresho ikipe ikomeze imyitozo. Uyu mukinnyi ngo yahawe ibihumbi 150 Frw, maze yemera gutanga ibyo yari yafatiriye. Ubuyobozi…

SOMA INKURU

Rusizi: Ubuyobozi bwihaye imyaka 3 yo kuvana abaturage ibihumbi 24 mu bukene

Nyuma y’uko mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2023, Leta y’u Rwanda yakuyeho gahunda yo gufasha abaturage hagendewe ku byiciro by’ubudehe nyuma yo gutahura ko iyi gahunda ituma hari abakoresha nabi inkunga bahabwa kugira ngo bazakomeze bafashwe, ntibyabujije ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwihaye intego yo gufasha abaturage bakennye ibihumbi 24 kugira ngo babashe kwivana mu bukene mu gihe kitarenze imyaka itatu. Iyi gahunda yasimbujwe gahunda yo gufasha umuturage kwifasha, aho umuturage uhabwa ubufasha asabwa gushyiraho ake kugira ngo ave mu bukene abigizemo uruhare. Mu karere ka Rusizi abo Leta igenera ubufasha…

SOMA INKURU