Abapolisi b’u Rwanda bakomeje gusimburana mu butumwa bw’amahoro

Nyuma y’igihe cy’umwaka, ahagana Saa 11h35 tariki 29 Mata 2019, nibwo itsinda ry’abapolisi 160 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo  bayobowe na ACP Emmanuel Karasi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, batwawe n’indege ya RwandAir.   Aba bapolisi basimburanye n’abandi 160 bagiyeyo mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata nabo bazamarayo umwaka. ACP Karasi yavuze ko mu kazi bakoraga harimo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ariko cyane cyane uw’impunzi. Ati “Muri uko kurinda abaturage harimo ibikorwa bitandukanye nko kurinda inkambi batuyemo, gucunga umutekano no kurinda abakozi…

SOMA INKURU

Bobi Wine akomeje gukurikiranwa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mata 2019 nibwo Bobi Wine yasabiwe gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko yari yasabwe kwitaba ubushinjacyaha. Arashinjwa gukoresha inama mu buryo butemewe no guteza imvururu. Bobi Wine ubusanzwe witwa Kyagulanyi Ssentamu yashinjwe gutegura inama mu buryo butemewe n’amategeko no guteza imvururu zabaye kuya 11 Nyakanga 2018, ubwo abashyigikiye uyu muhanzi wabaye umunyapolitiki bigabizaga imihanda bamagana itegeko rishya ryo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga ryari rishyizweho muri Uganda. Chimpreports yanditse ko Bobi Wine atabashije gusobanura neza ibyabaye, urukiko rwanzura ko afungirwa muri gereza ya Luzira, kugeza ku…

SOMA INKURU

Padiri wari umaze imyaka 45 mu murimo,yapfuye

Padiri wari umaze igihe kinini mu murimo wo kwiha Imana Protais Safi w’imyaka 71 yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019, mu gitondo nk’uko itangazo ryasohowe na Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda ribigaragaza, akaba nta burwayi buzwi yari asanzwe afite, akaba yakoraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kacyiru, Arikidiyosezi ya Kigali  . Padiri Safi Yakoreye umurimo we mu maparuwasi ya Nyamirambo na Rutongo nyuma ajya kwigisha abazaba abapadiri mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, aho yahamaze imyaka isaga 25 yigisha ibyerekeranye n’inyigisho nyobobokamana mu by’ikenurabushyo, Gatigisimu n’ikigereki.…

SOMA INKURU

Polisi ntiyasigaye mu bikorwa byo gutanga amaraso

Igikorwa cyo gutanga amaraso angana na mililitiro 44,550 mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amaraso, cyabaye kuwa Gatandatu, tariki 27 Mata 2019, nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi, kikaba cyarateguwe na Polisi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba cyaritabiriwe n’abapolisi basaga 100 . Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga Amaraso Dr Muyombo Thomas, yashimiye abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ari benshi. Ati “Abapolisi baba abakorera Kacyiru, mu ntara no ku bigo by’amashuri bitabira cyane igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake turabashimira ubu bwitange kuko bidufasha gutabara ubuzima bw’imbaga y’abantu ikeneye kongererwa…

SOMA INKURU

Igenzura ku mavuriro yigenga akozeho menshi

Igenzura rimaze iminsi rikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima harebwa uburyo amavuriro yigenga yubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima mu Rwanda, hamaze gufungwa abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu mavuriro akorera mu Ntara y’Amajyepfo bakekwaho gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano mu gihe mu Mujyi wa Kigali amavuriro 15 yafunzwe by’agateganyo. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rutangaza ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu bitaro biri ku rwego rwa Clinic n’Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana riri mu…

SOMA INKURU

Amarangamutima akomeye ya Maddy ku mubyeyi we

Umuhanzi Meddy ubusanzwe witwa Ngabo Medard Jobert  yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ataka umubyeyi we yongera kugaragaza ko amukunda byihariye. Ati “ Mama arihangana, ariyoroshya, agira urukundo, ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.” Meddy yahishuye ko uyu mubyeyi we aba ku rubuga rwa Instagram ariko yamuhishe amazina akoresha, ati “Aba kuri Instagram ariko ntabwo yambwira amazina akoresha. Ashobora kuba atekereza ko nzamuboloka, ndetse agiye kubona ibi nanditse ahite anyandikira ko yabibonye. Ndagukunda mama.” Meddy afata nyina nk’umugore…

SOMA INKURU

Amag yashimiye Nyirabukwe

Umugore w’umuraperi Amag The Black uzwi nk’ Uwase yagize isabukuru y’amavuko yavutse tariki 24 Mata, umugabo we akaba yaboneyeho umwanya wo gutangaza  ko amutegurira ibirori, ndetse akaba ashimira Nyirabukwe wamureze neza. Ama G abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amagambo n’ifoto ari kumwe n’umugore amwifuriza kugira isabukuru nziza, ndetse akaba yaranatangaje ko mu gihe amaranye n’umugore we yamubonanye imico myiza n’uburere buboneye. Ati “Mabukwe azi kurera, yigishije umugore wange kubaha n’ibindi byinshi ntabasha kurondora icyo namubwira kuri uyu munsi ni uko yakomeze gutera intambwe ijya imbere.” Kuri uyu munsi mukuru…

SOMA INKURU

Rutahizamu ukomeye muri Brasil yasanzwe yapfuye

Rutahizamu wakinanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Romario, akaba yarahoze ari umukinnyi ukomeye Valdiram Caetano w’imyaka 36, wakinnye mu makipe 26 mu myaka 17 yamaze akina ruhago muri Brazil,yasanzwe ku muhanda yishwe n’abantu bataramenyekana, ibi bikaba byabaye nyuma y’aho yarekeye umupira w’amaguru yibasiwe n’ubukene bukabije, kuko atagiraga aho kuba akaba yanasanzwe mu muhanda yishwe. Valdiram wamamaye cyane mu ikipe ya Vasco da Gama,yiciwe mu gace ka Santana gaherereye mu mujyi wa Sao Paulo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro byo mu mujyi wa Sao Paolo kugira ngo hasuzumwe…

SOMA INKURU

Bobi Wine yatorotse inzego z’umutekano

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko umuhanzi wahindutse umunyapolitiki uzwi nka Bobi Wine yanyuze mu rihumye abashinzwe umutekano bari bagose urugo rwe,  nyuma y’ iminsi ine afungiye mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Magere. Kuva ku wa Mbere abapolisi bari barinze urugo rwe, nyuma y’aho bamutaye muri yombi bitewe n’ubushyamirane yagiranye n’inzego z’umutekano zahagaritse igitaramo yagombaga gukora kuri uwo munsi. Kugeza ubu ntacyo Polisi iratangaza ku itoroka ry’uyu mudepite ufite intego yo gukura Perezida Museveni ku ntebe y’ubutegetsi bwa Uganda. Bobi Wine yijujutiye ko igitaramo cye cyahagaritswe kandi yari yujuje ibisabwa…

SOMA INKURU

Abanya Sudani basabwe inzibacyuho iyobowe n’igisirikare

Perezida wa Misiri Abdul Fattah al-Sisi,uyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe na bagenzi be barimoPerezida Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata 2019, basabye abanya Sudani gutuza bakareka abasirikare bahagarariwe na Gen Abdul Fatah al-Burhan bakaba bayoboye inzibacyuho.   Ibi bikaba byavugiwe mu nama yahuje abaperezida batandukanye bagize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yateraniye mu Misiri biga ku bibazo bya politiki biri mu bihugu bya Sudani na Libya, bakaba basabye abaturage bo muri Sudani  guha igihe bariya basirikare bagakomeza gushyira ku murongo igihugu, bakaba bemeje ko abasirikare bayoboye…

SOMA INKURU